Ibihembo bya “Africa Cycling Excellence Awards (ACEA)” byateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC), byatanzwe ku nshuro ya mbere mu birori byabereye muri Zaria Court Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Perezida wa CAC, Yao Yao Allah-Kouamé n’intumwa za UCI, bari mu bayobozi bitabiriye itangwa ry’ibihembo.
Mu cyiciro cy’abagabo, umukinnyi w’umwaka yabaye Umunya-Eritrea Biniam Girmay aho yahigitse bagenzi be Henok Mulubrhan na Milkias Maekele bari bahataniye iki gihembo.
Biniam utari i Kigali, yacyegukanye abikesha kwitwara neza mu marushanwa atandukanye yitabiriye arimo Tour de France yabayemo uwa kabiri mu gace kayo ya mbere aho yakiniraga Ikipe ya Intermarché–Wanty.
Mu bagore, uwahize abandi ni Kim Le Court wo mu Birwa bya Maurice, aho uyu mugore usanzwe ukinira AG Insurance-Soudal Team yahigitse Abanya-Ethiopia Kahsay Tsige Kiros na Selam Amha Gerefiel.
Le Court yabaye umugore wa mbere wo muri Afurika wambaye umwambaro w’umuhondo iminsi ine muri Tour de France y’Abagore, mu gihe yatwaye amasiganwa arimo Liège-Bastogne-Liège na Giro dell’Emilia.
Aba bakinnyi batatu ba nyuma bari bavuye muri 18 barimo Abanyarwandakazi babiri ari bo Ingabire Diane na Nirere Xaveline.
Paul Daumont wo muri Burkina Faso ni we wabaye umukinnyi w’umwaka utarabigize umwuga, aho yahigitse Umunya-Mali Tiémoko Diamouténé n’Umunya-Afurika y’Epfo Blaine Kieck.
Ni mu gihe Ikipe y’Igihugu ya Eritrea yabaye iy’umwaka ihigitse iy’u Rwanda n’iy’Ibirwa bya Maurice.
Hahembwe kandi abitwaye neza muri EAC no mu Rwanda
Muri ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere, hahembwe n’abakinnyi bitwaye neza muri Afurika y’Iburasirazuba aho mu bagore, iki gihembo cyatwawe n’Umurundikazi Nsengiyumva Odette naho mu bagabo gihabwa Charles Kagimu wo muri Uganda.
Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu Rwanda yabaye Masengesho Vainqueur mu bagabo, usanzwe ukinira Ikipe ya Benediction naho mu bagore iki gihembo gitwarwa na Nirere Xaveline usanzwe ukinira Team Amani yo muri Kenya.
U Rwanda ni rwo ruzongera kwakira itangwa ry’ibi bihembo bya “Africa Cycling Excellence Awards (ACEA)” mu 2026, mbere y’uko bibera mu bindi bihugu.
Amafoto: Umwari Sandrine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!