Muri iri rushanwa ry’amagare yo mu misozi riri kuba ku nshuro yaryo ya gatanu, umunsi wa kabiri wari ugizwe n’intera y’ibilometero 71,6 aho abakinnyi banyuze ku Musozi wa Kabuye ufite ubutumburuke bwa metero 1846.
Daniel Gathof wo mu Budage na mugenzi we Bart Classens wo mu Buholandi, begukanye aka gace mu makipe y’abagabo, nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 13 n’amasegonda 56 aho bakurikiwe n’Umudage Lukas Baum ukinana n’Umunya-Kenya Dan Kiptala babasize iminota 13 n’amasegonda 40.
Umunyarwanda Banzi Bukhari n’Umudage Louis van Zeeland bari begukanye Agace ka Mbere, kuri iyi nshuro babaye aba gatatu basizwe iminota 20 n’amasegonda 57 mu gihe Ikipe y’Abanyarwanda gusa yasorekeje hafi ari igizwe na Uhiriwe Espoir na Nizeyimana Fiacre yasizwe iminota 32 n’amasegonda atatu ikaba iya munani.
Mu cyiciro cy’abagore, isiganwa ryongeye kwegukanwa n’ikipe ya Ntakirutimana Martha afatanyije na Elodie Kuijper wo mu Buholandi, aho bakoresheje amasaha ane, iminota 26 n’amasegonda 56.
Mu bakina bavanze, umugabo n’umugore, isiganwa na bwo ryatwawe n’Abanya-Afurika y’Epfo bari batsinze Agace ka Mbere, aho uyu munsi Bianca Haw na Wade Young bakoresheje amasaha ane, iminota itanu n’amasegonda 21.
Ni mu gihe mu bakina ku giti cyabo, Umunya-Norvège Thomas Nærland yongeye kuba uwa mbere yakoresheje amasaha atatu, iminota 37 n’amasegonda 29, akurikirwa n’Umunyarwanda Nkurikiyinka Jackson wasizwe iminota ibiri n’amasegonda 11.
Rwandan Epic 2025 izakomeza ku wa Gatatu hakinwa Agace ka Gatatu kiswe Twin Lakes, kazanyura hafi y’Ibiyaga bya Burera na Ruhondo ku ntera y’ibilometero 52,9.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!