Desalegn yageze mu Kinigi akurikiwe na Mugisha Moïse ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yasize isegonda rimwe. Ku mwanya wa gatatu haje Julius Jayde, akurikirwa na Lagab Azzedine na Manizabayo Eric.
Umunyarwanda Mugisha Samuel ukinira Team Rwanda wahagurutse i Rubavu ari uwa mbere ku rutonde rusange yasoje ku mwanya wa 20 asizwe iminota ibiri n’amasegonda 44 n’uwa mbere ariko aguma ku isonga ndetse agumana umwenda w’umuhondo.
Tour du Rwanda isigayemo abakinnyi 64 muri 79 bayitangiye isigaje iminsi ibiri ngo hamenyekana uzayegukana nyuma ya Areruya Joseph watwaye iya 2017. Hasigaye uduce tubiri turimo aka Musanze-Kigali (kazasorezwa imbere y’inyubako nshya ya MIC) kareshya n’ibilometero 107.5 kazakinwa ku wa 11 Kanama 2018 n’aka nyuma kazazenguruka Umujyi wa Kigali ku Cyumweru ku ntera y’ibilometero 82.2. Aka gace kagufi ka Tour du Rwanda 2018 kazava imbere ya Stade Amahoro gasorezwe mu marembo ya Stade ya Kigali i Nyamirambo, abasiganwa bazanyura inshuro ebyiri mu muhanda w’amabuye wo kwa Mutwe.
Iri siganwa riri kuba ku nshuro ya 10 kuva ryaba mpuzamahanga mu 2009 ni ubwa nyuma rikinwe ku bipimo bya 2.2 kuko mu mwaka utaha rizazamurwa kuri 2.1 bizarishyira ku isonga mu akomeye ku Mugabane wa Afurika.
Abakinnyi 10 ba mbere mu gace ka Rubavu-Kinigi:
1. Temalew Bereket Desalegn wa Ethiopia 02h53’38’’
2. Mugisha Moïse wa Les Amis Sportifs 02h53’39’’
3. Julius Jayde wa Afurika y’Epfo 02h54’01’’
4. Lagab Azzedine Groupement Sportif Des Petroliers 02h54’01’’
5. Manizabayo Eric wa Benediction Rubavu 02h54’05’’
6. Buru Temesgen wa Ethiopia 02h54’26’’
7. Quaedvilieg Lars wa Team Embrace The World 02h55’03’’
8. Rugamba Janvier Les Amis Sportifs 02h55’04’’
9. Fourie James wa Afurika y’Epfo 02h55’20’’
10. Voss Arnaud wa POC Cote de Lumière 02h55’32’’
– Mugisha aracyari ku isonga ku rutonde rusange
Abakinnyi 10 ba mbere nyuma y’ibilometero 757 bamaze gusiganwa
1. Mugisha Samuel wa Team Rwanda 19h31’52’’
2. Uwizeye Jean Claude wa POC Cote de Lumière 19h32’13’’
3. Hailemichael Mulu wa Ethiopia 19h32’16’’
4. Lagab Azzedine wa Groupement Sportif Des Petroliers 19h32’35’’
5. Lozano RIBA David wa Team Novo Nordisk 19h33’42’’
6. Temalew Bereket Desalegn wa Ethiopia 19h33’46’’
7. Ndayisenga Valens wa POC Cote de Lumière 19h34’08’’
8. Doring Jonas wa Team Descartes Romandie 19h34’13’’
9. Munyaneza Didier wa Team Rwanda 19h34’54’’
10. Goudin Valentin wa Haute Savoie Auvergne Rhône Alpe 19h36’00’’
Amafoto yo gutanga ibihembo:
– Tour du Rwanda 2018 izatwara asaga miliyoni 500 Frw, yatewe inkunga na MINISPOC, RDB, Skol, Cogebanque, RwandaAir, Rwanda Tea, Prime Insurance, SP, Inyange LTD, RMC (Rwanda Motorcycle Company), Rwanda Foam Ltd, Ameki Color, Polisi y’Igihugu, Komite Olempike na Sebamed.
UKO ISIGANWA RYAGENZE:
13: 02: Desalegn Bereket Temalew wo muri Ethiopia yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda, kavaga i Rubavu kerekeza mu Kinigi i Musanze. Mugisha Samuel aracyayoboye abandi.
12:48: Abakinnyi bari imbere bageze mu bilometero bitanu ngo basoze. Basize igikundi ho iminota itatu n’amasegonda icyenda.
– Mu isaha ya kabiri, abakinnyi bagenderaga ku muvuduko w’ibilometero 30 ku isaha. Biteganyijwe ko uwa mbere asesekara mu Kinigi saa sita na 58.
– Hasigaye ibilometero 25 ngo abasiganwa bagere mu Kinigi. Abakinnyi barindwi basize igikundi ho iminota itatu n’amasegonda 30.
– Amagare yanyuze imbere y’Ikigo cya "Africa Rising Cycling Center" kibamo kikanitorezwamo abakinnyi b’umukino w’amagare mu Rwanda kiri mu Karere ka Musanze.
