Greipel ukinira Team Fortuneo – Samsic yo mu Bufaransa, azitabira iri rushanwa rizatangira kuva tariki 21 kugera 27 Mutarama 2019, aho rizazenguruka Gabon.

Iri siganwa rikomeye kuruta ayandi yose muri Afurika, rigiye gukinwa ku nshuro ya 14 kuko ryatangiye kuva muri 2006.

Iriheruka ryatwawe na Areruya Joseph wakiniraga ikipe y’igihugu y’u Rwanda atsinze abakinnyi bazwi nka Nikodemus Holler, Umudage wakiniraga Stradalli Bike Aid y’iwabo na Damien Gaudin wa Direct Énergie yo mu Bufaransa baje bamukurikiye.

Team Rwanda niyitabira iri rushanwa irasabwa gukora akazi gakomeye ngo yisubize La Tropicale Amissa Bongo ikinirwa mu mihanda yiganjemo imirambi kuko abayitegura batumiye amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi.

André Greipel ukomoka mu Budage, mu mateka ye yegukanye uduce 11 muri Tour de France, turindwi muri Giro Italia na na tune muri La Vuelta Espana, amasiganwa atatu akomeye kurusha andi ku Isi.

André Greipel ari mu bakinnyi bazitabira La Tropicale Amissa Bongo 2019
André Greipel ari mu bakinnyi bazitabira La Tropicale Amissa Bongo 2019
La Tropicale Amissa Bongo y'umwaka ushize yegukanywe na Areruya Joseph
La Tropicale Amissa Bongo y'umwaka ushize yegukanywe na Areruya Joseph