Areruya wegukanye Tour du Rwanda 2017 kuri ubu akaba akina nk’uwabigize umwuga mu Bufaransa, yagaragaye mu marushanwa y’Imirenge i Kayonza mu 2011 atwara igare risanzwe rya ‘pneu ballon’ nyuma aza gushimwa n’Umutoza Jonathan Boyer.
Muri aka karere hagiye kubera irindi siganwa ryiswe “Tour de Ruramira” riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nzeri 2018. Ryateguwe n’Umurenge wa Ruramira n’Akarere ku bufatanye n’umushyinga wa Partners in Health.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko iri siganwa rigamije gufasha abakiri bato kugaragaza impano zabo no gushishikariza abaturanye gahunda za Leta zirimo Ubwisungane mu kwivuza n’isuku.
Yagize ati “Mu Karere ka Kayonza harimo abana benshi bafite impano zo gusiganwa ku magare, urugero ni Areruya Joseph umaze kuba icyamamare nawe wazamukiye mu marushanwa nk’aya.”
Yakomeje agira ati “Turashaka kureba abandi bashobora gukina uyu mukino, uwo munsi hazaba hari n’abayobozi b’ikipe ya Les Amis Sports, ku buryo abana bazigaragaza bazabajyana bakabatoza.”
Mu bazasiganwa harimo n’icyiciro cy’abakuze. Mu cyiciro cy’abato, abasiganwa bazanyura mu tugari rwose tw’umurenge wa Ruramira ku ntera y’ibilometero 35 mu gihe abakuru bazasiganwa ibirometero 20.
Kwitabira iri rushanwa bisaba kuba umuntu afite ubwisungane mu kwivuza n’igare rya ‘pneu ballon’ kuba batari munsi y’imyaka 15. Kwiyandikisha bikorerwa ku biro by’utugari twose tw’umurenge wa Ruramira.



















TANGA IGITEKEREZO