00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aryoha asubiwemo: Icyumweru cya Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali mu mafoto

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 30 September 2025 saa 02:00
Yasuwe :

Abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abandi bose batumye isiganwa ry’amagare rigenda neza, batumye Abanyarwanda n’abanyamahanga birahira Umujyi wa Kigali nk’uri mu ya mbere yateguye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.

Ni icyumweru cyatangiriye muri BK Arena kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, aho buri wese utuye mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge yumvise akanirebera ibyiza by’umukino wo gusiganwa ku magare. Aha nta warenza ingohe abo mu nkengero z’umujyi n’aba kure bigomwe ibindi byose bagakurikirana iri siganwa ryirahiriwe na benshi kugeza no ku bagononwaga mbere.

Si ubwa mbere bari bayabonye, kuko u Rwanda rwamaze gutera intambwe ishimishije mu gutegura imikino nk’iyi rubihereye kuri Tour du Rwanda imaze kuba mu masiganwa y’amagare ayoboye andi muri Afurika.

Ni iminsi isize abakinnyi 13 begukanye imidali ya Zahabu mu byiciro bitandukanye byakinwe. Ibi birimo gusiganwa n’ibihe nk’umukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial - ITT); gusiganwa n’ibihe nk’ikipe (Team Time Trial - TTT); ndetse no gusiganwa mu muhanda bisanzwe (Road Race - RR).

Abakinnyi bitwaye neza ni Reusser Marlene muri ITT y’Abagore, Remco Evenepoel muri ITT y’Abagabo, Backestedt Zoe muri ITT y’Abagore batarengeje imyaka 23 yari ikinwe bwa mbere, SÖDERQVIST Jakob muri ITT y’Abagabo batarengeje imyaka 23. ARENS Megan yitwaye neza muri ITT y’Abato mu bakobwa, na ho MOURIS Michiel yitwara neza muri ITT y’abato mu bahungu.

Ikipe y’Igihugu ya Australia yahize andi makipe mu gusiganwa n’ibihe ku makipe, Gery Célia muri RR y’Abagore batarengeje imyaka 23, Hudson Harry muri RR y’Abato mu bahungu, Finn Lorenzo Mark muri RR y’Abahungu batarengeje imyaka 23, Ostiz Taco RR y’Abato mu bakobwa, Vallieres Mill Magdeleine RR y’Abagore bakuze na Tadej Pogačar muri RR y’Abagabo.

Kugera ku ntsinzi kw’aba bose hari benshi babigizemo uruhare, barimo abatoza, abakanishi, abashinzwe umutekano, abayobozi b’isiganwa n’abandi benshi bayobowe na Perezida Paul Kagame na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, bagize uruhare runini mu kurigeza muri Afurika.

Abanyarwanda bari ku mihanda kuri buri kilometero cyose muri 910,3 byakinwe mu byiciro byose. Si ukuhaba gusa kuko babaga babyina, baririmba, bakoma amashyi, muri make bongerera imbaraga abakinnyi.

Wabaye umwanya mwiza wo kongera kwiyibutsa ibyiza bitatse Umujyi wa Kigali, dore ko abakurikiranaga amasiganwa ku bitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse n’ibyo ku rwego mpuzamahanga, babonaga amashusho yafashwe n’indege zagendaga hejuru y’ikirere cyawo.

Abacuruzi bafite amaduka acuruza ibintu bitandukanye cyane cyane amafunguro, babonye icyashara kuko abarebaga igare banyuzagamo bagafata ibyo kurya n’ibyo kunywa. Abateguye isiganwa ntibaheje abarebeye amagare kure y’amaduka, kuko wabegereje aho kubifatira [Fan Zones].

Polisi y’u Rwanda yakoze akazi katoroshye ko gufasha abantu kumenya amakuru y’ingendo, bigendanye n’imihanda yafungwaga kubera amasiganwa, ndetse ikabayobora mu mihanda mishya iri gukoreshwa, ari na ko irinda abari kureba isiganwa ngo badahura n’impanuka.

Abakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali, na bo bagize uruhare mu migendekere myiza ya Shampiyona y’Isi y’Amagare, dore ko ari bo bararaga amanywa n’ijoro batunganya banasukura imihanda y’aho isiganwa ryanyuze.

Mbere ya Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali no mu gihe cyayo, ikirango cyahawe izina rya ‘Ganza’, cyazengurutse ibice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko i Kigali, gifasha benshi kwishimira amasiganwa, arangira gihereza ububasha icya Montréal nk’umujyi uzakira ikurikiraho.

