00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Areruya Joseph yizeye gukora ibyananiye Ndayisenga Valens muri Dimension Data

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 December 2016 saa 06:34
Yasuwe :

Areruya Joseph wamaze gushyira umukono ku masezerano mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko nubwo bigoye ko umukinnyi muri ikipe ava mu y’abato akajya mu y’abakuru ari nayo ikina amarushanwa akomeye ku Isi, we ngo arashaka kubigeraho agasangamo “Adrien Niyonshuti” afata nka Se.

Guhera muri Mutarama umwaka utaha, Areruya Joseph wabaye uwa Kane muri Tour du Rwanda 2016 kimwe na Mugisha Samuel wahize abandi mu kuzamuka imisozi, bazatangira gukina nk’ababigize umwuga mu ikipe ya kabiri ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubasinyisha amasezerano y’umwaka umwe.

Aba bakinnyi bagiye muri iyi kipe babisikana na Ndayisenga Valens, wegukanye Tour du Rwanda 2014 na 2016 na Bonaventure Uwizeyimana wegukanye shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka, bombi barangije amasezerano.

Bari bamazemo umwaka ariko ntibabashije kuzamurwa mu ikipe ya mbere ikina amarushanwa akomeye ku Isi (World Tours) nka Tour de France, Vuelta a España n’andi atandukanye. Iyi kipe ibarizwamo ibihangange nka Mark Cavendish, Steve Cummings, Mekseb Debesay n’abandi bafatwa nk’ibihangange muri uyu mukino.

Mu kiganiro na IGIHE, Areruya w’imyaka 20, yavuze ko inzozi yahoraga afite mu bwana bwe zo kuzakinira MTN Qhubeka ariyo yaje guhinduka Dimension Data For Qhubeka yazigezeho ubu igisigaye akaba ari ukugaragaza icyo ashoboye.

Yagize ati “Ku bwanye ndi umuntu ukora cyane kandi mpa agaciro umwuga nahisemo kuko niwo uzamfasha mu buzima bwanjye bwose. Kuba nari nsanzwe nkorera mu buryo buke buba buhari kandi nkitwara neza, ubu noneho nkaba mbonye amahirwe yo kubona ikipe ikomeye muri Afurika, mfite intego yo gukora cyane birenze ibisanzwe.”

“Ni inzozi zanjye zabaye impamo kuko nkiri muto narotaga kuzakinira MTN Qhubeka ariyo yahindutse Dimension Data none mbigezeho. Gusa ngiye mu ikipe ya kabiri y’abari munsi y’imyaka 23 kandi si ho nshaka kugarukira. Ngomba kwigaragaza nkazamurwa mu ikipe ya mbere kandi nzabigeraho.”

Uyu mukinnyi wigaragaje cyane muri Tour du Rwanda 2015 afasha Nsengimana Jean Bosco kuyegukana, we akaba uwa kabiri ku nshuro ya mbere yari ayitabiriye, avuga ko afite icyizere cyo kuzagera ku ndoto ze cyane abifashijwemo n’imyaka afite.

Ati “Valens na Bonaventure bagize amahirwe make kuko bagiye muri iyi kipe bafite imyaka myinshi bituma bagira 23 batarigaragaza ngo bazamurwe ariko njye ku myaka 20 na Mugisha ufite 19, biragaragara ko tuzabona umwanya uhagije wo kwigaragaza.”

“Ikindi nizeye ko kizamfasha ni ukujya hariya nsangamo Adrien Niyonshuti mfata nka papa, umutoza, umuterankunga, umufana, mbese nkesha kuba ndi uwo ndiwe. Kuba asanzwe amfasha muri byose kandi tutari kumwe, ubu noneho ndizera ko azamba hafi kurushaho akananyereka icyo bisaba kugira ngo ngere aho ari.”

Areruya uri mu mwiherero na bagenzi be i Musanze mu ikipe y’igihugu iri kwitegura shampiyona ya Afurika izaba muri Gashyantare 2017, avuga ko bitewe n’agaciro aha igihugu cye, ngo mu masezerano yagiranye na Dimension Data, yashyizemo ingingo imuha uburenganzira bwo gukinira igihugu igihe cyose kizaba kimukeneye.

Nubwo bataramenya igihe nyacyo bazagira muri Afurika y’Epfo, muri Mutarama umwaka utaha, Areruya na Mugisha bashobora kujya ku cyicaro cy’iyi kipe kugira ngo berekwe abandi, nyuma bahite bagaruka mu Rwanda gukomeza imyiteguro ya shampiyona ya Afurika, maze bazasubireyo irangiye.

Areruya Joseph (iburyo) na Mugisha Samuel, bagomba kwerekeza muri Dimension Data umwaka utaha
Areruya (wambaye umweru) avuga ko azagerageza gukora ibitarashobokeye Valens Ndayisenga muri iyi kipe
Ku myaka 19, Mugisha Samuel agiye gutangira gukina nk'uwabigize umwuga
Uwizeyimana Bonaventure (ibumoso) na Ndayisenga Valens(wambaye umuhondo), ntibazasubira muri Dimension Data, bazishakira andi makipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages