Kuri iki Cyumweru tariki 27 Mutarama 2019 nibwo hasojwe iri siganwa rizenguruka igihugu cya Gabon rikananyura mu mihanda y’ibihugu by’ibituranyi nka; Cameroun na Guinée Équatoriale.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaryitabiriye iri mu zihabwa amahirwe kuko umukinnyi wayo Areruya Joseph ariwe wari waregukanye La Tropicale Amissa Bongo 2018, ariko ntabwo yaryitwayemo neza kuko mu bakinnyi 10 baje imbere ku rutonde rusange umunyarwanda wajemo ni umwe gusa, Didier Munyaneza.
Yasoreje ku mwanya wa munani asigwa amasegonda 33 n’uwegukanye isiganwa Niccolò Bonifazio ukinira Direct Énergie yo mu Bufaransa wasiganwe iminsi irindwi igize iri siganwa akoresha 20h39’25”.
Kuko ari isiganwa rikinirwa mu mihanda itambika iminsi yose yaryo yasorejwe mu kivunge cy’abakinnyi benshi (Sprint) biha amahirwe abakinnyi bakina ku mugabane w’u Burayi, bazobereye muri ubu buryo bw’imikinire nk’Umufaransa Manzin Lorrenzo ukinira Vital Concept - B&B Hotels waje ku mwanya wa kabiri na Greipel Andre wa Arkéa Samsic wasoreje ku mwanya wa gatatu ku rutonde rusange.
Abakinnyi ba Team Rwanda ntabwo bahiriwe kuko batashoboye no kwegukana agace na kamwe. Didier Munyaneza wa munani yakurikiwe na Mugisha Samuel waje ku mwanya wa 15, Areruya Joseph ku mwanya wa 21, Uwizeyimana Bonaventure ku mwanya wa 29, Jean Claude Uwizeye asoza ari uwa 36 naho murumuna wabo Nkurunziza Yves w’imyaka 19 gusa asoreza ku mwanya wa 48.
Nyuma yo gusoza abakinnyi bitwaye neza barahembwe, Niccolò Bonifazio wa mbere ku rutonde rusange yambikwa umwenda w’Umuhondo, Sirak Tesfom ukomoka muri Érythrée yegukanye umwenda w’urusha abandi kuzamuka imisozi, Didier Munyaneza wa Team Rwanda aba uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 naho ikipe y’igihugu ya Érythrée ifite abakinnyi bane baje mu 10 ba mbere iba ikipe y’umwaka.
Nyuma yo gutanga ibi bihembo ubuyobozi bw’itsinda ritegura iri rushanwa bwanashyikirije Areruya Joseph igihembo yatsindiye umwaka ushize cy’umukinnyi wahize abandi ku mugabane wa Afurika mu 2018.



















TANGA IGITEKEREZO