UCI yashimiye u Rwanda uko rwateguye irushanwa n’ubwitabire bw’Abanyarwanda, Perezida Kagame na we ayishima ko yagiriwe icyizere kandi ko u Rwanda rushishikajwe no kuba igicumbi cya siporo muri Afurika.

Uwavuga ibyabaye iminsi umunani ntiyabirangiza, ni yo mpamvu twatoranyijwe amwe mu mafoto yaranze iyo minsi yose, dore ko n’ubundi aryoha asubiwemo.

Amafoto y’umunsi wa mbere

Ibirori byo gutangiza Shampiyona y'Isi y'Amagare byabereye muri BK Arena
Imbyino z'Umuco Nyarwanda zasusurukije ibirori byo gutangiza Shampiyona y'Isi y'Amagare
Umunsi wa mbere wabereyeho imyiyereko idasanzwe ku igare
Nganza wari ikirango cya Shampiyona y'Isi y'Amagare mu Rwanda yashimishije benshi
Umudiho wari hose muri BK Arena yatangirijwemo amarushanwa
Abategura irushanwa bageze mu Rwanda kare
BK Arena yongeye kugaragazwa nk'inyubako idasanzwe y'imikino
Aho abakinnyi basiganwa n'ibihe ku giti cyabo bahagurukiraga ni uko habaga hateye
Amatara yo muri BK Arena yacanaga mu buryo buryoheye amaso
Abafana bari benshi muri BK Arena ku munsi wa mbere
Ni ubwa mbere amasiganwa yo gusiganwa n'ibihe yatangiriye imbere mu nzu
Ku munsi wa mbere abafana bagiye kurebera igare muri BK Arena
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yashimiye abakinnyi mbere yo gutangira Shampiyona y'Isi y'Amagare
Mu birori byo gutangiza Shampiyona y'Isi y'Amagare, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatanze ikaze mu Rwanda
Perezida wa UCI, David Lappartient, ni we watangije amasiganwa ku munsi wa mbere
Abafana bari benshi Kimironko ku munsi wa mbere wa Shampiyona y'Isi y'Amagare
Ibyishimo mu maso y'Abanyarwanda bategereje amagare
Abamotari birengagije amafaranga bishimisha bareba igare
Abari hafi yo kuri Prince House bagaragaje ko igare ari ibyishimo
Cyari icyumweru buri wese yidagaduraga uko abishaka
Abanyarwanda babaga bategereje amagare ko atambuka babaga ari benshi
Abafana ku mihanda bategerezaga igare bafite amatsiko
Abafana bafanaga bagerageza kutinjira mu muhanda
Nirere Xaveline agerageza kuzamuka agana Nyanza ya Kicukiro
Aba ni bo bafana bitabiriye ku munsi wa mbere wa Shampiyona y'Isi y'Amagare
Amasiganwa yose yasorezwaga kuri Kigali Convention Centre
Abafana ba Eritrea bari babukereye bafite n'ibendera ry'igihugu cyabo
Nirere Xaverine ni we mukinnyi wahagurutse bwa mbere muri Shampiyona y’Isi y’Amagare
Abakinnyi basiganwa n'ibihe bakoreshaga umuvuduko udasanzwe
Tanzania na yo yari ifite abakinnyi mu masiganwa
Indege zifashishwaga mu gufata amashusho meza y'Umujyi wa Kigali
Umukinnyi wa Mauritius asohoka muri BK Arena
Umukinnyi wagiraga ikibazo imodoka irimo abamufasha yabaga iri hafi
Inzira abakinnyi banyuragamo bakina zabaga zateguwe hakiri kare
Abakobwa ni bo batangiye bakina Shampiyona y'Isi y'Amagare
Inzira abakinnyi banyuragamo basohoka muri BK Arena ni iri hafi y'Igicumbi cy'Intwari
Uyu ni umwe mu bari bashinzwe kureba ko imihanda y'amasiganwa itunganyije neza
Abakorerabushake babaye hafi isiganwa kuva ku munsi wa mbere
Abayobora isiganwa bagendaga kuri moto na zo zanyuze abatari bake
Amasiganwa ya mbere yabereye mu mihanda igana i Nyanza ya Kicukiro
Abapolisi babaye hafi abantu ngo badahura n'ikibazo
Aho imihanda yari ifungiye habaga hahagaze abafana
U Rwanda rwagize abakinnyi benshi muri Shampiyona y’Isi y’Amagare
Bamwe bifashishije amafirimbi mu gufana amagare
Abafana babonaga umuvuduko w'amagare bakumirwa
Remco Evenepoel yafanwe kuva ku munsi wa mbere
Abanya-Slovénie bari mu Rwanda bari gufana abakinnyi babo ku munsi wa mbere
Minisitiri Mukazayire ni umwe mu batanze ibihembo ku bitwaye neza
Stade Amahoro ni kimwe mu bikorwaremezo binini u Rwanda rufite
Hari abahisemo kwitwaza imitaka ngo batabangamirwa n'izuba
Hari abahisemo kujya hejuru y'inzu kugira ngo barebe neza amagare
Aba bahisemo kurira igisenge cy'inzu ngo birebere isiganwa ry'amateka
Abanyamahanga bari benshi mu Rwanda mu gihe cyo gusiganwa ku magare
Abanyamahanga batuye mu Rwanda ntibatanzwe
Uyu yahisemo gutwara ifoto nk'igihamya cy'uko amagare yatambutse ahari
Mu mujyi rwagati hari hatatswe mu buryo budasanzwe
Imodoka zaherekezaga abakinnyi na zo zatanze ibyishimo

Umunsi wa kabiri

Abagiraga ikibazo bahitaga bitabwaho
Umwe mu bafana yitereye hejuru kubera ibyishimo
Abakinnyi bitwaraga neza mu gusiganwa n'ibihe babaga bateganyirijwe intebe y'icyubahiro

Umunsi wa gatatu

Abakorerabushake bakoze akazi katoroshye mu gusukura umujyi
Abamotari birengagije amafaranga birebera amagare
Imihanda ya Kigali yasabye imbaraga abakinnyi benshi irabahagiza
Haruna Niyonzima wanditse amateka mu Amavubi yakiriye Igikombe cya Afurika kizahatanirwa
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, ari mu batanze ibihembo muri aya masiganwa
Abana bisunze Ganza bafatanya kureba amagare
Abanyamahanga bagiriye ibihe byiza mu Rwanda
Ganza n'abana barishimanye karahava
Ibirori byo gutangiza amasiganwa byitabiriwe n'ab'ingeri zose
BK Arena yari iteye amabengeza mu birori byo gutangiza Shampiyona y'Isi y'Amagare
Abahanga mu kuvanga umuziki bari muri BK Arena hatangirijwe amasiganwa
Ganza yageze kuri BK Arena mbere y'uko amasiganwa atangira
Ganza asuhuzanya n'umunyamahanga
Ingabire Diane witeguraga guhatana mu bagore basiganwa n'ibihe ku giti cyabo
Ubumwe mu mukino w'amagare bwaragaragaye
Isiganwa ry'amagare ryagaragaje abandi banyempano
Ganza ari gutera imbaraga umukinnyi w'Ikipe y'u Rwanda witeguraga guhaguruka ku munsi wa mbere
Itsinda ry'abacuranzi rya Kimironko risusurutsa abakurikiye amasiganwa y'amagare
Umukinnyi uri gusiganwa n'ibihe arenze ikiraro cya Kicukiro
Moto z'umutekano zabanzaga gutambuka mbere y'amagare
Imyiyereko itandukanye yakorerwaga ahari hahuriye abantu benshi
Abafana bari mu kirere bamaze kubona amagare
Uyu yabyaje umusaruro umuziki wari wateguwe aho amagare yanyuraga
Aba bahisemo gucinya akadiho mbere y'uko amagare atambuka
Abakina Karate na bo brekanye impano
Byusa Pacifique ari gukata i Nyanza ya Kicukiro
Byusa Pacifique ari mu bashimishije Abanyarwanda
Abana bato b'abanyamahanga na bo bishimiye amagare
Umukinnyi aba acunganwa n'ibihe bye
Hari abakinnyi bahagurutse mbere mu gusiganwa n'ibihe abandi babanyuraho
Buri kintu cyasabwaga ngo umutekano ugende neza cyarakozwe
Abashinzwe umutekano babaye hafi ya Shampiyona y’Isi y’Amagare
Imodoka iherekeje umukinnyi iri kwerekeza Kwa Rwahama
Abafana bari benshi mu mihanda ya Kimironko

