Iri siganwa ryitabiriwe n’ibyiciro bitatu birimo abagabo 38, abakobwa batandatu n’abana bari mu cyiciro cy’abato 23. Mu bagabo, Twizerane Mathieu niwe waje imbere yanikiye abakinnyi bakomeye barimo Ndayisenga Valens wahuye n’ikibazo cyo gupfumukisha igare rye.
Twizerane yasize abo bari kumwe kuva mu Karere ka Kamonyi arinda agera i Muhanga akiri uwa mbere. Mu bakobwa, Ingabire Béatha yabaye uwa mbere naho mu cyiciro cy’abato, Manizabayo Eric ukinira Benediction aza ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda 33.
Rwanda Cycling Cup igizwe n’amasiganwa 10, ni irushanwa ryashyizweho kuva mu 2015. Rigamije gufasha abakinnyi b’Abanyarwanda gukomeza kugira ubunararibonye mu masiganwa ndetse rikaba rigira n’uduce twahariwe gutegura abakinnyi bahagararira igihugu muri Tour du Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO