00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari ahenda kurusha imodoka: Tujyane mu Isi y’imikorere y’amagare

Yanditswe na NKURUNZIZA Faustin
Kuya 14 February 2023 saa 09:26
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi mike ngo mu Rwanda habere irushanwa ry’amagare “Tour du Rwanda”, twaganiriye na Didier Munyaneza umenyerewe ku izina “Mbappé, umukinnyi wabigize umwuga kuva mu mwaka wa 2014 kugera aho ubu atoza InovoTec Cycling Team.

Yadusobanuriye imikorere y’igare, impamvu amagare ahenda cyane ndetse n’uburyo abayatwara mu bihugu by’i Burayi bahembwa agatubutse buri kwezi.

Menya imikorere y’igare rijya mu masiganwa mpuzamahanga n’impamvu ryiruka cyane

Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Munyaneza, yadusobanuriye uburyo igare rijya mu masiganwa mpuzamahanga riba ryiruka cyane ndetse n’ibirigize kugirango rigire umuvuduko uri hejuru aho uritwaye ashobora kugendera ku muvuduko w’ibilometero 90 cyangwa 100 ku isaha ahamanuka ndetse n’ahatambika.

Igare rya siporo ry’ababigize umwuga rigira imashini ikoreshwa mu gushyiramo amavitesi y’inyuma guhera ku icyenda ukagera mu icumi n’abiri. Irigezweho ubu rikaba ari irikoresha vitesi 11. Iyo mashini ni yo igenderwaho n’umunyururu utuma ryikaraga.

Rigira kandi aho bashyiriramo amavitesi mu maboko, aho ugenda uhindura bitewe n’ubutumburuke uriho ahatambika n’ahamanuka ndetse n’ahaterera, n’uburyo bagenda bazipangura. Muri make ni nk’uburyo moto iteye, uko ushyiramo vitesi ni nako uza kuzipangura bitewe n’aho ugeze. Aho bitandukanira ni uko igare ryo rigira vitesi imbere guhera kuri imwe kugera kuri eshatu.

Munyaneza Didier yavuze ko kwiruka kw’igare biterwa n’imbaraga nyiri ukuritwara afite mu maguro, igihaha akoresha, icyo umukinnyi aharanira kugeraho, icyo asabwa kugira ngo atsinde iryo rushanwa, impano afite mu gutwara igare ndetse n’urukundo aba akunda uwo mukino.

Harimo kandi kugira igare rijyanye n’igihe ryujuje ibisabwa kugira ngo ujye mu masiganwa. Yagize ati “Gusiganwa ukagera ku rwego usiga abandi, biterwa n’ibintu byinshi; gusa uburyo ukora imyitozo ihoraho, kurya neza, kuruhuka bihagije, kugira morale no kumva utekanye ku bijyanye n’umushahara uhembwa neza biri mu bituma uba umukinnyi mwiza.”

Munyaneza Didier (ubanza iburyo) ni Kapiteni wa Inovotec Cycling Team akaba anategurwa kuvamo umutoza wungirije

Kuki amwe mu magare ahenda kurusha imodoka?

Munyaneza yavuze ko uko isi itera imbere, ari nako abakora amagare bagenda bagera ku buvumbuzi butuma abatwara amagare barushaho gukora ajyanye n’abakora amasiganwa mpuzampahanga, ibyo bigatuma bimwe mu bigize iryo gare rihenda. Kuri ubu igare rijya mu masiganwa rigura hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 15 Frw.

Yavuze ko kera hakorwaga amagare akozwe mu cyuma gisanzwe, ariko uko imyaka igenda, bagera ku rikozwe na aluminiyumu [ Aluminium ], mu gihe ubu hagezweho amagare akozwe muri karubone [carbon] kuko aba afite uburemere buke ku buryo rishobora kugeza mu kilo kimwe cyangwa bibiri.

Ibindi bituma igare rihenda birimo kuba agezweho ubu ari “automatique” ku buryo byoroshye kuritwara haba gukata amakorosi ndetse no gushyiramo amavitesi. Muri yo harimo afite feri ya disike imbere n’inyuma mu gihe mbere bakoreshaga afite ibiboko mu gufata feri.

Mu bindi, ni uko irigezweho rifite uburyo bwo gushyiramo amavitesi hakoreshejwe “Bluetooth” mu gihe aya kera ayakoreshwaga yabaga afite imigozi igaragara mu kuzishyiramo.

Munyaneza avuga ko bimwe mu byatumye abakora amagare bashyiramo ikoranabuhanga ryisumbuye mu buryo bwo gushyiramo amavitesi, byatewe n’ibyifuzo by’abakinnyi ndetse n’ibibazo bagendaga bahura na byo byateraga imbogamizi mu gushyiramo vitesi vuba byihuse uko umukinnyi abishatse.

Ati “Muri tour du Rwanda ya 2020 nagize ikibazo cyo kudasoza irushanwa neza bitewe n’umugozi ushyiramo amavitesi wari wagiyemo amazi y’imvura n’umucanga, byatumye igare rikwama ryanga kugenda”.

Yavuze ko ibyo bibazo byose bahura na byo mu masiganwa bituma abashinzwe gukora amagare babikemura biciye mu ikoranabunga ryisumbuye ririmo amagare akoresha umuriro w’amashanyarazi ndetse n’akoresha Bluetooth.

Bimwe mu bituma igare rihenda ndetse bikanafasha umukinnyi gukora siporo ye neza harimo agakoresho bita “Power meter” gapima imbaraga utwaye igare akoresha. Kaba hafi y’inanga yaryo cyangwa ku birenge by’igare. Ikindi ni “Heart rate” imufasha kureba uko umutima we utera n’imbaraga umutima we ukoresha mu masiganwa, byose ikabibara mu bipimo.

Harimo kandi “Bike computer” ijya kumera nka telephone, ifasha unyonga igare kureba umuvuduko akoresha mu gihe cy’isaha, ibyerekezo arimo ndetse GPS ikubiyemo kandi amakuru yose amufasha mu isiganwa kuko ihuzwa na saterite n’ibindi bikoresho bibafasha gukurikirana uwo mukinnyi n’igihe agereye ahasorezwa irushanwa hatabayemo kwibeshya.

“Speed cadence” ishyirwa hafi y’amareyo y’igare cyangwa akarundi k’igare, igafasha gupima uburyo rizenguruka ndetse n’umuvuduko w’amaguru uburyo wikaraga uzenguruka.

Amagare akoreshwa mu masiganwa aba akoranye ikoranabuhanga

Umukinnyi w’igare wabigize umwuga abona hagati ya 5000$ na 10000$ ku kwezi

Munyaneza avuga ko umukino w’amagare ari umukino ukorwa n’abakire mu bindi bihugu by’i Burayi n’ahandi bateye imbere cyane. Avuga ko umukinnyi wabigize umwuga ikipe ye imuhemba guhera kuri miliyoni 5 Frw ndetse na miliyoni 10 Frw bitewe n’ikipe akinamo n’ubushobozi ifite.

Avuga ko impamvu abakinnyi b’abazungu bakunda kuza mu myanya y’imbere harimo ibintu byinshi; kuba yarakuze abona igare kuva akiri umwana, gukurikiranwa n’abatoza kuva bakiri mu makipe y’abana kugera bakuze ndetse n’ubushobozi buhagije.

Kunyonga igare ngo n’umukino w’abakire ahandi

Munyaneza yavuze ko gukina umukino w’amagare ari iby’abifite mu bijyanye n’amafaranga, atanga urugero rw’uko guhera ku nkweto kugera ku ngofero bambara ibarinda impanuka, isogisi bambara, umwambaro w’umukinnyi, iikabutura n’umupira, byose bihenze ku buryo iyo ubiteranyije bigera muri miliyoni 1 Frw irenga mu kwambara gusa.

Ati “Mu magambo make gutwara igare ahandi bihwanye no kuba uri umukire”.

Avuga kandi ko bimwe mu bituma gutwara igare bisaba kuba ufite ubushobozi, harimo n’igiciro cyo hejuru cy’ibyo barya birimo ibyongera intungamubiri ibyitwa “Winners Energy Bar, IsoWhey Sports energy bars and gels” n’ibindi bitandukanye birimo imineke ya kamara kuko igira isukari y’umwimerere ndetse na chocolat.

Icyo izo nyunganiramirire zimara mu mubiri w’umukinnyi ni uko zisimbura ibyo yakabaye arya nk’ibiryo bisanzwe kuko izo ntungamubiri zose kuzuzuza inda bigoye. Ni yo mpamvu bakoresha izo nyunganiramirire urya kamwe ukanganya n’uriye amasahani atatu arimo izo ntungamubiri zose.

Yavuze kandi ko kuba umukino w’amagare udatera imbere muri Afurika n’u Rwanda rurimo; biterwa n’ibintu byinshi. Muri byo; habanza ubushobozi buke bw’abafite amakipe y’amagare, kuba benshi batumva uwo mukino ndetse no kuba umenyerewe n’abateye imbere mu bihugu byo hanze.

Yavuze ko ikibazo atari ukugura amagare, ahubwo abayobora ibijyanye n’iyo mikino batazi iby’amagare “ubumenyi buke” mu gukurikirana umukinnyi akagera ku rwego bimutunga nk’akazi gahoraho, kubona umushahara uhoraho nk’uko ahandi bigenda ndetse no kugira ubwishingizi bwo kwivuza buhoraho.

Munyaneza Didier yagiye mu marushanwa mu bihugu bitandukanye nko mu Budage, u Busuwisi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Australia, Autriche, u Bufaransa, Turikiya, Iran, Marejia, Cameroun, Burkina Faso, Sénégal, Kenya, Afurika y’Epfo, Qatar, u Buyapani, Maroc na Togo.

Muri ibyo bihugu byose avuga yagiyemo ari mu marushanwa y’igare, ngo byatumye agira ubumenyi bwisumbuye ku bwo yari afite, agasaba ko no mu Rwanda abakiri bato bashyirwamo imbaraga mu bijyanye n’umushahara uhoraho ngo kuko icyo abandi babarusha ari ukwitabwaho bituma bagera mu myaka irenga mirongo ine bagikora amasiganwa y’amagare.

Munyaneza yakiniye amakipe arimo Benediction y'i Rubavu na ProTouch yo muri Afurika y'Epfo
Mu 2019, Munyaneza Didier yatwaye Tour du Sénégal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages