00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Areruya Joseph na Munyaneza Didier mu bakinnyi bagize ikipe nshya ya Inovotec Cycling Team (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 January 2023 saa 12:58
Yasuwe :

Amwe mu mazina akomeye mu mukino w’Amagare mu Rwanda arimo Areruya Joseph na Munyaneza Didier ‘Mbappé’ yatangajwe mu bakinnyi bazaba bagize ikipe nshya ya Inovotec Cycling Team.

Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Mutarama 2023, ni bwo hamuritswe iyi kipe nshya izatangirana abakinnyi batandatu babigize umwuga n’abandi bakizamuka mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Mu bakinnyi b’iyi kipe batangajwe harimo Munyaneza Didier ‘Mbappé’, Nzafashwanayo Jean Claude na Habimana Jean Eric bakiniye ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, Niyonkuru Samuel wakiniraga Les Amis Sportifs na Nkurunziza Yves wakiniraga Benediction Club.

Undi uzakinira iyi kipe ariko akaba aterekanywe kuko atari ahari, ni Areruya Joseph wabaye umukinnyi wa mbere muri Afurika mu 2018, kuri ubu uri kumwe na Team Rwanda mu Isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo iri kubera muri Gabon.

Ndizeye Pascal washinze Inovotec Cycling Team ishamikiye ku kigo Pascal Technology, yavuze ko ari ikipe igiye kubaho mu buryo bugezweho ndetse biteguye guhangana n’amakipe asanzwe akomeye mu Rwanda arimo Benediction Club Kitei Pro 2020.

Ati “Turi ikipe isanzwe uyu munsi ariko ntabwo birenga amezi ane tutayandikishije nk’ikipe yitabira amasiganwa yo ku Mugabane wa Afurika. Mwitegure ihangana. Uyu mwaka Abanyarwanda bazishimira amagare. Bendiction yitegure ihangana, n’igihe tuzaba dufite abakinnyi badashobora kuzamura impano byihuse n’abanyamahanga muzababonamo.”

Yongeyeho ko hari umutoza w’umunyamahanga uzaza gutoza iyi kipe mu gihe kiri imbere, ariko muri iyi minsi bagiye kuba bafashwa na Munyaneza Didier utegurwa kuzavamo umutoza wungirije.

Ati “Mbappe uyu munsi ni Kapiteni ariko turamutegura kuzavamo umutoza. Ashobora kuzakina igihe gito gishoboka, ubundi akaba umutoza wungirije. Dufite n’undi mutoza, ari hanze, mu minsi mike azagera mu Rwanda. Ni umunyamahanga.”

Ku ruhande rw’abakinnyi, Kapiteni w’iyi kipe, Munyaneza Didier ‘Mbappé’ wagize uruhare mu gutoranya bagenzi be bazakinana, yavuze ko yashingiye ku bushobozi bwabo n’icyo bashobora kuzafasha ikipe bitewe n’abo bagiye guhangana.

Ati “Ibyo byose bishingiye ku rukundo n’ubwitange tuzagaragaza kuko Inovotec tuzaba turi umuryango, kuruta uko yaba ikipe ishingiye ku muntu.”

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yashimye ubuyobozi bw’iyi kipe, asaba n’abandi bafatanyabikorwa muri uyu mukino w’amagare kureberaho hagamijwe kuzamura iterambere ryawo.

Inovotec Cycling Team izatangira kwitabira amasiganwa y’imbere mu gihugu ihereye muri “Heroes Cycling Cup” izakinwa ku Cyumweru, tariki ya 29 Mutarama 2023.

Habimana Jean Eric ugiye gukinira iyi kipe, ni we wegukanye isiganwa ryo kwihiza Umunsi w’Intwari ubwo ryakinwaga bwa mbere mu 2020.

Abayobozi ba FERWACY bifotozanya n'ikipe nshya ya Inovotec Cycling Team
Uhereye ibumoso ni: Nkurunziza Yves, Nzafashwanayo Jean Claude, Niyonkuru Samuel, Habimana Jean Eric na Munyaneza Didier
Kapiteni wa Inovotec Cyling Team, Munyaneza Didier, yavuze ko bagiye guhangana n'andi makipe asanzwe mu Rwanda
Bamwe mu bagize Ikipe y'abato ya Inovotec Cycling Team
Hamuritswe kandi ikirango cya Inovotec Cycling Team
Ndizeye Pascal washinzwe Inovotec Cycling Team, yavuze ko bashaka ko izagera ku rwego rwo gukina amasiganwa akomeye ku Isi
Nkuranga Alphonse ushinzwe guhuza ibikorwa bya FERWACY
Kamuzinzi Freddy uyobora Tour du Rwanda
Murenzi Emmanuel ushinzwe Tekinike muri FERWACY
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yashimye icyerekezo Inovotec Cycling Team yihaye
Visi Perezida wa FERWACY, Karangwa François
Habarurema Roben, Umuyobozi w'ikigo Nyafurika giteza imbere umukino w'amagare kiri i Musanze

Amafoto: Shema Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages