00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisubizo cya Ferwacy ku kizakorwa ngo Abanyarwanda bongere kwitwara neza muri Tour du Rwanda (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 February 2023 saa 11:47
Yasuwe :

Tour du Rwanda 2023 yasojwe ku Cyumweru, tariki ya 26 Gashyantare, ntiyabaye nziza ku Banyarwanda kuko umukinnyi wasoreje hafi ari Muhoza Eric ukinira Bike Aid yo mu Budage, na we wasizwe iminota umunani n’amasegonda 30 na Henok Mulueberhane wegukanye iri siganwa ry’amagare ryabaga ku nshuro ya 15.

Irushanwa ry’uyu mwaka ntiryoheye Abanyarwanda kuko mu bakinnyi icyenda bari mu makipe atatu (Team Rwanda [5], May Stars [3] na Bike Aid [1]), hasoje barindwi batarimo Manizabayo Eric wavuyemo asoje Agace ka Gatanu nyuma y’iminsi abiri akoze impanuka ndetse na Mugisha Moïse waviriyemo mu Gace ka Gatandatu yanga gukomeza guhatiriza.

Hejuru y’ibyo, hiyongeraho ko nta mukinnyi w’Umunyarwanda wasoje mu 10 ba mbere ndetse ntawatwaye umwe mu myambaro ihatanirwa mu isiganwa uretse uw’Umunywaranda mwiza wahawe Muhoza Eric wasoreje hafi.

Umusaruro wabonetse uyu mwaka, wiyongereye ku nshuro ziheruka dore ko kuva Tour du Rwanda igiye ku rwego rwa 2,1 itaratwarwa n’Umunyarwanda ndetse igikomeye cyakozwe ni ukubona Mugisha Moïse yegukana Agace ka Munani k’iri rushanwa mu 2022.

Kuba bikomeje kugenda gutyo muri iri rushanwa ribera imbere mu gihugu kandi mu myaka ibiri iri imbere u Rwanda ruzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, biri mu bitera impungenge abakurikiranira hafi uyu mukino ukunzwe n’abatari bake.

Muhoza Eric w'imyaka 21 na Niyonkuru Samuel w'imyaka 20 ni bo Banyarwanda basoreje ku myanya ya hafi (14 na 21) muri Tour du Rwanda 2023

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo gusoza Tour du Rwanda 2023, Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare, yavuze ko bishimiye uko ryagenze ariko yemeza ko umusaruro w’abakinnyi b’Abanyarwanda atari wo wifuzwaga.

Ati “Mwabibonye ko tugeze ku munsi wanyuma utabasha kumenya ngo ‘maillot jaune’ iratwarwa na nde. Ibyo ni ibyerekana urwego Tour du Rwanda igezeho. Urebye amakipe yitabiriye, ni ayo mu bihugu bitanu bikomeye ku Isi mu mukino w’Amagare; u Bufaransa, u Bubiligi, Espagne, u Butaliyani, ibihugu bikomeye ku Isi byose byari bihari.”

Yakomeje agira ati “Ku rwego rw’Ikipe y’Igihugu ntabwo navuga ko umusaruro wagenze neza, twifuzaga ko twagira abakinnyi bari mu myanya myiza, tukagira abakinnyi bose bashobora gukina bagasoza isiganwa ariko ntabwo byatworoheye, bamwe mu bakinnyi bavuyemo hagati.”

“Ba Mugisha Moïse twari twiteguyeho imbaraga nyinshi, ba Manizabayo Eric ‘Karadiyo’, ntabwo navuga ko twishimiye umusaruro wagezweho, ariko nanone tuzirikane y’uko twahatanaga n’abakinnyi bakomeye. Ni ugushima ko byibuze abakinnyi bacu benshi bashoboye gusoza isiganwa ari bazima. Ikindi twakwishimira ni abakinnyi bakiri bato, uretse Bosco [Nsengimana] abandi bose bari munsi y’imyaka 23.”

Muhoza Eric wari ku mwanya wa gatandatu arushwa amasegonda atatu mbere y’Akace ka Munani kakinwe ku wa 26 Gashyantare, yagize ikibazo cy’igare bituma agera kuri Canal Olympia-Rebero ari uwa 26.

