Iri siganwa riba buri mwaka guhera mu 2006, aho rikusanyirizwamo inkunga yo kugurira amagare abahinzi bo muri ako gace mu gihe kandi havamo n’amafaranga yo gutera inkunga ikipe y’u Rwanda y’amagare na Benediction Excel Energy ya hano mu Rwanda.
Ride For Rwanda yatangijwe na Doug Grant, ubwo yazaga mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba aho umukino w’amagare ugeze, asubiye iwabo muri California y’Amajyepfo, ahatangiza iri siganwa ryitabirwa n’abatari bake.
Grant avuga ko yabitewe n’urukundo afitiye u Rwanda nyuma yo kurugeramo, aho yifuza gukomeza kumenyekanisha iki gihugu.
Jonathan Boyer wabaye umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’amagare, akanashinga ikigo kizamura uyu mukino giherereye i Musanze “Africa Rising Cycling Center”, ni umwe mu bafasha mu gutegura iri siganwa ribera muri California.
Abasiganwa bitabira Ride for Rwanda ku mpamvu zitandukanye, aho bamwe baba bashaka gusiganwa ngo bagere kure, abandi bakaryitabira kubera ko bakunda u Rwanda mu gihe kandi hari n’abaryitabira byo kwishimisha ngo bahure na bagenzi babo.
Muri iri siganwa hamaze gukusanywa arenga miliyoni 1.1 y’amadolari kuva ritangiye kuba mu 2006, aho aya yifashishwa mu kugurira amagare abana b’abanyeshuri n’abahinzi bo muri aka gace.
Aya mafaranga avamo kandi inkunga igenerwa andi makipe asiganwa ku rwego rw’umugabane, Team Rwanda na Benediction Excel Energy ya hano mu Rwanda nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Angelo Kweli, umuyobozi wa 25Vacations, akaba n’umwe mu bategura iri siganwa.
Ati “Intego yacu ni ugufatanya na Rwanda Ride no kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku mukino w’amagare mu Rwanda, dukangurira abantu kuza gusiganwa cyangwa gutwara amagare mu Rwanda kuko baba basanzwe bakina Ride for Rwanda hano muri California.”
“Amafaranga ava muri iri rushanwa, yafashije gutera inkunga ikipe y’u Rwanda y’amagare na Benediction. Ikindi kandi ni uko iri rushanwa rigaragaza isura y’u Rwanda muri uyu mujyi kandi abanyarwanda baba hano birabashimisha bakaryitabira.”
Ride for Rwanda ihuriza hamwe abasaga 2500 barimo abaje gusiganwa. Ikorwa mu byiciro bitatu, aho hari abasiganwa intera ya kilometero 80, kilometero 40 na kilometero 15. Abagize Team Rwanda isiganwa muri iri rushanwa ni bo baba bari imbere mu isiganwa, aho inzego z’umutekano muri aka gace zibacungira umutekano wo mu muhanda. Uyu mwaka hazakorwa kandi intera ya kilometero 120.
Iri siganwa kandi rivamo inkunga itangwa n’inganda zikora inzoga, ziritera inkunga, aho amafaranga aboneka mu binyobwa byagurishijwe afasha mu kugeza ku banyarwanda amazi meza.
Uyu mwaka, RwandAir na Visit Rwanda bari gukorana bya hafi n’abategura Ride for Rwanda kugira ngo bamwe mu bitabira iri siganwa bazabone amahirwe yo gusura u Rwanda mu bukerarugendo bushingiye ku mukino w’amagare.



















TANGA IGITEKEREZO