12:10: Mu gihe abakinnyi bari kuzamuka imisozi ya Nyabihu binjira muri Musanze, abagera kuri barindwi barimo Umunyafurika y’Epfo, Julius Jayde, Faurie James, Buru Temesgen, Nsengimana Bosco, Azzedine Lagab, Manizabayo Eric na Desalegn Temalew bari imbere. Basize igikundi kirimo Mugisha Samuel ho amasegonda 56.
– Sashwara, agace kiganjemo abihebeye umukino w’amagare
– Tour du Rwanda iri kuba ku nshuro ya 10 yatangiye ku Cyumweru, tariki ya 5 Kanama izasozwa ku wa 12 Kanama 2018. Amakipe 16 ni yo yitabiriye iri siganwa rizazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu ku ntera y’ibilometero 948.6 mu minsi umunani.
11:48: Hasigaye ibilometero 48 ngo abasiganwa bagere mu Kinigi. Ndayisenga Valens na Munyaneza Didier igikundi cyahise kibafata. Abakinnyi barindwi ni bo bayoboye.
11:35: Abakinnyi basoje ibilometero 50. Ndayisenga Valens na Munyaneza Didier baratatse, bavuye mu gikundi.
11:25: Imodoka zitwaye abanyamakuru zigeze kuri Shaba. Abafana ni benshi cyane ku muhanda, biganjemo abafite ibyapa by’abakinnyi bakunda. Bari kuririmba indirimbo zumvikanisha ko biteguye kubakira.
– Abanyarwanda begukanye amanota ya mbere y’ahazamuka mbere yo kugera ku Nyundo.
Ndayisenga Valens wa POC Côte de Lumière yaje imbere, yakurikiwe na Mugisha Samuel unafite umwenda w’umuhondo na Munyaneza Didier uzwi nka ‘‘Kylian Mbappé’’
– Mu isaha ya mbere y’agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2018, abakinnyi bagendeye ku muvuduko w’ibilometero 39 ku isaha.
11:03: Abakinnyi basoje kuzenguruka inshuro enye muri Rubavu. Berekeje i Musanze mu gace kiganjemo ahantu hazamuka. Biteganyijwe ko basoreza mu Kinigi ahagana saa 12:49 nibagendera ku muvuduko w’ibilometero 39 ku isaha.
– Abafana ku muhanda uva mu Mujyi wa Rubavu werekeza Mahoko ni benshi. Umukino w’amagare uri mu ikunzwe mu Rwanda.
10:39: Abakinnyi bamaze kuzenguruka inshuro eshatu. Le Claire Bryan wa POC Côte de Lumière na Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Club w’i Rubavu ni bo bayoboye igikundi.
10:27: Abakinnyi bazengurutse agace ka kabiri mu Mujyi wa Rubavu, baracyari mu gikundi.
– Abasiganwa barazenguruka mu Mujyi wa Rubavu inshuro enye ku ntera y’ibilometero 7.7.
10:15: Mu kuzenguruka ku nshuro ya mbere Abanyarwanda batatu barimo Mugisha Samuel ufite umwenda w’umuhondo ni bo bari imbere y’igikundi.
10:00: Abakinnyi bahagurutse berekeje mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze. Batangiye kubarirwa ibihe bageze imbere y’Ibiro by’Akarere ka Rubavu nyuma y’urugendo rw‘ikilometero kimwe na metero 500.
9:50: Abakinnyi biteguye gusiganwa mu gace kiganjemo imisozi, batangiye kugera ku murongo aho bahagurukiye.
9:00: Abakinnyi 64 basigaye muri Tour du Rwanda 2018 bageze aho bahagurukira kuri Avenue de l’Umuganda. Babanje kurebwa imyirondoro yabo, gusinya no kwishyushya mbere yo guhaguruka.
– Mu gitondo cyo ku wa 10 Kanama 2018, abakinnyi bitabiriye Tour du Rwanda basiganwe mu gace ka gatandatu ku ntera y’ibilometero 108.5. Bahagurukiye mu Mujyi wa Rubavu berekeza mu Kinigi mu Karere ka Musanze aho basoreje.
Ku munsi wa gatandatu wa Tour du Rwanda 2018, abasiganwa bahagurutse i Rubavu aho bazengurutse inshuro enye mu mujyi mbere yo gufata umuhanda werekeza munsi ya Pariki y’Ibirunga mu Kinigi ahari ikigo cya "Africa Rising Cycling Center" kibamo, kikanitorezwamo abakinnyi b’umukino w’amagare mu Rwanda.
Uduce dutanu tumaze gukinwa muri Tour du Rwanda twari dukomeye by’umwihariko tune duheruka twari indyankurye kuri Mugisha Samuel uri imbere ku rutonde rusange. Uyu musore w’imyaka 21 afite akazi katoroshye ko kurinda umwenda w’umuhondo yambaye akaba asigaje utundi dutatu kugira ngo agere ikirenge mu cy’Abanyarwanda bamaze kwegukana iri siganwa kuva ryaba mpuzamahanga mu 2009 barimo Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph.
Mu duce dutatu dusigaye, kamwe katangiriye i Rubavu kuri uyu wa Gatanu karasorezwa mu Kinigi ku ntera ya kilometero 108,5, ni ahantu harimo imisozi itatu iza gutangirwa amanota ku mukinnyi uzamuka kurusha abandi.
Ni agace Mugisha na bagenzi be bari gukinira amakipe yo mu Rwanda bagomba kwigaragarizamo cyane kuko ari mu mihanda bitorezamo buri munsi ariko kataza kuborohera ahanini kubera n’ikipe ya Pays des Olonnes Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa iyoboye kugeza ubu mu makipe yose, ifite Abanyarwanda Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude na bo bahazi kandi bakomeye cyane.
Abandi bakinnyi bo kwitega muri aka gace ni ab’ikipe ya Team Embrace The World bigaragara ko yitabiriye isiganwa idafite intego nyamukuru yo kuryegukana ahubwo ishaka gutwara uduce (etapes) dore ko muri dutanu tumaze gukinwa yegukanyemo dutatu harimo tubiri tw’Umudage Julian Hellmann (Huye- Musanze na Karongi-Rubavu) n’aka Rugg Timothy ka Musanze-Karongi.
Mugisha yifitiye icyizere na bagenzi be bamuri inyuma
Tour du Rwanda icyenda zimaze kuba, enye zegukanywe n’Abanyarwanda ariko ebyiri gusa ni zo batwaye bakinira u Rwanda kuko izindi, yaba iya 2016 ya Ndayisenga Valens n’iya 2017 ya Areruya Joseph bazegukanye bakinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.
Iyi kipe ni nayo Mugisha akinira ariko muri iyi Tour du Rwanda 2018 bitewe n’uko Dimension Data ititabiriye, Team Rwanda yasabye ko yaza kuyikinira ahabwa uburenganzira akaba ariwe kapiteni w’Ikipe y’Igihugu bivuze ko aramutse agumanye umwenda w’umuhondo kugera ku munsi wa nyuma, waba ariwo wa mbere ugumye mu Rwanda kuva mu 2015 ubwo Nsengimana Jean Bosco yawegukanaga.
Nyuma yo gusoza agace ka gatanu ari ku mwanya wa karindwi ariko asizwe amasegonda atatu na Hellmann Julian wa mbere ariko akagumishamo amasegonda 21 arusha Uwizeye Jean Claude umukurikiye, Mugisha yatangaje ko yifitiye icyizere ko azakomeza kwambara uyu mwambaro afatanyije na bagenzi be n’ubwo ushakwa na benshi.
Yagize ati “Ndashimira Abanyarwanda mbabwira ko dukomeje gufatanya. Icyizere kiracyahari cyo gutwara Tour du Rwanda.”
Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange nyuma y’uduce dutanu:
1. MUGISHA Samuel wa Team Rwanda 16h35’30’’
2. UWIZEYE Jean Claude wa POC Cote de Lumière 16h35’51’’
3. HAILEMICHAEL Mulu wa Ethiopia 16h35’54’’
4. LOZANO RIBA David wa Team Novo Nordisk 16h37’20’’
5. DORING Jonas wa Team Descartes Romandie 16h37’43’’
6. NDAYISENGA Valens wa POC Cote de Lumière 16h37’46’’
7. HELLMANN Julian wa Team Embrace the World 16h38’01’’
8. MUNYANEZA Didier wa Team Rwanda 16h38’32’’
9. LAGAB Azzedine wa Groupement Sportif Des Petroliers 16h38’34’’
10. TEMALEW Bereket Desalegn wa Ethiopia 16h40’08’’
– Incamake ku Karere ka Rubavu aho abakinnyi bahataniye Tour du Rwanda bahagurukiye
Akarere ka Rubavu kari muri dutanu tubarizwa mu Ntara y’Uburengerazuba, kagizwe n’imirenge 12, ku ntera ya kilometero 388 km n’abaturage 403 662 nkuko ibarura ryo mu 2012 ryabigaragaje.
Aka karere kakira umubare munini ushingiye ku rujya n’uruza rw’abanyura ku mipaka iyihuza n’Umujyi Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abaturuka mu tundi duce tw’igihugu baje kugafatiramo akayaga gaturuka mu Kiyaga cya Kivu, kwidagadurira ku mucanga no kunanurira imitsi ku Mashyuza.
Rubavu ikora ku nkengero z’Ikivu ifite amahirwe ku bukerarugendo ndetse n’ishoramari ryambukiranya imipaka rihuriza hamwe abarenga ibihumbi 45 banyura kuri Petite Barrière buri munsi n’ibihumbi umunani bambukira kuri Grande Barrière.
Amafoto: Niyonzima Moïse




















TANGA IGITEKEREZO