Mu bakinnyi 93 batangiranye na ryo muri Kigali Golf Resort & Villas ku wa 19 Gashyantare, 55 gusa ni bo babashije kurisoreza kuri Canal Olympia- Rebero ku Cyumweru, tariki ya 26 Gashyantare.
Henok Muluerberhane [wa Green Project-Bardiani] wegukanye Etape ya Gatatu i Musanze ndetse n’iya Munani ku i Rebero, yambaye umwenda w’umuhondo inshuro eshatu (kuri Etape ya Gatatu, iya Karindwi n’iya Munani), yegukana irushanwa anganya ibihe na Walter Calzoni wa Q36.5 Pro Cycling Team.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23 waherukaga kwegukana Shampiyona Nyafurika yabereye muri Ghana mu ntangiriro za Gashyantare, yabaye Umunya-Eritrea wa gatatu wegukanye Tour du Rwanda kuva igiye ku rwego rwa 2,1 mu 2019.
Abandi batwaye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga ni Merhawi Kudus mu 2019 ndetse na Natnael Tesfazion mu 2020 na 2022.
Ni mu gihe kandi, Daniel Teklehaimanot wari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ye uyu mwaka, yaritwaye ubwo ryari ku rwego rwa 2,2 mu 2010, akaba yari amaze imyaka 13 atitabira Tour du Rwanda.
Uduce tubiri twa mbere twari twiganjemo ibitambika, twahiriye Umwongereza Ethan Venon wa Soudal Quick-Step, gusa umwambaro w’umuhondo awukuramo ageze i Musanze kuko yatsindaga abandi muri ‘sprint’ adashyizemo ikinyuranyo kandi we aho bakaba baramusize iminota 17. Uyu mwambaro wahise ufatwa na Henok wari umaze gutsinda iyi étape ndende yavuye i Huye.
Mu Gace ka Kane kakukirikiye ubwo abakinnyi bavaga i Musanze berekeza i Karongi, icyemezo Thomas Bonnet wa TotalEnergies yafatiye hafi y’Ikiyaga cya Kivu, cyamufashije kwambara umwenda w’umuhondo ndetse icyo gihe arusha amasegonda 20 Henok Mulueberhane.
Bukeye bwaho, Umwongereza Chris Froome wa Israel Premier Tech yigaragaje nk’umukinnyi ukomeye watwaye Tour de France inshuro enye, ayobora isiganwa mu bilometero bisaga 100 ubwo bavaga i Rusizi, ariko gutobokesha igare no kugwa kwe nyuma yo gusohoka muri Gishwati, byahaye amahirwe Umunya-Afurika y’Epfo Callum Ormiston watsindiye i Rubavu yashyizemo amasegonda atandatu, umwambaro w’umuhondo ufatwa na Lecerf William Junior ukinira Soudal Quick-Step, wari wakomeje kuza hafi.
Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Gashyantare, hari hatahiwe urugendo rwa Rubavu-Gicumbi. Ikipe y’Igihugu (Team Rwanda) yahavuye idafite Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wari umaze iminsi ibiri aguye kubera ubunyereri ubwo berekezaga i Musanze, yatakaje kandi Mugisha Moïse wanze gukomeza guhatiriza, avamo bageze kuri Base.
Umusuwisi Matteo Badilatti wa Q36.5, wafashe icyemezo cyo kugenda wenyine mbere yo gutangira kuzamuka umusozi ukomeye wa Tetero, yatanze abandi i Gicumbi, ariko Umubiligi Lecerf William Junior akomeza kwambara umwambaro w’umuhondo arusha amasegonda abiri Umunya-Ukraine Budiak Anatoli (Terengganu Polygon).
Icyo gihe, Umunya-Eritrea Eyob Metkel wa Terengganu Polygon n’Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid, barushwaga amasegonda 11 mu gihe Henok Mulueberhane yari uwa cyenda arushwa amasegonda 13 kandi hasigaye iminsi ibiri gusa.
Umusozi wa Mont Kigali wakoze ikinyuranyo kuri Etape ya Karindwi kuko abakinnyi bari bavuye i Nyamata bahazamutse inshuro ebyiri banyuze ku Ryanyuma, bwa mbere Hakizimana Félicien wa May Stars abanza kwishima ubwo yahageraga ari imbere ya Nsengimana Jean Bosco, ariko yibutswa ko hasigaye indi nshuro imwe.
Umutaliyani Manuele Tarozzi wa Green Project Bardiani, yasize abandi barimo Hakizimana na Nsengimana ubwo bamanukaga berekezaga kuri Ruliba, agaruka kuri Mont Kigali ayoboye, byatumye Henok Mulueberhane yongera kwambikwa umwambaro w’umuhondo, ariko anganya ibihe na Walter Calzoni.
Aba bombi bagiye gukina umunsi wa nyuma ku i Rebero babizi ko utanga undi kuri Canal Olympia, ariko batarushijwe ibihe n’abandi barimo Lecerf William Junior, ari we ugomba kwambikwa ikamba rya Tour du Rwanda 2023.
Nyuma yo gutangizwa na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa, Agace ka Munani karanzwe no gucungana ku bakinnyi bari bayoboye, Muhoza Eric warushwaga amasegonda umunani akurayo amaso hakiri kare kuko igare rye ryagize ikibazo, arwana no kongera kwisanga mu gikundi cyahigaga abayoboye isiganwa.
Imbaraga n’ubwenge bya Henok Muluerberhane byamuhesheje gusatira cyane bageze ku masanganiro y’umuhanda wo ku i Rebero, agera kuri Canal Olympia ayoboye ndetse akomerwa amashyi n’abarimo Perezida Paul Kagame, ari na we wamwambitse umwambaro w’umuhondo yatwaye anganya ibihe na Walter Calzoni, ibintu bitari byarigeze bibaho mu mateka ya Tour du Rwanda.
Amafoto: Igirubuntu Dacy, Yuhi Irakiza Augustin na Habyarimana Raoul



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!