Tariki 5 Nzeri 2022, nibwo ikipe ya Pro Touch, Mugisha yakiniraga yatangaje ko uyu musore yaburiwe irengero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mugisha w’imyaka 24 yaburiwe irengero ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Maryland Classic ariko ntagere kuri Hotel ikipe yari yamuteguriye.
Nyuma yo kubishyikiriza inzengo bireba, hari amashusho yabonetse agaragaza ko Mugisha yaje kwakirwa ku kibuga cy’indenge n’abantu bigaragara ko baziranye.
Kuburirwa irengero kw’abakinnyi n’abatoza bakomoka muri Afurika bikunze kubaho cyane, kuko muri 2018 mu mikino ya Commonwealth abakinnyi 13 bakomoka mu Rwanda, Uganda na Sierra Leone baburiwe irengero.
Mu mikino olempike yabereye i Londres muri 2012, abakinnyi n’abatoza 21 baburiwe irengero kugeza n’ubu hari bamwe bataraboneka.
Mu gihe 2006 mu mikino ya Commonwealth yabereye i Melbourne abakinnyi, abayobozi n’abatoza barenga 40 baburiwe irengero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!