00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byukusenge Patrick yegukanye isiganwa ribanziriza ‘Tour du Rwanda 2026’ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 February 2026 saa 02:38
Yasuwe :

Byukusenge Patrick w’Ikipe y’Igihugu (Team Rwanda), yegukanye isiganwa ryihariye ryiswe ‘Amahoro Criterium’ ryari rigamije kureba urwego rw’abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2026.

Hagati ya tariki ya 22 Gashyantare n’iya 1 Werurwe 2026, ni bwo mu turere dutandukanye two mu Rwanda hateganyijwe isiganwa mpuzamahanga ry’amagare, Tour du Rwanda, rizaba ku nshuro ya 18.

Mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo iri rushanwa ribe, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryateguye isiganwa ryiswe “Amahoro Criterium” ryabaga ku nshuro ya kabiri nyuma y’irya 2025, mu kureba urwego abakinnyi bagezeho.

Abarikinnye ni abagabo n’abatarengeje 23 bo mu makipe atandukanye arimo ane yo mu Rwanda azakina Tour du Rwanda 2026 ari yo Team Rwanda, May Stars, Team Amani na Benediction Banaafrica Team.

Abakinnyi 54 bitabiriye, bahagurukiye ku marembo ya Stade Amahoro mu Migina, banyura kuri Contrôle Technique, kwa Rwahama na Airtel mbere yo gusubira ku marembo ya Stade Amahoro mu Migina. Iyi ntera yo kuzenguruka yareshyaga n’ibilometero 3,9, bayinyuzemo inshuro 12.

Byukusenge Patrick wa Team Rwanda ni we wahize abandi akoresheje isaha imwe n’amasegonda 15, arusha amasegonda atatu Tuyizere Étienne wa Team Rwanda na Ngendahayo Jérémie wa May Stars bamukurikiye.

Nsengiyumva Shemu na Ufitimana Shadrack ba Team Rwanda bakurikiyeho mu myanya itanu ya mbere, Masengesho Vainqueur wa gatandatu aba umukinnyi wa Benediction Banaafrica Team wasoreje hafi mu gihe Niyonkuru Samuel wa Team Amani yabaye uwa 13.

Byukusenge yavuze ko yishimiye gutsinda iri siganwa, ndetse ryaberetse ko imyiteguro bari gukora bitegura Tour du Rwanda iri kugenda neza.

Ati “Ni isiganwa ryagenze neza, kubera ko tumaze iminsi twitegura, tumaze igihe kirenga ukwezi mu mwiherero. Kuba ntsinze iri siganwa ntabwo ari ibintu bintunguye kuko twariteguye bihagije.”

Yongeyeho ati “Icyizere naha Abanyarwanda ni ukwitwara neza kurusha umwaka ushize. Abagiye muri Tour of Sharjah mwabonye ko bitwaye neza, urumva ko tumeze neza.”

Muri iri siganwa kandi hahembwe abakinnyi batarengeje imyaka 23, aho uwa mbere yabaye Ufitimana Shadrack, akurikiwe na Nshutiraguma Kevin bakinana muri Team Rwanda naho uwa gatatu aba Ruhumuriza Aimé wa May Stars.

Ubwo abakinnyi biteguraga guhaguruka, imbere y'amarembo ya Stade Amahoro
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson yatangije isiganwa ari kume na Visi Perezida wa Mbere, Bigango Valentin n'Umunyamabanga Mukuru, Ruyonza Arlette
Mugisha Moïse, Niyonkuru Samuel na Manizabayo Eric bagendanaga ubwo bazengurukaga bwa mbere
Abakinnyi bayoboye isiganwa bagendaga basimburana
Uretse bamwe bavagamo bakayobora isiganwa, abakinnyi benshi bagenderaga hamwe mu gikundi
Byukusenge Patrick wayoboye hasigaye kuzenguka inshuro ebyiri ni we watsinze isiganwa
Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY, Bigango Valentin (ibumoso) n'Umuyobozi wa Ingufu Gin Ltd, Ntihanabayo Samuel (iburyo) bahemba abakinnyi bitwaye neza mu bagabo
Byukusenge Patrick (hagati), Tuyizere Etienne (ibumoso) na Ngendahayo Jérémie ni bo basoreje mu myanya itatu ya mbere
Abakinnyi bitwaye neza mu batarengeje imyaka 23
Ufitimana Shadrack (hagati), Nshutiraguma Kevin (ibumoso) na Ruhumuriza Aime (iburyo) ni bo bitwaye neza mu batarengeje imyaka 23
Abakinnyi bose begukanye imidali mu isiganwa "Amahoro Criterium" ryabaga ku nshuro ya kabiri, bafashe ifoto bari hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages