Isiganwa rizenguruka u Rwanda umwaka wose, Rwanda Cycling Cup, ritegurwa ku bufatanye na Cogebanque na Skol.
Abakinnyi bazasiganwa umunsi wa nyuma uryegukana yaramenyakanye kubera amanota yakusanyije mu masiganwa 10 yabanje.
Mu bagabo uwegukanye Rwanda Cycling Cup 2018 ni Gasore Hategeka ubu afite amanota 149 aho akurikiwe na Mugisha Moïse ukinira Skol Fly Cycling Club ufite amanota 116. Umukinnyi utsinze isiganwa mu gace kamwe ahabwa amanota 30, uwa kabiri ahabwa 27, uwa gatatu agahabwa 25.
Bivuga ko nubwo Gasore atakina, Mugisha umukurikiye akaba ariwe wegukana isiganwa ryo kuri uyu wa Gatandatu, Gasore yakomeza kumurusha amanota atatu.
Gasore wa Nyabihu Cycling Club azahembwa nk’uwegukanye Rwanda Cycling Cup 2018 nyuma y’isiganwa rya nyuma riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.
Abasiganwa mu cyiciro cy’abagore n’ingimbi bazahaguruka i Remera kuri stade Amahoro banyure mu muhanda uca– SONATUBE – Nyanza ya Kicukiro berekeze mu Bugesera – Nyamata – Ramiro – Nemba – bakatire ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bagaruke – Ramiro – Nyamata – Kicukiro – SONATUBE – Chez Lando –basoreze kuri stade Amahoro ku ntera ya km 105.4.
Mu cyiciro cy’abagabo nabo bazakoresha izi nzira ariko nibagaruka i Kigali bavuye i Bugesera babanze kuzenguruka ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali inshuro eshatu; banyuze kuri Controle Technique – Kimironko – Kibagabaga – Nyarutarama – RDB – kuri Cogebanque – basoreze kuri Stade Amahoro, ku ntera ya Km 159.3.
Abasiganwa baza imbere ku rutonde rusange n’amanota bafite
1. Gasore Hategeka (Nyabihu Cyling Club): 149
2. Mugisha Moise (Skol Fly Cycling Club): 116
3. Hakizimana Seth (Les Amis Sportifs) :116
4. Byukusenge Patrick (Benedeiction Club): 112
5. Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Club) 105







Ibitekerezo 0