Isiganwa rya Rwanda Cycling Cup ritegurwa ku bufatanye bwa Ferwacy, Cogebanque na Skol mu rwego rwo kuzamura abakinnyi benshi bafite impano mu kunyonga amagare, riba rinakubiyemo uduce tubiri twihariye twa ‘shampiyona y’igihugu’ tunitabirwa n’abakinnyi bakina mu makipe yo hanze.
Uyu mwaka, mu bakinnyi batanu u Rwanda rufite bakina hanze barimo Adrien Niyonshuti ukinira Team Sampada na Mugisha Samuel ukinira Dimension Data zo muri Afurika y’Epfo kimwe na Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude bakinira Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa ntibabashije kwitabira shampiyina y’igihugu. Udakina mu Rwanda wayitabiriye ni Areruya Joseph wa Delko–Marseille Provence KTM.
Mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye, buri mukinnyi ahaguruka wenyine haherewe k’uwasoje ari uwa inyuma cyangwa uwabonye amanota make muri shampiyona iheruka, naho uwayegukanye agahaguruka inyuma y’abandi. Hagati y’umukinnyi n’undi hagomba kubamo intera y’iminota ibiri.
Muri aka gace kakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco nibo bahagurutse nyuma y’abandi, ari nabo bakoresheje ibihe bito kuko intera y’ibilometero 41,8 basiganwaga kuva i Nyamata mu Mujyi bagakatira i Ramiro bakagaruka, Areruya wa mbere yayinyonze mu minota 54’38″, Nsengimana wa kabiri akoresha iminota 55’07″.
Areruya wari wambaye imyambaro y’ikipe ya Delko–Marseille Provence KTM ndetse afite n’igare ryagenewe gusiganwa muri Time Trial, nyuma yo kwitwara neza akambikwa umwambaro uriho ibendera ry’igihugu, yavuze ko ashimira Imana kuba imuhaye intsinzi kuko atabitekerezaga.
Yagize ati “Naje nzi ko Bosco akomeye, ni umukinnyi nubaha, njye intego yari ukuba nk’uwa kabiri cyangwa uwa gatatu ariko ndashima Imana kuba mbaye uwa mbere muri shampiyona y’igihugu mu gusiganwa n’ibihe.”
Mu cyiciro cy’abakobwa, Tuyishimire Jacqueline wa Benediction ni we wegukanye shampiyona mu gusiganwa n’ibihe akoresheje iminota 41’39” mu kunyonga ibilometero 25 bava i Nyamata bajya kuri Mbyo bakagaruka akurikirwa na Irakozeneza Violette nawe wa Benediction akoresheje iminota 42’28’’.
Mu ngimbi, igice cya mbere cya shampiyona cyegukanywe na Uhiriwe Byiza Rnus ukinira Muhazi Cycling Club wakoresheje iminota 35’59″ mu kunyonga ibilometero 25 akurikirwa na Nzafashwanayo Jean Claude nawe wa Benediction wakoresheje 36’19″.
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, wari unahagarariye iyi banki itera inkunga aya marushanwa, yatangaje ko nk’abashyiramo amafaranga bishimira uburyo ryagenze neza kandi n’abatuye i Nyamata bakaryoherwa.
agize ati “Urebye urwego amagare agezeho, twe nk’abafatanyabikorwa turabyishimira cyane, biteye ishema. Uyu munsi isiganwa ryari ryiza, abaturage urabona ko bishimye. Twakanguriye abaturage b'i Nyamata uburyo bwiza twabazaniye bwo kohereza no kwakira amafaranga buhendutse banyuze ku ba-Agent bakorera hano cyangwa ahandi mu gihugu hose bakabibafashamo.”
Alice Mbayiha ushinzwe gutegura ibikorwa muri Skol nayo itera inkunga amarushanwa yose y’amagare mu Rwanda, yavuze ko kwitabira shampiyona byabaye umwanya wo kwegera abakiliya banabashishikariza gahunda nshya babashyiriyeho mu gikombe cy’Isi.
Yagize ati “Skol ni inshuti y’imikino by’umwihariko amagare. Gusa uyu munsi byari umwanya mwiza wo kwegera abakiliya bacu, dukunda cyane kandi duhoza ku mutima. Twababwiye kuri gahunda bashyiriweho muri iki gihe cy’igikombe cy’Isi aho umuntu ashobora kujya Camp Kigali akagura Skol ebyiri akirebera imikino ku mateleviziyo ya rutura.”
Nyuma y’agace ka mbere, kuri iki Cyumweru hazakinwa agace ka kabiri aho abakinnyi bazaba basiganwa mu muhanda wa Stade Amahoro- Kimironko-Ibitaro bya Kibagabaga-MTN-RDB-Airtel-Stade Amahoro hareshya na kilometero 12,5.
Abakobwa bazahazenguruka inshuro esheshatu zireshya na 75 km, ingimbi zihazenguruke inshuro umunani zireshya na 100 km naho abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bahazenguruke inshuro 12 zireshya na 150 km.
Uko abakinnyi bakurikiranye mu byiciro byose
Abakuru mu bagabo
1. Areruya Joseph: 54’38″
2. Nsengimana Jean Bosco: Benediction: 55’07″
3. Uwiduhaye : Benediction: 58’46″
4. Hakuzimana: CCA 1:00’36″
5. Munyaneza Didier: Benediction: 1:00’55″
Ingimbi
1.Uhiriwe Byiza Rnus: Muhazi Cycling Club: 35’59″
2.Nzafashwanayo Jean Claude: Benediction: 36’19″
3.Nkurunziza Yves: Benediction: 36’24″
4.Habimana Jean Ecic: Fly Club: 37’09″
5.Gahemba Bernabé: Les Amis Sportifs: 38’05″
Abakobwa
1.Tuyishimire Jacqueline: Benediction: 41’39
2.Irakozeneza Violette: Benediction: 42’28’’
3.Nirere Xaverine: Les Amis Sportifs: 42’30
4.Ingabire Béate: Les Amis Sportifs 43’39
5. Manazabayo Magnifique: Muhazi: 44’52’’





















Ibitekerezo 0