Etape ya kabiri yakinwe ku wa 3 Gicurasi 2021, yahagurukiye i Kigali isorezwa i Huye ku ntera y’ibilometero 120,5. Yegukanywe n’Umufaransa Alan Boileau w’imyaka 21 ukinira B&B Hotels, ikipe yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.
Abakinnyi barimo Manizabayo Eric “Karadiyo’’ (iburyo), Jani Tewelde Weldegaber (inyuma) na Nsengimana Jean Bosco bari mu bayiyoboye igihe kirekire ariko mu bilometero bya nyuma ntibahirwa.
Nubwo atahiriwe ngo atware iyi etape, Manizabayo Eric, ni we warushije abandi guterera imisozi, yambikwa umwenda utangwa na Cogebanque.
Kuva mu myaka icyenda ishize, Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque itera inkunga irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko nka banki Nyarwanda iyo bahembye umwenegihugu biba amata yabyaye amavuta.
Yagize ati “Iyo tubonye umwana w’Umunyarwanda azamuye ibendera ry’u Rwanda turishima. Byabaye ishema kuri twe nk’abahemba uwazamutse neza imisozi. Hari hashize igihe tutabona umwana w’Umunyarwanda, azamuka kuri podium.’’
Yavuze ko banki yakomeje gukangurira abaturarwanda uburyo bagerwaho na serivisi z’imari by’umwihariko hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati “Turi kugira ngo tugendane mu buryo butandukanye aho ushaka gufunguza konti ngo abashe kwiteza imbere, ahawe ikaze muri Cogebanque. Uyu mwaka turi kubwira Abanyarwanda ngo nibaze tugendane mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko dufite uburyo butandukanye, kandi mu byiciro byose.’’
Cogebanque yoroheje serivisi z’ikoranabuhanga ku bayigana kuko abafite telefoni za smartphone bakoresha mobile banking ndetse ab’izisanzwe bagakanda *505# bakabona amakuru.
Ati “Aha [Huye] twageze ku gicumbi cy’intiti, turakomeza kubakangurira gukoresha mobile banking bakamenya amakuru ari kuri konti zabo. Ni byiza ku banyeshuri bashaka kugurira ibintu kuri internet kuko hari amakarita abafasha. Ni uburyo bwo kwiha serivisi nta wundi uyiguhaye kandi ukaba ufite umutekano wizeye.’’
Yakomeje avuga ko hari aba-agents batanga serivisi mu gihe amashami yafunze, kandi na bo batanga serivisi zinoze.
Abitabiriye ibirori by’amagare byasorejwe i Huye banasobanuriwe uko Cogebanque yabashyize igorora ibafasha gufunguza konti zibaganisha ku iterambere ndetse no kwizigamira biboroheye.
Umukiliya wa Cogebanque ushaka gukoresha ikoranabuhanga yifashisha Mobile banking akanda *505# kuri telefoni iyo ariyo yose; ashobora gushyira apulikasiyo ya CogemBank muri smartphone, kwiyandikisha muri Internet banking, gutunga amakarita ya Cogebanque mastercard (debit, credit na prepaid) amuhesha uburenganzira bwo kwishyura no guhaha mu Rwanda no ku Isi hose, cyangwa akifashisha Smart cash card.
– Indi nkuru wasoma: Tour du Rwanda 2021: Alan Boileau yegukanye etape ya kabiri, Umba Lopez afata umwambaro w’umuhondo (Amafoto na Video)
Amafoto: Cogebanque



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!