00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe bidasanzwe bya Tour du Rwanda 2023 mu mafoto

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 March 2023 saa 12:37
Yasuwe :

Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda rya 2023 “Tour du Rwanda” ryegukanywe n’Umunya-Eritrea Henok Muluerberhane, ryaranzwe na byinshi mu gihe cy’iminsi umunani ryamaze.

Mu bakinnyi 93 batangiranye na ryo muri Kigali Golf Resort & Villas ku wa 19 Gashyantare, 55 gusa ni bo babashije kurisoreza kuri Canal Olympia- Rebero ku Cyumweru, tariki ya 26 Gashyantare.

Henok Muluerberhane [wa Green Project-Bardiani] wegukanye Etape ya Gatatu i Musanze ndetse n’iya Munani ku i Rebero, yambaye umwenda w’umuhondo inshuro eshatu (kuri Etape ya Gatatu, iya Karindwi n’iya Munani), yegukana irushanwa anganya ibihe na Walter Calzoni wa Q36.5 Pro Cycling Team.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 waherukaga kwegukana Shampiyona Nyafurika yabereye muri Ghana mu ntangiriro za Gashyantare, yabaye Umunya-Eritrea wa gatatu wegukanye Tour du Rwanda kuva igiye ku rwego rwa 2,1 mu 2019.

Abandi batwaye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga ni Merhawi Kudus mu 2019 ndetse na Natnael Tesfazion mu 2020 na 2022.

Ni mu gihe kandi, Daniel Teklehaimanot wari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ye uyu mwaka, yaritwaye ubwo ryari ku rwego rwa 2,2 mu 2010, akaba yari amaze imyaka 13 atitabira Tour du Rwanda.

Uduce tubiri twa mbere twari twiganjemo ibitambika, twahiriye Umwongereza Ethan Venon wa Soudal Quick-Step, gusa umwambaro w’umuhondo awukuramo ageze i Musanze kuko yatsindaga abandi muri ‘sprint’ adashyizemo ikinyuranyo kandi we aho bakaba baramusize iminota 17. Uyu mwambaro wahise ufatwa na Henok wari umaze gutsinda iyi étape ndende yavuye i Huye.

Mu Gace ka Kane kakukirikiye ubwo abakinnyi bavaga i Musanze berekeza i Karongi, icyemezo Thomas Bonnet wa TotalEnergies yafatiye hafi y’Ikiyaga cya Kivu, cyamufashije kwambara umwenda w’umuhondo ndetse icyo gihe arusha amasegonda 20 Henok Mulueberhane.

Bukeye bwaho, Umwongereza Chris Froome wa Israel Premier Tech yigaragaje nk’umukinnyi ukomeye watwaye Tour de France inshuro enye, ayobora isiganwa mu bilometero bisaga 100 ubwo bavaga i Rusizi, ariko gutobokesha igare no kugwa kwe nyuma yo gusohoka muri Gishwati, byahaye amahirwe Umunya-Afurika y’Epfo Callum Ormiston watsindiye i Rubavu yashyizemo amasegonda atandatu, umwambaro w’umuhondo ufatwa na Lecerf William Junior ukinira Soudal Quick-Step, wari wakomeje kuza hafi.

Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Gashyantare, hari hatahiwe urugendo rwa Rubavu-Gicumbi. Ikipe y’Igihugu (Team Rwanda) yahavuye idafite Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wari umaze iminsi ibiri aguye kubera ubunyereri ubwo berekezaga i Musanze, yatakaje kandi Mugisha Moïse wanze gukomeza guhatiriza, avamo bageze kuri Base.

Umusuwisi Matteo Badilatti wa Q36.5, wafashe icyemezo cyo kugenda wenyine mbere yo gutangira kuzamuka umusozi ukomeye wa Tetero, yatanze abandi i Gicumbi, ariko Umubiligi Lecerf William Junior akomeza kwambara umwambaro w’umuhondo arusha amasegonda abiri Umunya-Ukraine Budiak Anatoli (Terengganu Polygon).

Icyo gihe, Umunya-Eritrea Eyob Metkel wa Terengganu Polygon n’Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid, barushwaga amasegonda 11 mu gihe Henok Mulueberhane yari uwa cyenda arushwa amasegonda 13 kandi hasigaye iminsi ibiri gusa.

Umusozi wa Mont Kigali wakoze ikinyuranyo kuri Etape ya Karindwi kuko abakinnyi bari bavuye i Nyamata bahazamutse inshuro ebyiri banyuze ku Ryanyuma, bwa mbere Hakizimana Félicien wa May Stars abanza kwishima ubwo yahageraga ari imbere ya Nsengimana Jean Bosco, ariko yibutswa ko hasigaye indi nshuro imwe.

Umutaliyani Manuele Tarozzi wa Green Project Bardiani, yasize abandi barimo Hakizimana na Nsengimana ubwo bamanukaga berekezaga kuri Ruliba, agaruka kuri Mont Kigali ayoboye, byatumye Henok Mulueberhane yongera kwambikwa umwambaro w’umuhondo, ariko anganya ibihe na Walter Calzoni.

Aba bombi bagiye gukina umunsi wa nyuma ku i Rebero babizi ko utanga undi kuri Canal Olympia, ariko batarushijwe ibihe n’abandi barimo Lecerf William Junior, ari we ugomba kwambikwa ikamba rya Tour du Rwanda 2023.

Nyuma yo gutangizwa na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa, Agace ka Munani karanzwe no gucungana ku bakinnyi bari bayoboye, Muhoza Eric warushwaga amasegonda umunani akurayo amaso hakiri kare kuko igare rye ryagize ikibazo, arwana no kongera kwisanga mu gikundi cyahigaga abayoboye isiganwa.

Imbaraga n’ubwenge bya Henok Muluerberhane byamuhesheje gusatira cyane bageze ku masanganiro y’umuhanda wo ku i Rebero, agera kuri Canal Olympia ayoboye ndetse akomerwa amashyi n’abarimo Perezida Paul Kagame, ari na we wamwambitse umwambaro w’umuhondo yatwaye anganya ibihe na Walter Calzoni, ibintu bitari byarigeze bibaho mu mateka ya Tour du Rwanda.

Emilien Jeannière wa TotalEnergies yishyushya mbere yo gukina Etape ya mbere ya Tour du Rwanda 2023
Nadav Raisberg ni umwe mu Banya-Israel babiri bitabiriye Tour du Rwanda 2023
Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid yo mu Budage
Hari aho byabaga ngombwa ko umuhanda utunganywa, hagaterwa amarangi mashya
Aka Rwarutabura ntikiburira, nk'umufana wa Rayon Sports, yaje muri Tour du Rwanda yambaye ubururu n'umweru
Uhiriwe Byiza Renus (iburyo) utaratoranyijwe mu bakinnye Tour du Rwanda 2023, yitabiriye Ride Rwanda
Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe na Perezida wa Sena, yitabiriye igikorwa cya Ride Rwanda kibanziriza isiganwa rya Tour du Rwanda
Masengesho Vainqueur wakinnye Tour du Rwanda bwa mbere na Nsengimana Jean Bosco wayikinnye inshuro nyinshi mu mateka (13)
Bella Flowers yaherekeje Tour du Rwanda aho yerekeje hose
I Rwamagana, abakinnyi bazengurutse inshuro eshanu mbere yo gusoza
James Fouche wa Bolton Equities na Nsengimana Jean Bosco bayoboye igihe kirekire mu isiganwa ry'Agace ka Mbere kerekeje i Rwamagana
Vernon yatsinze nyuma yo guhiga abandi muri 'sprint' i Rwamagana
Ethan Vernon wa Soudal Quick-Step yishimira intsinzi y'Agace ka Mbere i Rwamagana
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa aganira na Michel Callot uyobora Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Bufaransa
Team Rwanda yatangiranye abakinnyi batanu ariko hasoza batatu
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yitabiriye itangira rya Tour du Rwanda 2023 muri Kigali Golf Resort & Villas
Itorero ryasusurukije abitabiriye itangizwa rya Tour du Rwanda 2023
Ubwo abakinnyi biteguraga guhaguruka muri Kigali Golf Resort & Villas
Nsengimana Jean Bosco yahize abandi mu guterera imisozi y'Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2023
Ababishoboye baboneragaho gufata amashusho y'urwibutso
Pedri Crause wa Afurika y'Epfo, asaba amazi mu modoka y'ikipe ye
James Fouche na Nsengimana Jean Bosco bayoboye Etape ya Mbere ya Tour du Rwanda 2023
Umunyamakuru David Bayingana ni umwe mu bashyushyarugamba babaga bari aho isiganwa risorezwa
Polisi y'Igihugu yatangaga ubutumwa bwa Gerayo Amahoro
Vernon yageze i Gisagara arushije abandi kunyonga igare muri metero za nyuma
Ethan Vernon yambikwa umwambaro w'umuhondo ku munsi wa kabiri
Muhoza Eric yihariye ibihembo by'Umunyarwanda mwiza muri Tour du Rwanda 2023
Ethan Vernon aganira n'itangazamakuru mbere y'isiganwa ryerekeje i Gisagara
Bamwe mu bateguraga ndetse bashinzwe imigendekere myiza ya Tour du Rwanda
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, aganira na Nsengimana Bosco mbere y'isiganwa rya Kigali-Gisagara ku munsi wa kabiri
Abakinnyi bambaye imyambaro yihariye ni bo bahaguruka mbere
Ubwo abasiganwa bageraga i Nyabugogo baturutse muri Kigali Car Free Zone ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda 2023
Mugisha Moïse agerageza gukurikira Marc Pritzen mu Gace ka Kabiri kajyaga i Gisagara
Ubwo abasiganwa binjiraga mu Karere ka Muhanga
Marc Pritzen yayoboye Agace ka Kabiri kerekezaga i Gisagara, ariko ntiyagatsinda
Ubwo abasiganwa bari bageze mu Mujyi wa Huye berekeza i Gisagara
Niyitegeka Gratien uzwi nka 'Papa Sava' ni umwe mu baherekeje Tour du Rwanda ari kumwe na MySol
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, aganira na Mugisha Moise mbere y'Agace ka Huye-Musanze
Henok atwara Agace ka Gatatu kari karekare kurusha utundi, kasorejwe i Musanze
Henok Mulueberhane yambaye 'maillot jaune' bwa mbere i Musanze
Abakinnyi baba bagendera hamwe mbere y'uko hatangira kubarwa ibihe
Ethan Vernon yambaye umwambaro w'umuhondo iminsi ibiri gusa
Ifoto yafashwe Chris Froome ahagaze hafi y'ikirango cya Visit Rwanda i Musanze
Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye, yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere
I Musanze, abakinnyi berekeza mu Kagari ka Ruhengeli ahatangiriye kubarwa ibihe by'Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2023
Abakinnyi bazamuka mu Gataraga mu nzira yerekeza i Karongi
Umwe mu bagize Ikipe y'Igihugu ya Eritrea, ategereje abakinnyi be ngo abahe amazi
Abasiganwa baca muri Gishwati ubwo Tour du Rwanda yerekezaga i Karongi
Thomas Bonnet mu byishimo nyuma yo kugera i Karongi ari uwa mbere
Thomas Bonnet yambaye umwenda w'umuhondo amaze gutsindira i Karongi
