00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Areruya ayoboye ikipe izahagararira u Rwanda muri La Tropicale Amissa Bongo 2019

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 21 December 2018 saa 09:17
Yasuwe :

Areruya Joseph wegukanye La Tropicale Amissa Bongo iheruka na Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda yo mu 2018, nibo bayoboye Ikipe y’Igihugu y’Amagare izahatanira kwisubiza iri rushanwa rikomeye muri Afurika rizaba muri Mutarama 2019.

Harabura iminsi 30 ngo rwambikane mu mihanda y’imirambi y’igihugu cya Gabon mu isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare ‘La Tropicale Amissa Bongo’ riteganyijwe hagati ya tariki 21 na 27 Mutarama 2019.

Uyu mwaka iri siganwa rizitabirwa n’amakipe y’ibihangange ku Isi muri uyu mukino nka Fortuneo-Samsic yo mu Bufaransa ifite umukinnyi wa mbere ku Isi muri ‘Sprint’, André Greipel ukomoka mu Budage, Direct Energie izava mu Bufaransa ya Jean-René Bernaudeau n’izindi.

Aya makipe yo ku mugabane w’u Burayi azakina iri siganwa yifuza kwegukana umwenda w’umuhondo n’igikombe cyegukanywe na Areruya Joseph muri La Tropicale Amissa Bongo yo mu 2018, ariko uyu mukinnyi uvuka i Kayonza nawe azaba ari mu bahatana yifuza kwisubiza ikuzo.

Areruya Joseph ari mu ikipe y’abakinnyi batandatu barimo Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 batoranyijwe n’abatoza b’ikipe y’igihugu bazajya muri Gabon baherekejwe n’Umutoza Felix Sempoma wanayoboye Areruya akamugeza ku ntsinzi mu isiganwa ry’uyu mwaka dusoje.

Abakinnyi bagize Team Rwanda izakina La Tropicale Amissa Bongo ya 2018

1. Joseph Areruya

2. Samuel Mugisha

3. Bonaventure Uwizeyimana

4. Didier Munyaneza

5. Nkurunziza Yves

6. Jean Claude Uwizeye

Imihanda izakoreshwa muri iri siganwa ry’iminsi itandatu

– Agace ka mbere: Bongoville › Moanda (Tariki 21 Mutarama 2019)

– Agace ka kabiri: Franceville › Okondja (Tariki 22 Mutarama 2019)

– Agace ka gatatu: Léconi › Franceville (Tariki 23 Mutarama 2019)

– Agace ka kane: Mitzic › Oyem (Tariki 24 Mutarama 2019)

– Agace ka gatanu: Bitam › Mongomo (Tariki 25 Mutarama 2019)

– Agace ka gatandatu: Bitam › Oyem (Tariki 26 Mutarama 2019)

Areruya Joseph azajya guhagarara ku mwenda w'umuhondo n'igikombe yegukanye uyu mwaka wa 2018
Bonaventure Uwizeyimana wigeze kwegukana agace muri La Tropicale nawe ari mu ikipe yatoranyijwe
Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Dider Munyaneza ari mu bakinnyi bazajyana na Areruya Joseph muri Gabon
Mugisha Samuel uherutse kwegukana agace gasoza Rwanda Cycling Cup nawe azakinira Team Rwanda muri iri siganwa ritangira umwaka w'imikino
Sempoma Felix watoje Areruya akagera ku ntsinzi niwe uzajyana n'ikipe mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages