Ku rutonde rusange, Muhoza Eric (28) ni we Munyarwanda uza hafi, aho kuri ubu arushwa iminota itandatu n’amasegonda 48 mu gihe Nsengimana Jean Bosco (30), Manizabayo Eric (31), Nsengiyumva Shemu (35), Gahemba Barnabé (36) na Mugisha Samuel (40) aribo bari muri 40 ba mbere.
Mu gihe hasigaye uduce dutatu gusa ngo irushanwa ry’uyu mwaka rirangire, Komiseri Ntiyamira Jean Sauveur, yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko ubu bikigoye kwemeza uzatwara Tour du Rwanda 2021, ariko hari ishusho byamaze kugaragaza.
Yakomeje avuga ko kuba Eyob Metkel yambaye umwenda w’umuhondo bidasobanuye ko ari we uzatwara irushanwa ry’uyu mwaka.
Ati “Ibyo ntiwabishyiraho akadomo, ahubwo ni akabazo ukurikije amasegonda abiri yashyizemo n’ukuntu tuzarangiriza ku musozi wa Norvège ukomeye, wenda ikipe ye ishobora kumufasha, ariko hariya bisaba kwirwanaho. Ubu ntushobora kwemeza uzatwara Tour du Rwanda, ariko ikigaragara ni uko iri hagati y’abakinnyi batanu bari imbere gusa, umwe azavamo ayitware.”
Amahirwe menshi yayashyize kuri Alan Boileau umaze kwegukana uduce dutatu muri dutanu tw’uyu mwaka, Vuillermoz Alexis wigeze kwegukana agace muri Tour de France na Jhonatan Restrepo wanigaragaje muri Tour du Rwanda ya 2020 akegukana uduce tune.
Ati “Boileau ntabwo nakwemeza ko ashobora gutwara Tour du Rwanda kuko ku rutonde rusange asigwa amasegonda arenga 30, ntibashobora kumwemerera nubwo ashobora gutwara etape. Ejo [ku wa Gatanu] nibidakunda, tuzamenya ku wa Gatandatu ushobora kuyitwara kuko azaba ari muri bariya bazamutsi.”
Abajijwe icyo Abanyarwanda bashobora gukora aho isiganwa rigeze ubu, Ntiyamira yavuze ko ari ugushaka uko bakwegukana kamwe mu duce dusigaye nubwo bigoye.
Ati “Icyizere gisigaye ku Banyarwanda ni uko bashobora gutwara etape, ariko nabwo kugira ngo bayitware, igikomeye kimwe ni uko bajya muri échappés [bacomoka mu bandi], bagatoroka bakagenda, noneho igikundi kitabyitaho kuko bari inyuma [mu bihe], wenda uwagiye n’uwo bajyanye akaba yagira amahirwe akabasha gutsinda etape.”
Yakomeje agira ati “Ariko kuvuga ngo uwo mukinnyi yazanye n’iki gikundi n’aba bakinnyi bakomeye, biragoye kuba yahita atwara etape, biragoye ni ukuvuga ngo ni etape nta kindi, urutonde rusange urarubona, urabona ko iyi Tour du Rwanda nibwo dutsinzwe cyane kurusha izindi zabayeho. Igikomeye cyakorwa ni uko hakongera gushyirwa imbaraga mu kubaka abana, tutirengagije ko na Tour du Rwanda yazamuye urwego harimo no kuzamo abakinnyi babigize umwuga.”
Tour du Rwanda 2021 irakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021 hakinwa agace ka gatandatu gahagurukira i Kigali (kuri Convention Centre) kagasorezwa Mont Kigali ku ntera y’ibilometero 152,6, ariko kanyuze i Gicumbi na Rulindo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!