00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku bihembo bizatangirwa i Kigali ku bakinnyi beza b’amagare muri Afurika (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 November 2025 saa 08:37
Yasuwe :

Tariki ya 29 Ugushyingo 2025, muri Zaria Court Kigali hazabera ibirori byo guhemba abakinnyi bahize abandi mu mukino w’amagare ku Mugabane wa Afurika, aho iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya mbere.

“Africa Cycling Excellence Awards [ACEA] 2025" yateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) ku nshuro ya mbere, nyuma y’uko Afurika yakiriye bwa mbere Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali muri Nzeri.

U Rwanda ruzakira itangwa ry’ibi bihembo mu nshuro ebyiri zibanza nk’uko byatangajwe na Kamuzinzi Freddy uyobora Kamz Events Group Ltd iri gutegura ACEA 2025.

Ati “Twasinyanye na CAC amasezerano y’imyaka ine dutegura iki gikorwa. Nk’Umunyarwanda nashyize igihugu imbere, mvuga ko inshuro ebyiri za mbere kizabera mu Rwanda mu 2025 na 2026, ubwo nyuma yaho itangwa ry’ibihembo rizajya mu kindi gihugu cyashaka kubyakira.”

“Icya kabiri, u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare. Numvaga nta kuntu twava muri Shampiyona ngo birangirire aho, ejo igikorwa ntikibeho. Ni igitekerezo nari maranye imyaka, ni yo mpamvu naganiriye n’ubuyobozi bwa CAC ngo igikorwa kibeho.”

Yakomeje avuga ko igikorwa nyirizina giteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025, ariko kizaba iminsi ibiri kuko na mbere yaho tarki ya 28 Ugushyingo hari ibindi bikorwa bizaba.

Ati “Tariki ya 29 Ugushyingo ni bwo hazatangwa ibihembo aho hari n’umugoroba udasanzwe uzitabirwa n’abantu batandukanye. Mbere yaho, tariki ya 28 Ugushyingo, tuzaba dufite itsinda ryavuye muri CAC, abayobozi ba federasiyo 20 zo muri Afurika, abantu babiri bo muri UCI bayobowe n’ushinzwe imibanire mpuzamahanga, Perezida wa CAC na komite nyobozi yayo.”

Kuri uwo wa Gatanu, aba bayobozi bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu gitondo, nyuma ya saa Sita habe inama ya CAC izabera muri Delight Hotel.

Ku wa Gatandatu, bazitabira umuganda rusange mu gitondo naho nimugoroba habe itangwa ry’ibihembo.

Abazahabwa ibihembo ni bande? Batoranyijwe gute?

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Kamuzinzi yavuze ko mu bazahembwa harimo umukinnyi wahize abandi mu bagabo [Best man Elite], umukinnyi mwiza mu bagore [Best Woman Elite], umukinnyi mwiza w’umugabo utarabigize umwuga n’Ikipe y’Igihugu nziza muri Afurika.

Ku gihugu cyakiriye, hazahembwa Umunyarwanda witwaye neza mu bagabo no mu bagore mu gihe kandi hazahembwa umukinnyi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba mu bagabo n’abagore.

Abajijwe uburyo ibyo byiciro byose bizatoranywa, Kamuzinzi yavuze ko ibi bihembo bitandukanye n’ibyatangwaga na La Tropicale Amissa Bongo kuko byo byari bishingiye kuri iryo rushanwa ndetse bitemewe na CAC.

Ati “Uyu munsi noneho bizakorwa mu mucyo kuko icyo gihe CAC ntiyari ibirimo. Naje nk’ukuboko kwa CAC kugira ngo iki gikorwa tukimurike. Gutora kw’abantu bose byabaye kuva tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 8 Ugushyingo 2025.”

“Ubu tuvugana, abakinnyi bazavamo abatwara ibihembo baratowe keretse abo mu Rwanda. Twavuganye na FERWACY ko izashyiraho akanama kazatora umuhungu n’umukobwa ba mbere mu Rwanda bitarenze tariki ya 16 Ugushyingo 2025.”

Abategura iki gikorwa bavuze ko umusaruro uzashingirwaho ari uw’amasiganwa y’amagare yo mu muhanda (Road Race) ku marushanwa yabaye kuva muri Mutarama kugeza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali, mu gihe ibizaba nyuma yaho nka Shampiyona Nyafurika izabera muri Kenya bizabarwa mu bihembo bitaha.

Icyiciro cy’abakinnyi batabigize umwuga kirimo abakinira amakipe atarabigize umwuga, ni ukuvuga atari "Continental na Pro Teams".

Kamuzinzi Freddy uyobora Kamz Events Group Ltd iri gutegura ACEA 2025, yavuze ko kwakira itangwa ry'ibi bihembo bishimangira amateka n'ibigwi byo kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare k'u Rwanda
Umunyamakuru wa Siporo kuri Televiziyo Rwanda akaba n'ushinzwe Itangazamakuru muri FERWACY, Kayishema Tity Thierry ni we wari uyoboye ikiganiro n'itangazamakuru
Abategura itangwa ry'ibihembo babwiye abanyamakuru ko bizatangirwa mu Rwanda mu nshuro ebyiri za mbere; mu 2025 na 2026
Abafatanyabikorwa ba Africa Cycling Excellence Awards 2025 bitabiriye iki kiganiro n'itangazamakuru
Itangazamakuru ryahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye. Ku ifoto ni Jean Luc Imfurayacu wa B&B FM Kigali
Rigoga Ruth wa RBA abaza ikibazo kuri ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere
Uwimana Olivier na we ukorera RBA, ari mu bitabiriye iki kiganiro
Umunyamakuru wa Siporo kuri Radio/TV10, Kayiranga Ephraim, asobanuza uburyo abakinnyi bazahembwa batoranyijwe

Amafoto: Kasiro Claude

Video: Byiringiro Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages