00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BUBR Africa yahaye Twin Lakes Cycling Academy inkunga y’agera kuri miliyoni 16 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 May 2024 saa 10:21
Yasuwe :

Umuryango Black Unity Ride washinzwe n’Abirabura b’Abanyafurika, ukaba ukorera mu Bwongereza ugamije gufasha abatishoboye, wahaye inkunga y’agera kuri miliyoni 16 Frw Ikipe ya Twin Lakes Cycling Academy, iherekejwe n’ibindi bikoresho.

Black Unity Ride izwi nka BUBR Africa, igamije gushishikariza Abirabura gukunda no kuryoherwa n’umukino w’amagare, gushyira imbere ubuzima bwabo, imibereho myiza no guhuza Abanyafurika baba hanze y’uyu Mugabane.

Tokunbo Ajasa-Oluwa washinze uyu muryango mu 2020, yavuze ko impamvu bahisemo u Rwanda ari uko ari igihugu kugeza ubu kimaze kumenyekana ku mukino w’amagare muri Afurika.

Abagera kuri 24 bagize uyu muryango, bari mu Rwanda hagati ya tariki ya 2 n’iya 11 Gicurasi, aho bakoze intera y’ibilometero bisaga 400 ku igare mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu bice bagezemo harimo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera, bavuye i Kigali. Bakoze kandi urugendo rwa Kigali-Rukomo, Kigali-Rwamagana, Musanze-Kinigi (bakoresheje Mountain Bike), Rubavu- Kigali na Kigali-Muhanga.

I Musanze, abagize BUBR Africa batembereye mu Kinigi aho bahuye n’abana bagize Ikipe ya Twin Lakes Cycling Academy igizwe na bamwe bahoze ku mihanda ituriye Ibiyaga bya Burera na Ruhondo.

Bayihaye inkunga y’ibihumbi 10£ (agera kuri miliyoni 16 Frw), iherekejwe n’ibikoresho bitandukanye.

Nsengumuremyi Florent washinze iyi kipe mu 2019, yashimiye BUBR Africa kuri ubu bufasha, avuga ko bugiye kuzamura urwego n’imiberego y’abana baba muri Twin Lakes Cycling Academy.

Ati "Twishimiye ubu bufasha twizera ko buzadufasha kurushaho guteza imbere imibereho y’abana. Hamwe na bwo, tugiye kuzamura imyigire yabo tubaha ibikoresho bihagije kandi bakiga neza kuko ubuzima burakomeza nyuma y’igare."

Yakomeje avuga ko kimwe mu byatumye ashinga iyi kipe ari ukugira ngo yiture icyo ryamufashije mu buzima bwe.

Ati "Nk’uwigeze kuba ku muhanda, nashinze iyi Academy kuko igare ryahinduye ubuzima bwanjye. Navuye mu ishuri kuko ryari kure. Ubwo nasabwaga kurisubiramo, nasabye igare ryamfasha kugeraho. Ubuzima bwanjye bwarahindutse nyuma yaho, numva nanjye nabikorera abana bameze gutyo."

Kuri ubu, Twin Lakes Cycling Academy yitabira amarushanwa atandukanye ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

BUBR Africa yahaye Twin Lakes Cycling Academy inkunga y'agera kuri miliyoni 16 Frw
Abagize uyu muryango batembereye ibice bitandukanye by'u Rwanda bakoresheje amagare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages