Tour du Rwanda 2021 iri kuba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, yatangiye ku Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi, aho izasozwa ku Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021.
Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bahisemo kujya berekana incamake za buri gace k’isiganwa ka Tour du Rwanda mu rwego rwo gufasha abafana batemerewe kureba iri rushanwa kubera icyorezo cya COVID-19.
Ati “Mu rwego rwo gukomeza kugeza ibyiza ku bakiliya ba Canal+ ndetse no gukomeza kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, Canal+ yatekereje ku bafana b’amagare maze ibagenera kubereka incamake zisesenguye ku irushanwa rya buri munsi kuri Canal+Sport1 batavuye mu rugo, kandi bareba amashusho meza cyane.”
Canal+ isanzwe ari umuterankunga w’irushanywa rya Tour du Rwanda kuva ryatangira.
Incamake z’iri rushanwa ziri kunyura kuri shene ya Canal+ Sport 1 iboneka ku ifatabuguzi rya IKAZE rigura amafaranga 5000 gusa ku kwezi.
Tour du Rwanda 2021 izakomeza ku wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021 hakinwa agace ka gatatu kazahagurukira i Nyanza kerekeza i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 171,6, aka ni ko karekare kari mu isiganwa ry’uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!