Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018, abakinnyi 25 b'amakipe umunani y’umukino wo gusiganwa ku magare nibo bitabiriye iri siganwa, biyongeraho Areruya Joseph ukina muri KTN Delko Marseille yo mu Bufaransa uri mu biruhuko mu Rwanda.

Aba bakinnyi bahagurutse mu Mujyi wa Nyanza saa tatu.

Barenze mu Ruhango bakiri kumwe ariko basatira mu Byimana, Uwiduhaye na Bonaventure Uwizeyimana ba Benediction Club bashyira igare imbere batangira gusiga igikundi.

Bazamutse i Kabgayi aba bakinnyi babiri bari kumwe ariko binjiye i Muhanga Alexis Nizeyimana wa Nyabihu Cycling club na Mfitumukiza Jean Claude wa Huye CCA bakoresha imbaraga nyinshi nabo basiga igikundi basatira abari imbere.

Binjiye i Nyabugogo banyura mu duce twa; Yamaha – ku Kinamba – UTEXRWA – Kibagabaga – Kimironko – Zindiro – Special Economic zone – no ku Mulindi.

Basohotse mu Mujyi wa Kigali bafata akarere ka Rwamagana, Gasore Hategeka wa Nyabihu Cycling Club na Seth Hakizimana wa Les Amis Sportifs y'i Rwamagana banyoga igare bakurura igikundi gifata itsinda ry'abakinnyi bane bari imbere.

Gasore na Hakizimana ntibadohotse, bahise babacaho barenga i Nyagasambu bari imbere, banasesekara mu Mujyi wa Rwamagana bayoboye isiganwa.

Gasore Hategeka yatsinze isiganwa mu bagabo naho mu bagore hatsinda Tuyishime Jacqueline wa Benediction Club.

Iri siganwa Areruya Joseph ntabwo yakoresheje imbaraga nyinshi kuko yasoreje ku mwanya wa cyenda.

Uko abakinnyi bakurikiranye:

1. Gasore Hategeka (Nyabihu Cycling Club): 3h49’15”
2. Hakizimana Seth (Les Amis Sportifs): 3h49’15”
3. Moise Mugisha (Fly Cycling Club): 3h49’15”
4. Hakiruwizeye Samuel (Huye Cycling Club): 3h49’17”
5. Nkurunziza Yves (Benediction Club): 3h49’17”
6. Niyireba Innocent (Benediction Club): 3h49’21”
7. Gashiramanga Eugene (Les Amis Sportifs): 3h49’35”
8. Rugamba Janvier (Les Amis Sportifs): 3h49’38”
9. Areruya Joseph (KTN Marseille Province): 3h53’50”
10. Dukuzumuremye Fidele (Fly Cycling Club): 3h53’50”

Areruya Joseph yasoreje ku mwanya wa cyenda
Areruya Joseph yasoreje ku mwanya wa cyenda
Basorezaga hafi y'ishami rya RSSB i Rwamagana
Basorezaga hafi y'ishami rya RSSB i Rwamagana
Felix Sempoma utoza Benediction Club yishimiye intsinzi ya Gasore yamaze gusinyisha, uzakinira ikipe ye umwaka utaha
Felix Sempoma utoza Benediction Club yishimiye intsinzi ya Gasore yamaze gusinyisha, uzakinira ikipe ye umwaka utaha
Gasore Hategeka yegukanye agace muri Rwanda Cycling Cup inshuro eshanu, nyinshi kurusha abandi mu mateka y'iri rushanwa
Gasore Hategeka yegukanye agace muri Rwanda Cycling Cup inshuro eshanu, nyinshi kurusha abandi mu mateka y'iri rushanwa
Gasore wegukanye Rwanda Cycling Cup 2016 ashobora kuyisubiza uyu mwaka
Gasore wegukanye Rwanda Cycling Cup 2016 ashobora kuyisubiza uyu mwaka
Hakizimana Seth wakoresheje imbaraga nyinshi mu isiganwa agasoreza ku mwanya wa kabiri, yabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23
Hakizimana Seth wakoresheje imbaraga nyinshi mu isiganwa agasoreza ku mwanya wa kabiri, yabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23
Iri siganwa ryegukanywe na Gasore Hategeka ukinira Nyabihu Cycling Club
Iri siganwa ryegukanywe na Gasore Hategeka ukinira Nyabihu Cycling Club
Areruya Joseph bita Kimasa yafashe iri siganwa nk'imyitozo
Areruya Joseph bita Kimasa yafashe iri siganwa nk'imyitozo
Mubyara wa Areruya Joseph witwa Hakizimana Seth niwe waje ku mwanya wa kabiri
Mubyara wa Areruya Joseph witwa Hakizimana Seth niwe waje ku mwanya wa kabiri
Mugisha Moïse wa Fly Cycling Club, Hakiruwizeye Samuel wa Huye CCA na Nkurunziza Yves wa Benediction Club bari bakurikiranye
Mugisha Moïse wa Fly Cycling Club, Hakiruwizeye Samuel wa Huye CCA na Nkurunziza Yves wa Benediction Club bari bakurikiranye
Murumuna wa Areruya, Gahemba Bernabé watsinze mu ngimbi, yahembwe na Cogebanque
Murumuna wa Areruya, Gahemba Bernabé watsinze mu ngimbi, yahembwe na Cogebanque
Rugamba Janvier ukinira Les Amis Sportifs yari afite abamushyigikiye benshi
Rugamba Janvier ukinira Les Amis Sportifs yari afite abamushyigikiye benshi