00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi ku isiganwa ritagatifu rya Kibeho ryitezweho iterambere no kuvumbura impano

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 3 November 2022 saa 12:55
Yasuwe :

Mu Karere ka Nyaruguru hateguwe irushanwa ritagatifu ryo gusiganwa ku magare ryitwa ‘Kibeho Race’ ryitezweho kurushaho kumenyekanisha ako karere no kugateza imbere ndetse no kuvumbura impano z’abakiri bato.

Iryo rushanwa biteganyijwe ko rizaba ku wa 12 Ugushyingo 2022 aho abazasiganwa bazanyura mu mihanda mitagatifu y’Akarere ka Nyaruguru birebera ibyiza bigatatse.

Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere kandi rikazajya riba ngarukamwaka.

Rigiye kuba nyuma y’uko aka karere kazwiho kugira abantu benshi bakagenderera bagiye ku minsi mikuru y’amabonekerwa n’iy’ijyanywa mu Ijuru rya Bikira Mariya, kubakiwe imihanda ya kaburimbo itandukanye.

Muri iyo mihanda harimo uwa Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66 wa kaburimo yo ku rwego rwa mbere; hari n’ibindi bilometero 34 bya kaburimbi iciriritse ndetse n’ibindi bilometero birenga 35 by’imihanda ifasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko.

Iryo siganwa rizitabirwa n’abakinnyi babigize umwuga bakina mu makipe atandukanye aboneka mu gihugu ndetse n’abandi babishaka batabigize umwuga. Hazasiganwa abakuru, abagore n’abana mu byiciro bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier, yabwiye IGIHE ko iryo rushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha abaturage kwishima, kurushaho kumenyekanisha akarere no kuvumbura impano z’abakiri bato.

Ati “Nk’uko mubizi Akarere ka Nyaruguru kazwiho ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana ndetse n’ubuhinzi bw’icyayi buteye imbere, bitavuze ko n’ibindi tutabihinga ariko ni byo twahisemo. Ibyo bikorwa rero tukazaba tubyamamaza tukazakoresha imihanda ya kaburimbo iri mu Karere ka Nyaruguru.”

Yavuze ko impamvu nyamukuru y’isiganwa ari ukugaragaza ibyiza biri i Nyaruguru, guteza imbere ishoramari no kureshya abasura akarere.

Ati “Dushaka ko Nyaruguru ijya ikomeza kugendwa kandi iyo akarere kagendwa kajyamo n’amafaranga kuko abaza baba bakeneye serivise zitandukanye zirimo kurya, kunywa no kuryama ndetse n’izindi.”

Imihanda izakoreshwa

Biteganyijwe ko abakuru babigize umwuga bazasiganwa ibilometero 97; abato n’abagore bazasiganwa ibilometero 85 naho abatarabigize umwuga bazasiganwa ku ntera ingana na kilometero 30.

Abakuru babigize umwuga bazahagurukira ahitwa ‘mu Gatobwe’ aho Akarere ka Nyaruguru hagurira na Huye bagere i Kibeho aho bazazenguruka imihanda ya kilometero esheshatu ihari bakomereze i Ndago ahari ibiro by’akarere bakomeze banyure mu mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi, Ngoma na Ngera batunguke mu Mujyi wa Huye bakomereze i Kibeho ku butaka butagatifu ari naho bazasoreza.

Abato n’abagore bazahagarukira i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya bakomereze i Ndago ahari ibiro by’akarere banyure mu mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi, Ngoma na Ngera batunguke mu Mujyi wa Huye bakomeze basoreze i Kibeho.

Gashema yavuze ko bahisemo ko abasiganwa banyura mu mirenge myinshi mu rwego rwo gufasha abaturage gukomeza kwishima.

Amakipe azitabira yamenyekanye

Irushanwa ‘Kibeho Race’ ryateguwe n’Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye n’ ’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Kuwa Mbere FERWACY ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko amakipe 17 ariyo azitabira Kibeho Race, arimo asanzwe ari abanyamuryango bayo n’andi ya UCI Continental Teams ndetse n’andi yatumiwe.

Amakipe asanzwe ari abanyamuryango bayo ni Benediction Club; Bugesera Cycling Team; Cine Elmay; Cycling Team for All; Fly Club; Les Amis Sportifs; Karongi Vision Sports Center; Kayonza Young Starts Cycling Team; Kigali Cycling Club; Muhazi Cycling Generation na Nyabihu Cycling Team.

Amakipe ya UCI Continental Teams ni Benediction Ignite; May Star na Protouch.

Amakipe yatumiwe ni Twin Lakes; Cycling Academy; Musanze Cycling Club; Impeesa na Rukali Cycling Club.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko bufite gahunda yo kugirana amasezerano na Ferwacy kugira ngo Kibeho Race ijye iba ngarukamwaka kandi bakaganira no kuba ‘Tour du Rwanda’ yajya inyura mu mihanda y’i Nyaruguru.

Gashema ati “Ndetse by’umwihariko turashaka kubasaba ko Tour du Monde izabera mu gihugu cyacu mu 2025 twabasaba mu mikoranire myiza nayo ikazaca muri Nyaruguru mu rwego rwo gukomeza guteza imbere akarere kacu, guteza imbere Kibeho no gukomeza kuyimenyekanisha no kuzamura ibyishimo by’abaturage.”

Abaturage barashimira Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu

Mu izina ry’abaturage b’Akarere ka Nyaruguru, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier, yavuze ko bashimira Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu bukomeje guteza imbere ako karere.

By’umwihariko bashimira Perezida Kagame Paul wabahaye imihanda ya kaburimbo yatumye akarere kabo karushaho kugendwa n’abaturutse imihanda yose.

Ati “Akarere kugaha ibilometero 66 by’umuhanda mwiza wa kaburimbo ya mbere tukongeraho n’ibilometero 34 bya kaburimbo iciriritse ndetse n’ibindi bilometero birenga 35 by’imihanda ifasha umusaruro w’abaturage kugera ku isoko; ibyo ni ibikorwa twishimira nk’Akarere ka Nyaruguru ku busabe bw’abaturage bakaba badusaba ko mu ijwi ryacu nk’ubuyobozi twajya tubishimira Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu cyacu ku isonga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Yibukije abaturage ko Kibeho Race yateguwe ku busabe bwabo hagamijwe kubafasha kwishima no gutera imbere, abasaba kuzitabira ku bwinshi kandi ko abashaka gusiganwa bazakirwa ndetse bazahabwa n’ibihembo.

Yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura nk’uko bisanzwe kandi bakubaha ikoreshwa ry’imihanda.

Ati “Turimo gufatanya na Polisi y’Igihugu kugira ngo umutekano wo mu muhanda uzabe umeze neza. Turasaba n’abaturage ubufatanye birinda ko hagira impanuka ibera mu muhanda.”

By’umwihariko yasabye abakiri bato kuzitabira iryo rushanwa kugira ngo abafite impano mu kunyonga igare bigaragaze, impano zabo zivumburwe zitezwe imbere.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages