00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Umunyarwanda yaje mu 10 ba mbere muri La Tropicale Amissa Bongo 2016

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 21 January 2016 saa 11:03
Yasuwe :

Mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare “La Tropicale Amissa Bongo 2016” riri kubera muri Gabon, Uwizeyimana Jean Claude yasoje ku mwanya wa cyenda ubwo basiganwaga ku munsi wa gatatu mu ntera y’ibirometero 130 bava Lambarene bajya Ndole.

Uyu musore yakoresheje amasaha atatu iminota itatu n’amasegonda mirongo ine n’atanu asizweho isegonda rimwe na Petit Adrien wabaye uwa mbere.

Ni ku nshuro ya mbere umunyarwanda abashije kurangiza mu 10 ba mbere muri iri rushanwa rizenguruka igihugu cya Gabon, ririmo kuba ku nshuro yaryo ya 11.

Mu bakinnyi bahembwe bitwaye neza ku munsi wa gatatu harimo Abanyarwanda babiri, Aleluya Joseph ucyambaye umwenda w’umukinnyi urusha abandi kuzamuka (Maillot du Meilleur Grimpeur) kuva iri rushanwa ryatangira, ukaba ntawundi urawambara.

Nsengimana Jean Bosco, Umunyarwanda ukinira ikipe ya Bike Aid yo mu Budage we yahembwe nk’umukinnyi wagaragaje guhatana cyane (Maillot du Meilleur Combativité) akaba yari amaze iminsi ibiri anambaye umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwara neza kurusha abandi (Maillot du Meilleur Jeune).

Kuri uyu wa Kane, irushanwa rirakomeza bava Oyem basoreze Ambam ku ntera y’ibirometero 141.

Aleluya(uwa gatatu uturutse imbere) aracyambaye umwenda w'umukinnyi uzamuka kurusha abandi

Uko Abanyarwanda bitwaye ku munsi wa gatatu w’irushanwa

Uwizeyimana Jean Claude yaje ku mwanya wa cyenda

Nsengimana Jean Bosco, (uyu arimo gukinira ikipe yitwa Bike Aid yamuguze) yabaye uwa 29

Hakuzimana Camera, yabaye uwa 35

Bintunimana Emile, aza ku mwanya wa 37

Byukusenge Patrick, aba uwa 42

Hadi Janvier, yaje ku mwanya wa 52

Aleluya Joseph, yaje ku mwanya wa 79

Nsengimana Jean Bosco( uwa kane) yakomeje kugenda mu kivunge cyari imbere ariko ntibyamuhira mu minota ya nyuma

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages