Chris Froome, abakinnyi n’abandi baherekeje Israel Premier-Tech bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, ahagana saa Munani na 52 zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Gashyantare 2023.
Uyu mukinnyi yari yambaye ipantaro y’umukara, agapira k’umukara n’inkweto z’umukara n’umweru.
Yageze i Kigali ari kumwe n’itsinda rinini ririmo n’abakinnyi bane bakinana muri Israel Premier Tech.
Akihagera yabwiye IGIHE ko yishimiye gukandagira bwa mbere mu Rwanda. Ati "Ndi hano ngo ntange ibyo mfite byose ndetse niteguye isiganwa.’’
Yakomeje ati "Nishimiye kuba mu Rwanda. Nakuriye hafi ya hano ariko nari ntaragera mu Rwanda. Sinakwizeza abantu icyo bakwitega ariko dutegereze turebe ikizabaho mu minsi iri imbere.’’
Froome w’imyaka 37, ni umwe mu bakinnyi bafite ibigwi byinshi mu mukino wo gusiganwa ku magare. Yegukanye Tour de France inshuro enye (2013, 2015, 2016 na 2017).
Israel Premier-Tech yasesekaye mu gihugu habura iminsi itatu ngo Tour du Rwanda itangire. Yiyongereye ku yandi makipe yageze mu Rwanda, aho yiteguye iri siganwa ry’iminsi umunani.
JUST IN: Proclaimed Tour de France Champion @chrisfroome is in #Rwanda! The Kenyan-British cyclist will ride for @IsraelPremTech during Tour du Rwanda 2023.#TdRwanda23 #SiporoHejuruCyane pic.twitter.com/S8f9Pu2ia6
— IGIHE Sports (@IGIHESports) February 16, 2023
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Gashyantare, ni bwo amakipe atanu arimo TotalEnergies yo mu Bufaransa, Terengganu Polygon yo muri Malaysie, Bike Aid yo mu Budage, Soudal Quick-Step yo mu Bubiligi na Bolton Equities Black Spoke yo muri Nouvelle Zélande.
Aya makipe yiyongereye kuri Tartu 2024 yo muri Estonie, yo yahisemo kugera mu Rwanda tariki ya 10 Gashyantare 2023 kugira ngo ibe yitoreza i Musanze.
Muri Tour du Rwanda 2023, Chris Froome ni we uzaba yambaye nimero ya mbere mu bakinnyi 100 bo mu makipe 20 azitabira iri rushanwa rizenguruka igihugu ku magare riteganyijwe ku wa 19-26 Gashyantare 2023.
Ku wa 15 Mutarama 2023, ni bwo Chris Froome yatangaje mu mashusho y’amasegonda 42 ko azitabira Tour du Rwanda 2023.
Froome azaseruka mu mwambaro wa Israel Premier-Tech, ikipe yo muri Israël igiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya munani.
Uyu mugabo yari yitezwe muri Tour du Rwanda ya 2022 ariko agira imvune y’ivi mu myiteguro y’umwaka ushize w’imikino.
Mu 2019, Froome yagize imvune ubwo yakoraga impanuka ari muri Criterium du Dauphine i Roanne mu Bufaransa, avunika ijosi, igufa ryo mu itako, inkokora, igufa ryo mu rukenyerero n’imbavu.
Nyuma yo kuva muri Team Ineos, yongeye gusiganwa yitabira Tour de France mu 2021, aho yasoje ari ku mwanya wa 133 nubwo yagize imvune mu gace ka mbere.
Chris Froome amaze kwegukana amasiganwa arindwi akomeye azwi nka “Grand Tour”, arimo Tour de France inshuro enye, Vuelta inshuro ebyiri mu 2011 na 2017 ndetse na Giro d’Italia mu 2018.
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Shumbusho Djasiri
Graphic: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!