Iyi mikoranire yatangajwe muri siporo rusange yabaye ku Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, aho yitabiriwe n’abayobozi n’abakozi b’iyi banki hamwe n’ab’Ishyirahamwe ry’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yasobanuye iyi mikoranire ndetse n’inyungu iyi banki iyifitemo.

Ati “Uyu munsi twinjiye mu mikoranire na Tour du Rwanda tuyigaragariza ko tuje kubaha amaboko ndetse no kwereka abakinnyi ko turi kumwe na bo. Tuzatanga amafaranga kugira ngo iri rushanwa ritegurwe neza kandi twishimiye gufatanya na bo guteza imbere imikino.”

Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko babonye umufatanyabikorwa mwiza.

Ati “Ni ibintu binejeje cyane kuko ni ubwa mbere tugiye gukorana na BPR. Siporo yacu ikeneye abaterankunga ubu rero tubonye umufatanyabikorwa mwiza. Ni umwanya mwiza kuri bo mu gusubiza bimwe mu baturage kandi natwe ntacyo twakora tutabafite. Aho tuzanyura hose bazabona umwanya wo gusobanurira abantu ibyo bakora.”

Tour du Rwanda yo mu 2026 izatangira tariki ya 22 Gashyantare kugeza kuya 1 Werurwe 2026, aho biteganijwe ko izitabirwa n’amakipe 18 azaturuka mu bice bitandukanye by’Isi.

Ni ku nshuro ya 18 iri rushanwa rizakinwa kuva ribaye mpuzamahanga, ndetse n’inshuro ya munani kuva rizamuwe mu ntera rigashyirwa ku rwego rwa 2,1.

BPR Bank Rwanda Plc yatangiye ibikorwa mu 1975 yitwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda. Kugeza ubu ifite amashami 73 hiryo no hino mu gihugu.

BPR Bank Rwanda Plc izajya ihemba Umunyarwanda witwaye neza muri buri gace muri Tour du Rwansda 2026
BPR Bank Rwanda Plc izajya ihemba Umunyarwanda witwaye neza muri buri gace muri Tour du Rwansda 2026
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson n'Umunyamabanga Ruyonza Arlette bishimiye iyi mikoranire
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson n'Umunyamabanga Ruyonza Arlette bishimiye iyi mikoranire
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko bishimiye kuba bageze mu mukino w'amagare
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko bishimiye kuba bageze mu mukino w'amagare
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson yaboneyeho gutumira Abanya-Kigali muri Tour du Rwanda izatangira tariki ya 22 Gashyantare 2026
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson yaboneyeho gutumira Abanya-Kigali muri Tour du Rwanda izatangira tariki ya 22 Gashyantare 2026
Abakozi ba BPR Bank Rwanda Plc bakoze siporo rusange banyoga igare mu rwego rwo kwishimira iyi mikoranire
Abakozi ba BPR Bank Rwanda Plc bakoze siporo rusange banyoga igare mu rwego rwo kwishimira iyi mikoranire