Lozano David ni umwe muri batanu bari bayigize wanabashije kwegukana
agace kavaga i Musanze kagasorezwa i Kigali.
Yasoje ari mu bakinnyi batanu ba mbere ku rutonde rusange ariko si benshi babashije kumenya amateka ye na bagenzi be bakinana.
Ari mu Rwanda ni ubwa mbere yari atsinze mu masiganwa yo mu muhanda ariko yari yaregukanye uduce twinshi mu masiganwa yo mu misozi.
Lozano ukomoka i Barcelona muri Espagne, ku munsi wa mbere yasoje ari uwa kabiri, aba uwa munani mu gace ka kabiri, uwa kabiri mu gace ka gatatu, n’uwa kane mu gace ka kane.
Mu ka gatanu yabaye uwa gatatu, mu ka gatandatu aba uwa 18, aka karindwi arakegukana, ku munsi wa nyuma aba uwa kabiri.
Ni umusore w’imyaka 29 wamenye ko arwaye diabète afite imyaka 21. Kubyakira byaramugoye ariko nyuma yiyitaho ku bijyanye n’imirire, akora siporo anakurikiza inama z’abaganga.
Aganira na IGIHE yagize ati "Kuri njye igare ni ibintu byose, ryampaye ubuzima, ryangaruriye icyizere, rinzanira ibyishimo kandi ubusanzwe siporo ni ubuzima. "
"Gutwara igare byamfashije kunguka inshuti n’abavandimwe kandi ikiruta byose hari benshi barwaye nkanjye cyangwa bafite ibindi bibazo mfasha kudata icyizere ngo bumve ko kurwara ari iherezo ry’ubuzima."
Asobanura imiterere y’ikipe ye yagize ati "Ikipe yacu twese turwaye diabète ariko nakubwira ko gutsinda bidasaba kuba urwaye indwara runaka cyangwa utarwaye. Utsinda kuko ufite ishyaka".
Phil Southerland uyobora Team Novo Nordisk yavuze ko iyi kipe ifite intego yo kugarurira icyizere abarwaye diabète kandi ibigeraho ibicishije muri siporo y’amagare.
Yagize ati “Inshuro ya mbere twitabiriye Tour du Rwanda hari mu 2010 dufite ikipe ya Team Type 1 twegukana umwanya wa mbere n’uwa kabiri mu 2011."
"Icyo gihe nashakaga kugera ku barwayi benshi ba diabète, nabajije ihuriro ryabo mu Rwanda ndababwira nti ndifuza kuzana ikipe y’abarwayi ba diabète muri Tour du Rwanda. [Umuyobozi waryo] Arabyishimira antera imbaraga, ambwira ko bizafasha urubyiruko n’abandi barwaye diabète mu Rwanda."
Nyuma ya 2011 inshuro bagiye bitabira Tour du Rwanda ntibabashije kwitwara neza kuko iri rushanwa ryabaga mu Ugushyingo abakinnyi bakomeye bari mu yandi masiganwa.
Iyi kipe ifite icyicaro i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igizwe n’abakinnyi 16 bakomoka mu bihugu bitandukanye bose barwaye diabète.
Ku isi habarurwa, abasaga miliyoni 437 barwaye diabète ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO