Kugeza mu 2019, umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi uyoboye abandi muri Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, watangwaga n’iyahoze ari Minisiteri y’Umuco na Siporo ‘MINISPOC’.
Gusa, mu mwaka ushize wa 2020, uyu mwambaro wavanywe muri iyo Minisiteri kuri ubu yahindutse iya Siporo gusa, uhabwa Rwanda Tea mu gihe mu irushanwa rya 2021 rizaba hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi, uzatangwa na VISIT RWANDA.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kamuzinzi Freddy uyobora Tour du Rwanda, yavuze ko kimwe mu by’ingenzi bishingirwaho hatoranywaho ikigo gihabwa ‘maillot jaune’ ari uko kigomba kuba kimenyekanisha u Rwanda.
Ati “Urebye, nk’uko wari uvuze Rwanda Tea, ukareba Visit Rwanda, hari ikintu gihuza ibyo bigo bibiri; hari ijambo ‘Rwanda’, icyo ni cyo cya mbere. Turashaka kumurika, kumenyekanisha igihugu cyacu.”
“Si izina gusa tureba, ahubwo ni ukureba tuti ‘Icyo kigo kimenyekanisha gute igihugu cyacu?’ Rwanda Tea imenyekanisha icyayi cy’u Rwanda, Visit Rwanda imenyekanisha ubukerarugendo butuma abantu baza gutembera mu Rwanda. Ibyo ni byo navuga dushingiraho cyane tureba uwo duha Maillot Jaune.”
Abajijwe impamvu habaho ihinduka ry’ibigo bitanga uyu mwambaro w’umuhondo, Kamuzinzi yavuze ko biterwa n’uko nta kigo kiriyemeza kuwutanga mu myaka myinshi.
Yasobanuye kandi ko byose bituruka ku bushobozi ibyo bigo biba byashyize muri Tour du Rwanda nubwo yirinze kuvuga ingano yabwo.
Ati “Ikindi kuvuga ngo uyu mwaka turahindura, ntabwo ari iby’ikigo kimwe, muri uyu mwanya ntabwo turabona ikigo kimwe cyifata ngo cyiyemeze gifate ‘maillot jaune’ imyaka myinshi, ariko cyikaba cyujuje ibyo narimvuze mbere, kimenyekanisha igihugu cyacu. Birashoboka ko umwaka utaha twaba tukiri kumwe na Visit Rwanda cyangwa tugafata ikindi kigo ”
Yakomeje agira iti “Byose ni inkunga ikigo gishyiramo ntabwo ari ubuntu, natwe ni ho dukura iyo ngengo y’imari dukoresha kugira ngo icyo gikorwa kibashe kugenda neza. Habaho ibiganiro ariko ibigenderwaho bya mbere ni ibyo navuze. Iyo atabyujuje ntabwo tuvugana na we, iyo atari ikigo kimenyekanisha Igihugu.”
Ku bijyanye no kuba hari ibigo by’abikorera cyangwa bitegamiye kuri Leta byakwemererwa gutanga uyu mwambaro, Umuyobozi wa Tour du Rwanda yavuze ko bishoboka kuko hari ibigamije kumenyekanisha u Rwanda.
Ati “Ibigo by’abikorera harimo nk’ibikora ibijyanye na Made in Rwanda, ntabwo twakwanga ko nabyo bifata maillot jaune, ariko uyu munsi birazwi ko ibikomeye ari Visit Rwanda, irigaragaza no hanze, indi ni Rwanda Tea yewe na Rwanda Coffee, mbere y’uko haza COVID-19 twabiganiragaho na NAEB [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi] ku buryo uyu mwaka bari kuzana na Rwanda Coffee.”
Uretse umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi uyoboye isiganwa uzatangwa na Visit Rwanda, byari biteganyijwe ko uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL ari rwo ruzongera gutanga umwambaro w’umukinnyi wegukanye agace k’isiganwa, ariko rwikuye mu baterankunga muri iki cyumweru.
Umwenda uhabwa umukinnyi urusha abandi guterera imisozi uzakomeza gutangwa na Cogebanque, uw’urusha abandi Sprint uzatangwa na SP, uw’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwe na Prime Insurance, Umunyafurika uri imbere y’abandi ahembwe na RwandAir, Umunyarwanda mwiza azongera guhembwa na Gorilla Games mu gihe umwenda w’Ikipe yahize izindi uzakomeza gutangwa na Inyange Industries.
Amakipe yemerewe kuzitabira Tour du Rwanda 2021
Amakipe ane y’ibihugu
- Team Rwanda
- Team Eritrea
- Team Algeria
- Team Ethiopia
Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane/UCI Continental Teams
- Benediction Ignite/Rwanda
- SACA/Rwanda
- Pro-Touch/USA
- Bike Aid/yo mu Budage
- TSG TERENGGANU /Malaysie
- Medellin/Colombia
- Tarteletto-Isorex/U Bubiligi
- Wildlife Generation Pro Cycling
Amakipe y’ababigize umwuga
- Total Direct Energie/France
- Team B&B Hotels/France
- Androni Giocatolli Sidermec/Italie
Amakipe akina amarushanwa akomeye ku Isi/World Tour Teams
- Israel Start-Up Nation/Israel
Uduce tugize Tour du Rwanda 2021
- Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)
- Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
- Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)
- Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)
- Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)
- Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)
- Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)
- Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!