Hagati ya tariki 24 Gashyantare 2019 na tariki 3 Werurwe 2019, mu mihanda itandukanye y’intara z’u Rwanda abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare bazihera ijisho ku nshuro ya mbere isiganwa mpuzamahanga ry’uyu mukino riri ku cyiciro cya 2.1.
Ubusanzwe ubwoko bw’amasiganwa yemewe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ‘UCI’ ni bune.
Icyiciro cya mbere cyitwa ‘UCI World Tour’ afite ikirango cya (WT), icya kabiri kitwa ‘Hors catégorie’ gifite ikirango cya (2HC), icyiciro cya gatatu ni ‘2.1’ naho icyiciro cya nyuma mu masiganwa yemewe ni ‘2.2’ aricyo Tour du Rwanda yari imaze imyaka 10 iriho.
Amategeko ya UCI ateganya ko isiganwa riri ku cyiciro cya 2.1 ryitabirwa n’amakipe yabigize umwuga n’andi yo mu cyiciro cya mbere cya (World Tour) atumirwa ariko atemerewe kurenga 50% y’amakipe yose ari mu isiganwa.
Tour du Rwanda 2019 yazamuye urwego izanitabirwa n’amakipe akomeye asanzwe akina Tour de France nka Direct Energie yo mu Bufaransa na Astana Pro Team yo muri Kazakhstan ifite kabuhariwe Merhawi Kudus Ghebremedhin ukomoka muri Eritrea.
Uyu mukinnyi ashobora kwiyongera kuri bagenzi be bakomoka muri Eritrea; Mekseb Debesay, na Amanuel Gebrezgabihier bashobora kuzazana na Team Dimension Data ndetse n’ikipe y’igihugu yabo, bishobora kuzatuma Tour du Rwanda ikinwa n’abanya-Eritrea barenga icyenda.
Ibi byateye ubwoba Areruya Joseph, wabwiye IGIHE ko abona iri siganwa noneho rishobora gutaha muri Eritrea ku nshuro ya mbere kuva 2010, ubwo ryegukanwaga na Daniel Teklehaymanot.
Yavuze ko ari irushanwa rizaba ridasanzwe kuko rizitabirwa n’amakipe asanzwe akina Tour de France kandi nta munyarwanda uragera kuri urwo rwego.
Ati “Ntabwo nakwiha amahirwe yo kuvuga ko tuzakora neza ngo mbyizeze abanyarwanda. Tuzakina neza nituyitwara tuyitware ariko nta mahirwe dufite 100% yo kuyitwara.”
“Njye ndebye mbona izatwarwa n’umunya-Eritrea kuko tuzi ko Kudus ari umukinnyi ukomeye kandi azaba ari kumwe na Astana, n’abandi bari bari mu yandi makipe ntaramenya niba bazaza. Ntabwo byoroshye.”
Nubwo adafite icyizere cya Tour du Rwanda itaha ariko, Areruya watwaye iya 2017 ubu ukina muri Delko–Marseille Provence KTM, yishimiye uko umwaka wa 2018 wagenekeye abanyarwanda kuko baserutse mu masiganwa akomeye menshi banayitwara mo neza.
Team Rwanda yegukanye La Tropicale Amissa Bongo, Tour du Cameroun, na Tour de l’espoir. Banegukanye imidari myinshi muri shampiyona ya Afurika yabereye mu Rwanda muri Gashyantare 2018.
Areruya Joseph yakomeje avuga ko yiteze ko urwego rwe ruzakomeza kuzamuka mu myaka iri imbere kubera amasiganwa yitabira ku mugabane w’u Burayi.
Ati “Mfite amasezerano ya 2019 (muri Delko–Marseille Provence KTM). Uyu mwaka ushize wari intangiriro kuri njye mu ikipe ikomeye. Ushobora kumva umunya-Afurika hano yaciye ibintu ariko iyo ugiye i Burayi ubona itandukaniro aho mukina murenga 250 mu gihe muri Afurika hakina nk’abakinnyi 70 gusa."
"Sinari guhita nitwara neza ahubwo byansabaga igihe. Nk’imyaka ibiri nzaba nshobora kuza mu ba mbere mu masiganwa akomeye.”
Areruya Joseph wavukiye i Kayonza mu Ugushyingo 1996, avuga ko afite intego yo kuva mu cyiciro arimo akajya mu makipe akomeye kurushaho yo mu cyiciro cya World Tour.


















TANGA IGITEKEREZO