Umunsi wa kane

Abakecuru ntibatanzwe mu birori bya Shampiyona y'Isi y'Amagare
Ganza ahagaze aho abakinnyi basiganwa n'ibihe nk'amakipe bahagurukiye
Abafana b'amagare i Kigali ntibasibaga gufanana imbaraga
Kuri KCC hateguwe mu buryo budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda no muri Afurika
Bamwe banyuzagamo bagafata amafoto y'abafana
U Bufaransa bwari bushyigikiwe i Kigali
Ikipe ya Australie yitwaye neza muri Team Time Trial
Ibihugu birenga 100 byari mu Rwanda bihatanira imidali ya Shampiyona y'Isi y'Amagare
Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric na Uwiduhaye Mike bagiye kwerekeza i Nyanza ya Kicukiro
Abafana bafanaga mu buryo butandukanye
Abafana b'amagare bayakurikiranaga banayasesengura
Sonatubes hahoraga hari abafana buzuye bategereje igare
Bamwe mu batarabonye umwanya wo kujya ku mihanda barebeye amasiganwa aho bakorera
Amagare yasize yerekanye ubwiza bwa Kigali
Amakipe yabonye umwanya wo kwitoza mbere yo gusiganwa
Abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu ya Portugal bari mu myitozo mu muhanda wo hafi ya Golf
Abakinnyi ba Slovénie bari kunyura hafi y'ikibuga cya Golf kiri i Kigali
Abakinnyi b'amagare bari mu myitozo bitegereza abakinnyi ba Golf
Amagare yanyuraga hafi ya tapis ikoreshwa n'abakora imyitozo ngororamubiri
Umuziki wari wateganyijwe aho amagare yagombaga kunyura
Urubyiruko rwarizihiwe muri Shampiyona y'Isi y'Amagare biratinda
Imbyino zigezweho zabyinwe n'urubyiruko karahava
Umuco Nyarwanda ntiwatanzwe muri Shampiyona y'Isi y'Amagare
Bamwe bahisemo gucinya akadiho mu gihe bategereje amagare
Gufana amagare ntibyabujije bamwe kugaragaza impano mu gucuranga umuziki ugezweho
Abafana bo mu Kabuga Ka Nyarutarama bategerezanyije amatsiko amagare
Ababyeyi basohokanye abana babo ahanyuraga amagare
Kunyura mu makorosi ni bumwe mu buhanga buba mu mukino w'amagare
Mu Rwanda hamaze kigira inyubako nyinshi zigezweho
Amafu yo hafi y'ikibuga cya Golf kiri i Kigali yafashaga abakinnyi
Bamwe bafanaga banagabanya icyaka
Amagare ari mu muhanda uzenguruka Kigali Golf Resorts & Villas
Ubwo amagare yanyuraga ku Cyicaro Gikuru cya MTN Rwanda
Abo ni Abanyarwanda bahisemo gufana Slovakie
Buri kipe igira imodoka iyiherekeza ikayitwaza ibikoresho
Ababiligi bari biganje mu Mujyi wa Kigali ngo bafane ikipe yabo
Umukinnyi wa Ukraine asuhuza umwana uri kumufana
Abakinnyi ba Kazakhstan bari mu myitozo
Ikipe y'Igihugu y'u Bubiligi iri mu myitozo
Imbyino zitandukanye zari ziganje ahahuriraga abafana benshi
Abafana bakomeraga amashyi abakinnyi bari gutambuka
Uyu yanze kuva ku muhanda adafashe ifoto y'amateka
Ibyishimo byari byose kubona u Rwanda rwandika amateka
Bamwe mu bagore batanze ibyishimo bisendereye muri aya masiganwa
Uyu yahisemo gushyiraho ibisuko biri mu mabara y'ibendera ry'u Rwanda
Abaherekeje Ikipe y'Igihugu ya Eritrea ni uko babaga bagaragara
Ababyeyi basohokanye n'abana ahabereye amasiganwa y'amagare
Aba bahisemo kurebera igare kuri televiziyo
Umujyi wa Kigali werekanye ko utaje mu iterambere kuko uri kuzamurwamo imiturirwa hirya no hino
Ikipe ya Slovénie iri mu myitozo mu mihanda ya Kigali
TotalEnergies ni umwe mu baterankunga b'irushanwa
Ikibuga cya Kigali Golf Resorts & Villas cyari cyitegeye umuhanda wanyuragamo abasiganwa
Abakinnyi babaga bitwaje n'amazi yo kunywa
Abafana benshi bifuzaga kureba uko isiganwa ritangira
Abafana benshi bari kuri Kigali Convention Centre bari bafite amabendera y'u Rwanda
Umunya-Pologne Mul Malwina amaze guhangana n'imihanda ya Kigali mu bagore batarenge imyaka 23
Umufaransakazi Gery Celia ni we witwaye neza mu bagore batarengeje imyaka 23
Abafana bategerezaga amagare mu bice bitandukanye
Nubwo akunda umupira w'amaguru ntibyamubujije kujya kwirebera amagare
U Bwongereza bwari bushyigikiwe muri iyi mikino
Ibyiciro by'abagore na byo biri mu byahataniwe muri Shampiyona y'Isi y'Amagare
Ababyeyi b'abanyamahanga bari kwereka abana babo amagare
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yabaye hafi isiganwa iminsi yose
Icyuzi cy'ahazwi nko Kwa Nyagahene ni uko giteye
Mu mihanda yateguwe harimo n'irambuye

