Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Ukwakira 2022, ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare, Ferwacy, ryatangaje ko UCI yemeje ko Tour du Rwanda ya 2023 izaba mu mpera za Gashyantare.
Iri rushanwa rizenguruka igihugu rigiye kuba ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga, umwaka ushize ryatwawe n’Umunya-Érythrée Natnael Tesfatsion ukinira Drone Hopper Androni Giocattoli yo mu Butaliyani.
Ni ku nshuro ya gatanu Tour du Rwanda igiye kuba iri ku rwego rwa 2,1 nyuma y’enye ziheruka zegukanywemo inshuro ebyiri n’Abanya-Erythrée Merhawi Kudus (mu 2019) na Natnael Tesfazion (mu 2020 na 2022) n’Umunya-Espagne Cristian Rodriguez wayitwaye mu 2021.
Isiganwa riheruka rya 2022 ryitabiriwe n’amakipe 19 arimo atanu y’ibihugu by’u Rwanda, Algérie, Érythrée, Maroc n’u Bwongereza.
Amakipe umunani yo ku rwego rw’umugabane [Continental teams] arimo Benediction Ignite (Rwanda), Tarteletto Isorex (u Bubiligi), Wildlife (USA), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), SKS Sauerland (u Budage), Team Coop (Norvège) na TSG Terengganu (Malaysia).
Aya yiyongeraho amakipe atandatu yabigize umwuga arimo Team Novo Nordisk (Amaerika), B&B Hotel (u Bufaransa), Drone Hopper Androni (u Butaliyani), Team Total Energies (u Bufaransa), Team Burgos BH (Espagne) na Israël Start Up Nation (Israël).
Abakunzi b’umukino w’amagare baracyategereje igihe Umunyarwanda azongera gutwarira iri siganwa uko uheruka kurikozaho imitwe y’intoki ni Mugisha Samuel mu 2018.
Kuva iri siganwa ryazamurwa kuri 2.1, Mugisha Moïse ni we watwaye agace muri iri siganwa, mu gihe nta Munyarwanda urabasha kuryegukana.
Gahunda y’amakipe azitabira ndetse n’inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2023, izatangazwa mu Ugushyingo 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!