Iki gikorwa kizabera mu turere dutandatu turimo Karongi, Rusizi, Huye, Bugesera, Ngoma na Nyagatare cyatewe inkunga na Skol cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki 17. Biteganyijwe ko kizasozwa tariki 22 Ukuboza 2016.
Umunyamabanga wa Ferwacy, Murenzi Emmanuel, yatangarije IGIHE ko bagamije gushaka abana bakunda gukina umukino w’amagare nyuma bakazahurizwa bagahabwa igeragezwa abaritsinze bagatangira gutozwa.
Ati “Mu rwego rwo gukomeza kubaka umukino w’amagare duhereye mu bakiri bato twateguye iki gikorwa dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu dusanzwe dukorana nka Skol. Tuzanyura mu turere dutandatu aho tuzajya duhura n’abana bari hagati imyaka 15 na 19 bifuza gukina uyu mukino kandi bagaragaza ubushake.”
“Nta marushanwa ariho ahubwo ni ukuganira nabo, ababishaka kandi tubona koko babishobora tugendeye ku gihagararo n’imbaraga zabo tukabandika noneho nyuma bakazahurira i Musanze aho bazatozwa akaba ari nabwo hatoranywa abashoboye bazakomeza kwitabwaho.”
Abana bifuza gukora igeragezwa bagomba kuba bitwaje ibyangombwa nk’indangamuntu ku bayifite cyangwa se ikarita y’ishuri.
Dore uko gahunda y’igeragezwa yatangiriye Karongi-Rubengera, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17/12/2016 iteganyijwe mu tundi turere:
– Rusizi, Ku Cyumweru tariki ya 18/12/2016
– Huye, Kuwa Mbere tariki ya 19/12/2016
– Bugesera, Kuwa Kabiri tariki ya 20/12/2016
– Ngoma, Kuwa Gatatu tariki ya 21/12/2016
– Nyagatare, Kuwa Kane tariki ya 22/12/2016



















TANGA IGITEKEREZO