Amafoto y’umunsi wa gatanu, uwa gatandatu, uwa karindwi n’uwa munani

Abafana bashyigikiraga amagare ntacyo bishisha
Abasiganwa bari mu bikundi babaga ari benshi
Umunya-Nouvelle-Zélande, Pringle Nate, ni umwe mu bitwaye neza mu bagabo batarengeje imyaka 23
Abanyamahanga babonye ko Abanyarwanda banezerewe
Ahazwi nko mu ihuriro ry'imihanda ku Gishushu hanyuze amagare
Abari mu Kabuga ka Nyarutarama bari bafite televiziyo bareberaho aho abasiganwa bageze
Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, ari gufana afite n'ibendera
Mu gihe isiganwa ryabaga riri hafi kugera ku bafana, babaga babireba imbonankubone
Abafana bafashe amafoto ku bwinshi
Shampiyona y'Isi yabereye bwa mbere muri Afurika yatanze ibyishimo
Isi yose yabonye iterambere ry'Umujyi wa Kigali
Abasiganwa babanza gukora ibilometero bike mbere yo gutangira isiganwa
Ubwo Ikipe y'u Bubiligi yari iyoboye abakinnyi bari kunyura ku Gishushu hafi ya RDB
Bamwe bakoze impanuka ariko zidakanganye
Umujyi wa Kigali umaze gutera imbere mu nyubako zigezweho kandi zibereye ijisho
Abakinnyi bakinnye umunsi wa nyuma bazengurutse mu Mujyi wa Kigali inshuro 15
Abanyarwanda bagaragaje ko bishimiye intambwe rumaze gutera
Thompson Judah wa Thailand azamuka mu nzira y'amabuye
Abanya-Slovénie bayobowe na Marolt Jaka mu batarengeje imyaka 24 bari kuzamuka Kwa Mignonne
Amagare yaturukaga kure abantu bayareba
Aba bishimiye kurebera hamwe amasiganwa y'amagare
Uyu ari guha amashyi abakinnyi bagiye gutambuka
Stare Gal wa Slovenia ari gufata amazi
Niyonkuru Samuel ni umwe mu bahagarariye u Rwanda muri Shampiyona y'Isi y'Amagare
Uyu igare ryamupfiriyeho mu isiganwa hagati
Imihanda ya Kigali yatumye Shampiyona y'Isi y'Amagare iba imwe mu zikomeye
Abakinnyi bamaraga gukina bananiwe cyane bigaragara ko banegekaye
Ubwitabire muri Shampiyona y'Isi y'Amagare bwari hejuru
Uko Nyarutarama hagaragara mu mafoto yo mu kirere
Imodoka zitwaye abatoza n'amagare y'abakinnyi zabaga zihuta cyane zibakurikiye
Kigali Golf Resort & Villas ni hamwe mu hantu hatangaje hari muri Kigali
Abakinnyi bari kuva i Nyarutarama berekeza ku gasozi kajya MINAGRI
Abanyarwanda bari kwigisha abanyamahanga kubyina Kinyarwanda
Abaholandi bategerereje amagare Kwa Mutwe
Perezida Kagame yahawe Umudali uhabwa abakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu mukino w'amagare
Abaholandi bategerereje amagare Kwa Mutwe
Abafana bari Nyabugogo batumye benshi bacika ururondogoro
Nyabugogo yatanze ibyishimo
Abari bategereje amagare Nyabugogo basusurukijwe n'itorerero ribyina imbyino za Gakondo
Amazu y'i Nyabugogo yari yuzuye abantu bategereje amagare
Abafana bari benshi Kwa Mutwe bakurikiye amagare
Nsengiyumva Shemu ari mu muhanda wo Kwa Mutwe
Umubiligi Remco Evenepoel yakubitiwe inshuro mu mabuye yo Kwa Mutwe
Abafana bari benshi kuri KCC bategereje isozwa rya Shampiyona y'Isi y'Amagare
Tadej Pogačar yakoze ibilometero 66 wenyine yanikiye abandi, yegukana Shampiyona y'Isi y'Amagare
Perezida Kagame yakiriwe bidasanzwe kuri KCC
Perezida Kagame mu bishimiye intsinzi ya Tadej Pogačar
Perezida Kagame yambika umudali wa Zahabu Tadej Pogačar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages