Bidasubirwaho kuva umwaka utaha Tour du Rwanda izava ku rwego rwa 2.2 ku bipimo bya UCI (Ishyarahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi) ijye kuri 2.1 bizatuma ijya mu masiganwa abiri ya mbere akomeye muri Afurika by’umwihariko akaba ari amateka kuko ariryo rya mbere rigiriwe icyizere rikazamurwa kuri uyu mugabane.
Sebamed ni umwe mu bafatanyabikorwa ba Ferwacy mu gutegura iri siganwa ariko bitewe n’izindi nshingano aba afite kenshi anakorera hanze y’igihugu, Umuyobozi mukuru w’iki kigo Giovanni Davite yari atarabasha gukurikirana imbonankubone iri siganwa.
Nyuma yo kureba agace kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu kuri uyu wa Kane kegukanywe n’Umudage Hellmann Julian ariko Umunyarwanda Mugisha samuel akagumana umwenda w’umuhondo, uyu muyobozi yagaragaje ibyishimo kubera urwego rwiza iriganwa ririho.
Yagize ati "Njye ni ubwa mbere mbashije gukurikira Tour du Rwanda ariko nishimiye cyane imitegurire yayo, urwego rwiza rw’abakinnyi, ni isiganwa ryiza cyane. Mu gihe tumaze turitera inkunga, ibicuruzwa byacu byarushijeho kumenyekana mu gihugu, turabyishimira."
Yavuze ko bitewe n’uko umwaka utaha Tour du Rwanda izazamuka ku bipimo bya UCI ikava kuri 2.2 ikajya kuri 2.1 bizatuma ijya muri ebyiri za mbere zikomeye muri Afurika, n’ibyo abaterankunga bazajya batanga biziyongera kugeza ubu ataramenya niba bizakunda ko bakomeza ariko bishoboka kuko no ku cyicaro gikuru cya Sebamed mu Budage bishimira gukorana n’iri siganwa.
Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Sebamed mu Rwanda, Uwimana Yvonne yavuze ko uyu mwaka muri Tour du Rwanda bazaniye abakiliya amavuta yihariye yitwa ‘Sebamed Repair Lotion’ yagenewe abantu bafite umwera, abarwaye diabete n’abafite uruhu rwumagaye bisiga andi mavuta ntabafate.
Sebamed kandi ifite amavuta ya ‘Sun Lotion’ arinda abantu kuba uruhu rwabo rwasatagurika igihe bamaze umwanya munini ku zuba, ikagira n’andi menshi yose yakorewe kwita ku ruhu rw’abakuru n’abana n’amasabune umuntu yoga agahorana itoto.
Ibicuruzwa bya Sebamed biboneka muri za Pharmacy zitandukanye zo hirya no hino mu Rwanda ndetse na za Supermarket zose mu gihugu.








Ibitekerezo 0