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yavuze ko bagiye kwita ku bintu bine bizatuma abakinnyi b'Abanyarwanda bagera ku rwego rwa Tour du Rwanda

Abajijwe ikigiye gukorwa kugira ngo umusaruro ube mwiza ndetse Abanyarwanda bongere kubona intsinzi muri rushanwa baherukaga gutwara mu 2018 riri ku rwego rwa 2,2, Murenzi yavuze ko bagiye kwita ku bintu bine by’ingenzi birimo gutegura abakinnyi, kubona umutoza, gushaka ibikoresho bigezweho no kongerera ubushobozi amakipe avamo abo bakinnyi.

Ati “Tuzashyira imbaraga mu bintu bitatu cyangwa bine, dufite abatoza beza; Sempoma n’abamwungirije, ni abatoza beza ariko bakeneye n’izindi mbaraga z’abandi batoza bo ku rwego rwo hejuru. Turi mu biganiro na Federasiyo y’u Bufaransa, bikunze mu kwezi kumwe cyangwa bikerewe mu mezi abiri, turaba dufite umutoza wo ku rwego rwo hejuru, atari uwo gutoza Ikipe y’Igihugu gusa ahubwo anazamura urwego rw’abandi batoza dufite.”

“Icya kabiri ni ukongera imbaraga mu bikoresho, Ikipe y’Igihugu ifite ibikoresho ariko nk’uko mwabibonye dufite ikibazo cy’abakinnyi bake mu gihugu kandi impano ari nyinshi. Turi mu biganiro na Minisiteri n’abafatanyabikorwa by’umwihariko mu nzego z’ibanze, murabizi uruhare inzego z’ibanze zigira mu guteza imbere siporo.”

“Minisitiri [wa Siporo] twaganiriye, abayobozi b’uturere, ab’Intara, ngira ngo mwarabikurikiye ibiganiro dufitanye, tugiye gushyira imbaraga mu kugura amagare yo guteza imbere umukino, afasha abana benshi kuko impano zirahari ariko kugera ku igare biragoye.”

Yongeyeho ati “Icya gatatu, tugiye gushyira imbaraga mu masiganwa. Mu mwaka ushize twari twatangiye dufite amasiganwa mu gihugu, tugiye kongeramo andi menshi, ngira ngo mwabonye ingengabihe yayo, turacyabona n’andi n’abandi bafatanyabikorwa bifuza ko dukora andi masiganwa, byibuze mu mwaka tugire amasiganwa ari hagati ya 30 na 50.”

“Ibyo byongerera imbaraga abakinnyi bacu kandi tukabatoreza ahantu n’ubundi bazakinira muri Tour du Rwanda ndetse no muri Shampiyona y’Isi [izakirwa n’u Rwanda mu 2025].”

“Icyo nasorezaho rero ni ukongerera ubushobozi amakipe. Nubwo tuvuga ibikoresho, ntabwo twakomera amakipe yacu adakomeye. Mu biganiro twagiranye na Minisitiri ni uko inzego z’uturere, by’umwihariko uturere dufite amakipe, tugiye kugira ingengo y’imari dushyira mu guteza imbere amakipe nk’uko tubibona mu mupira w’amaguru, muri Volleyball, Basketball, Handball n’ahandi.”

“Ibyo ni ibintu bine byihuse tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo urwego turiho ruzamuke, murabona ko Tour du Rwanda igeze ku rwego rwo hejuru, dukeneye ko n’abakinnyi bacu b’Abanyarwanda bazamuka bagahura n’urwo rwego.

Tour du Rwanda 2023 yitabiriwe n’abakinnyi 93 bari bagize amakipe 19, baturutse mu bihugu 28 byo ku migabane yose y’Isi. Muri abo bose, abasoje isiganwa ni 55 gusa.

Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane yegukanye Tour du Rwanda 2023
Perezida Paul Kagame akomera amashyi Henok Mulueberhane watanze abandi kuri Canal Olympia akegukana Tour du Rwanda 2023
Perezida Kagame ni we wahembye Henok Mulueberhane wegukanye Tour du Rwanda 2023 yasojwe ku wa 26 Gashyantare
Muhoza Eric aganira na Nsengimana Jean Bosco ndetse na Niyonkuru Samuel mbere yo gukina Etape ya Munani ya Tour du Rwanda 2023
May Stars na yo yarimo Abanyarwanda batatu babashije gusoza Tour du Rwanda 2023

Video: Mugisha Dua


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages