Rwandan Epic 2022 izakinwa hagati ya tariki ya 1-5 Ugushyingo 2022. Izakinirwa mu duce turimo Kigali, Shyorongi, Kinigi, Burera na Rubavu.
Iri rushanwa ritegurwa na Rwanda Alternative Riding Events (RAR Events) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).
Muri uyu mwaka ni ku nshuro ya kabiri rigiye gukinwa kuko iriheruka ryabaye muri Werurwe 2022.
Rizaba rigizwe n’uduce dutanu tureshya n’ibilometero 274,6; abasiganwa bazanyura mu mihanda ya Kigali, iyo mu Majyaruguru mbere yo gusoreza mu Burengerazuba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Agace ka Mbere kazakinirwa kuri Mont Kigali ku ntera y’ibilometero 9.1; aka Kabiri kazava i Shyorongi kagana i Musanze hakinwa ibilometero 99.2; aka Gatatu kazakinirwa mu Kinigo no hafi y’Ibiyaga bya Burera na Ruhondo ku ntera y’ibilometero 71.6; aka Kane kiswe “Kwita Izina” kazakinirwa mu Kinigi ku ntera y’ibilometero 32 mbere y’uko abasiganwa basoreza isiganwa i Rubavu mu gace kazahagurukira ku Mukamira banyure muri Gishwati bagasoreze ku Kiyaga cya Kivu hakinwa ibilometero 62.9.
Simon De Schutter uyobora RAR Events yavuze ko imyiteguro y’isiganwa irimbanyije.
Yagize ati “Hari abakinnyi bagera kuri 62 biyandikishije kandi biracyafunguye kugera mu byumweru bibiri. Iyi nshuro turateganya kuzabona abasiganwa bagera ku 100.’’
Yavuze ko iri siganwa rigamije gutembereza abaryitabira ibyiza bitatse u Rwanda birimo ubwiza bw’Umujyi wa Kigali, Ibirunga byo mu Majyaruguru ndetse n’ibiyaga birimo ibya Burera na Ruhondo ndetse n’icya Kivu.
Ati “Agace ka gatatu dushaka kwerekana ibyiza by’u Rwanda birimo amazi nk’ibiyaga. Ni imwe mu zizaba zitoroshye. Tuzaguma muri Kinigi kuko dukunda ibirunga ariko hari n’amakoro. Ni yo mpamvu dufite ahantu hareshya n’ibilometero umunani abantu baziruka.’’
Simon yongeyeho ko isiganwa ryo mu misozi rifasha no gutegura abakinnyi b’Abanyarwanda bari ku rwego rwiza, bashobora guhatana mu marushanwa akomeye arimo na Shampiyona y’Isi.
Habimana Jean Eric umaze kwegukana Rwandan Epic inshuro ebyiri ari kumwe n’Umudage Karl Platt yavuze ko yiteguye neza kwitabira iri rushanwa.
Yagize ati “Niteguye neza by’umwihariko mu mutwe. Ndi gukora imyitozo ikomeye, kuko ndabizi uyu mwaka irushanwa rizaba rikomeye cyane.’’
Iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi. Mbere y’uko ritangira ku wa 30 Ukwakira 2022, hateganyijwe isiganwa ryo kwishimisha aho abazaryitabira bazanyonga ibilometero 25 bava kuri Kigali Convention Centre berekeza kuri Green Park Gahanga muri Kicukiro.
Umuyobozi wa Green Park Gahanga, Ngarambe Jean Paul, yabwiye IGIHE ko bishimiye gutekerezwaho nk’ahazanyura iri rushanwa.
Green Park Gahanga ni ahantu hatunganyijwe ho kuruhukira no kwidagadurira binyuze mu mikino itandukanye. Ifite umwihariko wo kuba ari wo mushinga wa mbere muri Kigali wahurije hamwe imikino iyobowe n’uw’amagare yo mu misozi [Mountain Bike].
Inafite imikino irimo Basketball, Badminton, Volleyball, Beach Volleyball, PingPong, Beach Tennis, Mini-Football, Chess, imyitozo ngororamubiri ikorerwa muri gym tonic, igisoro na siporo zikorwa hifashishijwe ‘escalier’.
Yakomeje ati “Iyo nzira y'amagare yatunganyijwe ku buryo ishobora kwakira imyitozo y’abakinnyi b’amagare yo mu misozi ndetse ikaba yanakira amarushanwa arimo nka Rwandan Epic. Ibi byakozwe hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku igare.”
Rwandan Epic 2022 yashyizwemo ingengo y’imari ya miliyoni 150 Frw, azava mu baterankunga.
Uduce tugize Rwandan Epic:
– Etape 1: Fazenda Sengha – Mount Kigali [9.1 Km]
– Etape 2: Rusiga (Shyorongi) – Musanze (Stade Ubworoherane) [99.2 Km]
– Etape 3: Kinigi-Burera-Kinigi [71.6 Km]
– Etape 4: Kinigi-Kinigi [32 Km]
– Etape 5: Mukamira (Nyabihu)- Gisenyi (Brasserie) [62.9 Km]







Ibitekerezo 0