“Bonifications” cyangwa “bonus seconds” ni amasegonda akunze kugabanywa ku bihe by’abakinnyi mu masiganwa y’amagare mu gutuma bakora cyane mu gihe cy’isiganwa.
Nko muri Tour de France, aya masegonda atangwa ku bakinnyi batatu ba mbere kuri buri gace, kugira ngo bitere abahatanye ku rutonde rusange gukora cyane no kongera ihangana.
Muri Tour du Rwanda 2026, izaba kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe, ho bizaba bitandukanye kuko aya masegonda azatangwa ku bakinnyi bakoze cyane hagati mu isiganwa, mu bice bitambika, ibizwi nka “sprint-intermédiaire”.
Ibi bizakorwa ku Gace ka Mbere kazahagurukira mu Karere ka Gicumbi ahazwi nko mu Rukomo, kerekeza i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 174.
Abakinnyi batatu ba mbere bazagera i Nyagatare, ahazatangirwa amanota ya “sprint” ku kilometero cya 72,6, bagikata berekeza i Ryabega, ni bo bazabona ayo masegonda, uwa mbere abone 10, uwa kabiri atandatu, uwa gatatu ane. Aya masegonda agabanywa ku bihe umukinnyi aba yakoresheje mu isiganwa.
Bitandukanye n’uko byagenze muri Tour du Rwanda 2025, ubwo hakinwaga Étape ya Rukomo- Kayonza, abakinnyi bose bakareka Munyaneza Didier wa Team Rwanda akagenda imbere wenyine kugera mu bilometero bike bya nyuma, kuri iyi nshuro bazaharanira kujya gushaka ayo masegonda yo mu muhanda kuko isiganwa rishobora kuzasorezwa i Rwamagana bose bari hamwe.
Ibi bizakorwa kandi no mu Gace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2026, kazava i Nyamata kerekeza i Huye tariki ya 23 Gashyantare 2026.
Mu isiganwa ry’amagare, abakinnyi baba bafite intego zitandukanye aho hari ababa bashaka amanota ya “sprint”, ayo kuzamuka imisozi no kuyobora isiganwa. Abayoboye ibi byiciro byose bahabwa imyambaro yihariye mu isiganwa ndetse hari amafaranga bahabwa kuri buri gace.
Umva uko Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2026, Rukomo- Rwamagana, kazakinwa:
Ni ngombwa ko uzakurikira Tour du Rwanda uzi byose.
Uyu munsi, sobanukirwa birambuye imiterere ya etape ya mbere izava i Rukomo ijya i Rwamagana.#TdRwanda2026 pic.twitter.com/Rgky1AK5cK
— 𝗧𝗼𝘂𝗿 𝗱𝘂 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 🇷🇼 (@tour_du_Rwanda) February 9, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!