Nyuma yo gutwara iri siganwa mu mwaka wa 2013 na 2015, Froome yongeye kuryegukana muri uyu mwaka nyuma yo guhigika abakinnyi bakomeye barimo Umufaransa, Romain Bardet ukinira ikipe ya AG2R ndetse n’Umunya-Colombia Nairo Quintana ukinira Movistar.
Iri siganwa ryarangiye kuri iki cyumweru, tariki ya 24 Nyakanga, ryakinwaga ku nshuro ya 103, ni irya gatatu yegukanye ryo ku rwego mpuzamahanga, ndetse aba uwa mbere uryegukanye inshuro ebyiri zikurikiranya kuva mu myaka irenga 20 ishize.
Froome yatangiye gufata umwenda w’umuhondo ndetse anayobora irushanwa kuva ku gace ka munani k’isiganwa hagati ya Chantilly na Paris.
Froome umenyerewe cyane mu kuzamuka yakoresheje amayeri adasanzwe yamufashije kwegukana iri siganwa, aho yagaragaye anyonga igare n’ahantu hamanuka.
Yatunguye abatari bake ubwo yayoboye igikundi cy’abasiganwa, bamanuka Peyresourde ku gace ka munani ari naho yatangiye kuyobora bagenzi be, afata umwanya wa mbere.
Yongeye kugaragara ku gace ka 12, yiruka n’amaguru nyuma yo gukora impanuka yatumye igare rye ryangirika cyane. Ibintu bitari bisanzwe, yafashe icyemezo cyo kwiruka n’amaguru kugeza ubwo ashyikirijwe irindi agakomeza.
Ku gace ka 19 k’irushanwa, Chris Froome yakoze impanuka mu mihanda iri hafi ya Mont Blanc habura iminsi ibiri ngo irushanwa rirangire. Icyo gihe yaranyereye aragwa ndetse arakomereka ubwo yazamukaga Bettex ahantu ha kirometero 11.2, ku mwenda we yari yambaye hariho amaraso.
Froome w’imyaka 31 yatangaje ko yishimiye kwesa uyu muhigo. Ati" Ni nk’ubwa mbere negukanye iri rushanwa. Biranshimishije cyane, sinabona uko mbivuga."
Chris Froome aciye agahigo kari gafitwe na Philippe Thys, Louison Bobet na Greg LeMond babaye ibihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare nabo begukanye iri rushanwa inshuro eshatu.
Andre Greipel (Lotto-Soudal) niwe wegukanye agace ka nyuma k’irushanwa kasorejwe imbere y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa, Champs-Élysées.
Urutonde rusange nyuma yo gusiganwa etape 21 zigize irushanwa
1. Chris Froome (U Bwongereza /Team Sky) 89h 4’48’’
2. Romain Bardet (U Bufaransa /AG2R) +4’ 05’’
3. Nairo Quintana (Colombia/Movistar) +4’ 21’’
4. Adam Yates (U Bwongereza /Orica) +4’ 42’’
5. Richie Porte (Australia/BMC Racing) +5’ 17’’
6. Alejandro Valverde (Espagne /Movistar) +6’ 16’’
7. Joaquim Rodriguez (Espagne /Katusha) +6’ 58’’
8. Louis Meintjes (Afurika y’Epfo /Lampre) Banganyije ibihe
9. Daniel Martin (Ireland/Etixx - Quick-Step) +7’ 4’’
10. Roman Kreuziger (Repubulika ya Czech /Tinkoff) +7’11’’



















TANGA IGITEKEREZO