Marc Olivier Pritzen (EF Education- Nippo) yahize abandi mu guterera imisozi
Imodoka zamamaza muri Tour du Rwanda, zihaguruka isaha mbere y'uko isiganwa ritangira
Ubwo abasiganwa bacaga hafi y'Ikiyaga cya Kivu mbere yo kugera mu Mujyi wa Karongi
Ubwo Rwarutabura yari amaze kwisiga amarangi agitose
Abategura ahahagurukira Tour du Rwanda, batangira akazi mbere y'uko butandukana
Uyu mubyeyi yazindutse akora isuku mu Mujyi wa Rusizi ahahagurukiye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2023
Mugisha Moïse aganira n'itangazamakuru mbere y'isiganwa
Umuhanzi Marina na we yari mu baherekeje Tour du Rwanda 2023
Umuhanzi Chris Eazy yataramiye mu bice bitandukanye byagezemo Tour du Rwanda 2023
Bolton Equities ya James Fouche wambaye umwambaro utangwa na SP, ni imwe mu makipe yigaragaje uyu mwaka
Abakinnyi bitegura guhagurukira ku Isoko rya Rusizi hakinwa Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2023
Mbere yo kugera mu Rugabano, hari abavuza i Ngoma ku muhanda aho isiganwa ryanyuze
Ubwo abasiganwa basohokaga mu Karere ka Nyamasheke, binjira i Karongi
Abasiganwa batangira kuzamuka umusozi wa Dawe uri mu Ijuru mu Karere ka Karongi
Ifoto y'uyu mubyeyi wari kumwe n'umwana we muto bareba abasiganwa, iri mu zagarutsweho cyane
Mikel Iturria na Mugisha Moise bari mu bayoboye isiganwa mbere y'uko uyu Munyarwanda avamo bagana i Gicumbi
Abasiganwa bakata ikorosi kuri Base
Abakinnyi b'amakipe atandukanye bagendera hamwe mu gikundi
Isiganwa ry'amagare ribamo gufata ibyemezo bitandukanye birimo gusiga abandi ukagerageza amahirwe
Canal + yanyuzagaho incamake za Tour du Rwanda buri mugoroba
Hirya no hino ku misozi itandukanye, Abanyarwanda babaga babukereye ngo bihere ijisho uko abakinnyi barushanwa
Matteo Badilatti yegukanye Etape ya Gatandatu ya Tour du Rwanda 2023 atanze abandi i Gicumbi
Uyu yahisemo kurira igiti kugira ngo abashe gukurikirana neza isiganwa
Abakunzi b'umukino w'amagare bategereje ko abakinnyi bagera i Nyabugogo
Ubwitabire bw'abafana i Nyabugogo buba buri hejuru
Hakizimana Félicien wa May Stars yishimye nk'utsinze Etape ya Karindwi ubwo yagaraga kuri Mont Kigali ayoboye, ariko yibutswa ko hasigaye indi nshuro imwe
Nsengimana Jean Bosco yari uwa kabiri ubwo abakinnyi banyuraga kuri Mont Kigali ku nshuro ya mbere
Manuele Tarozzi yegukanye Etape ya 7 ya Tour du Rwanda 2023 nyuma yo gutanga abandi kuri Mont Kigali
Byari ibyishimo kuri Manuel Tarozzi nyuma yo kugera kuri Mont Kigali yanikiye abandi
Manuele Tarozzi ahemberwa kwegukana Etape ya Karindwi ya Tour du Rwanda 2023
Henok Mulueberhane yongera kwambara umwambaro w'umuhondo kuri Mont Kigali, umunsi umwe mbere y'uko hasozwa Tour du Rwanda 2023
Marc Olivier Pritzen (EF Education- Nippo) na we yakomeje kwiharira umwambaro w'uwahize abandi mu guterera imisozi kuva i Huye
Mu minsi myinshi y'irushanwa, Henok Mulueberhane yabaye Umunyafurika uhagaze neza mu isiganwa
Perezida Paul Kagame asuhuza abantu benshi bari bitabiriye isozwa rya Tour du Rwanda 2023 ku i Rebero
Ubwo Henok Mulueberhane yageraga ku i Rebero ahasorejwe Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2023
Henok yatwaye Tour du Rwanda 2023 anganya ibihe na Walter Calzoni wa Q36.5 Pro Cycling Team
Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakomera amashyi Henok Muluerberhane wari umaze kwegukana Tour du Rwanda 2023
Marc Olivier Pritzen (EF Education- Nippo) yahize abandi mu guterera imisozi, ahembwa na Cogebanque
Perezida Kagame ahemba Henok Muluerberhane wegukanye Tour du Rwanda 2023
Perezida Kagame na Henok Mulueberhane bafata ifoto nyuma y'uko uyu Munya-Eritrea atwaye Tour du Rwanda 2023
Walter Calzoni wabaye uwa kabiri, Henok watwaye Tour du Rwanda 2023 na Lecerf William Junior wabaye uwa gatatu
Henok Mulueberhane yateruwe n'Abanya-Eritrea bari ku i Rebero nyuma yo kubona intsinzi y'amateka kuri we
Henok Mulueberhane aganira n'itangazamakuru nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2023
Abanyamakuru, abafata amashusho n'amafoto bifotozanya na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY nyuma yo gusoza Tour du Rwanda 2023
Henok Mulueberhane yazamuye mu kirere igare ryamufashije gutwara Tour du Rwanda 2023
Abanya-Eritrea barabyinnye biratinda

Amafoto: Igirubuntu Dacy, Yuhi Irakiza Augustin na Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages