00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byukusenge Patrick ayoboye Team Rwanda izakina ‘Tour du Rwanda 2026’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 February 2026 saa 09:37
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare (Team Rwanda), Sempoma Félix, yatangaje abakinnyi batanu bazakina Tour Rwanda ya 2026, bayobowe na Kapiteni wabo, Byukusenge Patrick, ugiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya 14.

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 18 kuva ibaye mpuzamahanga, izatangira ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, isozwe tariki ya 1 Werurwe 2026.

Team Rwanda ni imwe mu makipe atanu y’ibihugu ari mu makipe 18 azakina irushanwa ry’uyu mwaka, irya mbere rigiye kuba kuva u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare muri Nzeri 2025.

Nyuma yo gukina iyo Shampiyona y’Isi no kwitwara neza muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Kenya mu Ugushyingo 2025, abakinnyi b’Abanyarwanda bazaba bahanzwe amaso muri Tour du Rwanda 2026.

Abakinnyi Umutoza Sempoma Félix azitabaza kuri iyi nshuro ni Byukusenge Patrick, Nsengiyumva Shemu, Tuyizere Étienne, Nkundabera Eric na Ufitimana Shadrack.

Mu gihe Byukusenge Patrick azaba akina iri rushanwa ku nshuro ya 14, bizaba ari inshuro ya mbere kuri Ufitimana Shadrack uheruka kuzamuka mu cyiciro cy’abakuru avuye mu ngimbi.

Umutoza Sempoma aheruka gutangaza ko intego bazajyana mu irushanwa ry’uyu mwaka ari ugushaka umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi uyoboye isiganwa.

Ati “Ikipe yose iracyafite icyizere, icya ngombwa ni ugushaka umwambaro w’umuhondo, byananirana tugashaka uduce [étapes]. Intego ya mbere ni iyo kwambara umwenda w’umuhondo tukawugumana kugeza ku munsi wa nyuma.”

Kuva mu 2019, Tour du Rwanda igiye ku rwego rwa 2,1, nta Munyarwanda urayegukana ndetse Mugisha Moïse ni we mukinnyi rukumbi wo mu rw’imisozi 1000 wegukanye ‘étape’, aho yabikoze mu 2022.

Sempoma avuga ko abakinnyi b’Abanyarwanda bamaze gutinyuka no kumenyera ku buryo uyu mwaka bishoboka ko bakwitwara neza.

Mu 2025, Masengesho Vainqueur yabaye Umunyarwanda witwaye neza muri Tour du Rwanda asoreza ku mwanya wa karindwi ku rutonde rusange.

Ni mu gihe mu 2024, Umunyafurika wari wasoreje hafi ari Umunya-Eritrea Yemane Dawit wabaye uwa 10, naho Umunyarwanda wasoreje hafi aba Manizabayo Eric wabaye uwa 15.

Kuri iyi nshuro, Masengesho Vainqueur na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ byitezwe ko bazakina “Tour du Rwanda 2026” bari muri Benediction Banafrica Team hamwe n’abandi bagenzi babo barimo Mugisha Moïse.

Byukusenge Patrick ugiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya 14, ni we Kapiteni wa Team Rwanda
Abakinnyi batanu ba Team Rwanda izakina Tour du Rwanda ya 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages