Ni amasiganwa yose ateganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, kuva ku wa Gatanu, tariki ya 15 kugeza ku ya 17 Kanama 2025. Isiganwa rizabera mu turere twa Gasabo, Rulindo, Gakenke na Musanze.
Agace ka Mbere ka Rwanda Junior Tour 2025 kareshya n’Ibilometero 90, kazaba ku wa Gatanu ubwo abakinnyi bazahaguruka i Batsinda mu Karere ka Gasabo, bakomeze mu mihanda ya Gasanze, Nyacyonga, Marenge, Rukomo, Gicumbi, Tetero, Base, mu gihe bazasoreza Nyirangarama.
Agace ka Kabiri kareshya n’Ibilomtro 51,8 kazaba ku wa Gatandatu, kazahera Nyirangarama, Base, Gakenke, Buranga, Kivuruga, Musanze, INES Ruhengeri, gasoreze ku isoko ryo mu Kinigi.
Kuri uwo munsi kandi hateganyijwe isiganwa rya Women’s Criterium 2025, rikinwa n’abakobwa bato, abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuze. Aba bakoresha isaha imwe mu kuzenguruka imihanda yo mu Kinigi.
Ku Cyumweru hazakinwa isiganwa ry’abana rya Youth Racing cup, rikinirwe ahazwi nka Mikeno. Abari munsi y’imyaka 11 bazakina iminota 15, abafite munsi ya 13 bakine 20, abo munsi ya 15 bakine 30, mu gihe abafite munsi ya 17 bazakina iminota 45.
Mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu munsi hazaba Agace ka Gatatu ka Rwanda Junior Tour 2025, aho abakinnyi bazazenguruka inshuro 12 mu mihanda ya Musanze ku Isoko, Centre Fatima, Sunrise High School, ADEPR Muhoza na La Paillotte. Aha hareshya n’intera y’Ibilometero 73,2.
Rwanda Junior Tour 2025 ni isiganwa byitezwe ko ari ryo rizakura rikamera nka Tour de l’Avenir, isiganwa rikinwa n’abari munsi y’imyaka 23 rivamo ibihangange mu mukino w’amagare ku Isi.
Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryegukanwe na Ufitimana Shadrack ukinira Les Amis Sports, akaba ari n’umwe mu bazatoranywamo abazahagararira Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23 izitabira Shampiyona y’Isi izabera i Kigali muri Nzeri 2025.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!