Black Unity Ride izwi nka BUBR Africa, igamije gushishikariza Abirabura gukunda no kuryoherwa n’umukino w’amagare, gushyira imbere ubuzima bwabo, imibereho myiza no guhuza Abanyafurika baba hanze y’uyu Mugabane.
Tokunbo Ajasa-Oluwa washinze uyu muryango mu 2020, yavuze ko impamvu bahisemo u Rwanda ari uko ari igihugu kugeza ubu kimaze kumenyekana ku mukino w’amagare muri Afurika.
Ati "Tuzakora ibilometero bisaga 400 mu Rwanda. Ni urugendo rwacu rwa kabiri nyuma yo muri Ghana, ndetse twahisemo u Rwanda nyuma yo gusanga ari igihugu kimaze kumenyekana ku mukino w’amagare."
Abagize itsinda ari kumwe na ryo baturutse mu Bwami bw’u Bwongereza, u Buholandi, Ghana no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Tokunbo Ajasa-Oluwa yavuze ko bakoranye n’Ikigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare muri Afurika (Africa Rising Cycling Center- ARCC) gikorera i Musanze, kugira ngo babashe guhitamo aho bazerekeza mu gihe bazamara mu Rwanda.
BUBR igira indangagaciro eshatu ari zo Ubumwe, Gushyigikirana n’Urukundo.
Binyuze mu kigega cy’inkunga washinze, umuryango BUBR wakusanyije agera kuri miliyoni 12 Frw uzashyikiriza Ikipe ya Twin Lakes Cycling Academy yo mu Rwanda.
Iyi kipe yashinzwe na Nsengumuremyi Florent mu 2019 aho yari agamije gufasha abahoze ari abana bo ku muhanda mu Rwanda, kongera gusubira mu mashuri, kugira icyizere cy’ubuzima no kugira ejo hazaza heza biturutse mu mukino w’amagare.
Ku munsi wa mbere wa BUBR Africa mu Rwanda, tariki ya 4 Gicurasi, abawugize bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera aho bazaba bagiye n’amagare bavuye i Kigali.
Mu yindi minsi itanu izakurikiraho, kugeza tariki ya 9 Gicurasi, bazerekeza mu bice birimo Kigali-Rukomo, Kigali-Rwamagana, Musanze-Kinigi (bakoresheje Mountain Bike), Rubavu- Kigali na Kigali-Muhanga.
Biteganyijwe ko urugendo rwabo mu Rwanda ruzasozwa ku wa 11 Gicurasi 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!