Tour de l’Avenir ni ryo siganwa rikomeye ku Isi ry’amagare rihuza abakinnyi batarengeje imyaka 23, rigereranywa na Tour de France y’abato; rizatangira tariki ya 13 Kanama risozwe ku wa 22 Kanama 2021.
Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi 174 bo mu makipe 29 arimo 19 y’ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi.
Mu makipe azitabira harimo ikipe y’abakinnyi baba baturutse mu bihugu bitandukanye baba barakoreye imyitozo mu kigo cya UCI, World Cycling Center ari na yo Habimana Jean Eric azakinira.
Aganira n’Urubuga rwa internet rwa FERWACY, Habimana Jean Eric wabaye uwa 34 muri Tour du Rwanda 21 n’uwa 12 mu batarengeje imyaka 23, yavuze ko byamushimishije kubona ubu butumire kuko yagombaga kwitabira Tour de l’Avenir 2020 ntiyaba kubera COVID-19.
Yagize ati “Nari nziko birangiye ntakibonye amahirwe yo gukinira iri siganwa, kongera kumpamagara byanteye imbaraga zo gukora cyane.”
Nubwo yemeza ko nta marushanwa menshi yabonye, Habimana watwaye Shampiyona y’u Rwanda mu 2019 mu gusiganwa umuntu ku giti cye n’iya 2018 mu muhanda mu cyiciro cy’ingimbi, yemeza ko Tour du Rwanda 2021 yabaye igipimo cyiza.
Yakomeje agira ati “Tour du Rwanda yampaye ishusho y’urwego ndiho, twakinaga n’abari gukina ubu muri Tour de France, baturushije amasiganwa ariko twarahanganye kugeza ku munota wa nyuma.”
Habimana Jean Eric azaba abaye Umunyarwanda wa karindwi ukinnye Tour de l’Avenir nyuma y’abandi batandatu bari bagize Ikipe y’Igihugu yayitabiriye mu 2018 igatwarwa na Tadej Pogačar watwaye Tour de France 2020. Areruya Joseph yasoje ari wa 73.
Agaruka ku ntego ajyanye muri iri siganwa, yagize ati “Ngiye gukina n’abakinnyi turi mu cyiciro kimwe, ngiye kwisuzuma ndebe aho mpagaze, ngiye guhangana kuko kugerageza twarabirenza, nyuma ya Tour du Rwanda naritoje cyane kandi iyo ufite imyitozo uba ugomba kwitwara neza.”
Mu 2021, Habimana Jeam Eric yabaye uwa gatatu mu batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri basiganwa mu muhanda n’uwa kabiri mu gusiganwa umuntu ku giti cye mu batarengeje imyaka 23.
Kuva mu 1961 benshi mu bakinnyi batwaye iri siganwa babaye ibihangange barimo Felice Gimondi, Joop Zoetemelk, Greg LeMond, Miguel Indurain, Laurent Fignon, Egan Bernal na Tadej Pogačar batwaye Tour de France 14.
Mu myaka 10 ishize, Abanya-Colombia batwayemo enye, Nairo Quintana [2010], Esteban Chaves [2011], Miguel Ángel López [2014] na Egan Bernal wayitwaye mu 2017.
Umunya Norvège Tobias Foss ukinira Team Jumbo Visma ni we wegukanye iri rushanwa mu 2019, yasoje ari uwa cyenda muri Giro d’Italia yatwawe na Egan Bernal mu 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!