Iri siganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya mbere rifite ikipe yo mu cyiciro cya mbere ku rutonde rwa ‘UCI World Tour’.

Rizitabirwa kandi n’amakipe ane yo mu cyiciro cya kabiri ‘UCI Pro-Continental Team’, kuko Tour du Rwanda icumi zabanje zitabirwaga n’amakipe yo mu cyiciro cya gatatu n’ay’abatarabigize umwuga gusa.

Mu gihe habura amasaha ngo iri siganwa ritangire, IGIHE yasuye ikigo cy’umwiherero w’amakipe azahagararira u Rwanda.

Ikipe y’Igihugu Team Rwanda na Benediction Excel Energy Club, ni amakipe yombi acumbitse mu Kigo cy’Imyitozo cya ‘Africa Rising Cycling Center’ kiri mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Abakinnyi biganjemo abakiri bato baragaragaza icyizere ku maso, nta gitutu kibariho kandi batindijwe n’uko umunsi ugera nkuko IGIHE yabitangarijwe na Didier Munyaneza w’imyaka 20, wegukanye Shampiyona y’u Rwanda 2018.

Munyaneza amwenyura n’inyogosho idasanzwe ku mutwe yagize ati “Érythrée irakaze. Bazaba ari benshi kandi bari mu bihe byiza. Ariko tuvuge ko aritwe tworoshye? Tuzicana.”

Uyu mukinnyi ugiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri ntabwo abyumva kimwe na Valens Ndayisenga w’imyaka 25, wayegukanye inshuro ebyiri mu 2014 na 2016.

Uyu musore usanga muri iyi minsi atuje, adasahinda nk’uko byahoze mu myaka ishize. Yavuze ko ijambo ryo kubwira abanyarwanda uyu mwaka ritandukanye n’ayo yavugaga mbere ya Tour du Rwanda mu myaka ine ishize.

Ati “Ubu byarahindutse. Si Tour du Rwanda irwanirwa n’u Rwanda na Érythrée gusa. Tugiye guhangana n’ikipe ya ‘World Tour’ ifite abakinnyi bavuye muri Colombia, igihugu cy’igare. Ubu navuga ko bigoye cyane. ”

“Tuzatanga ibyacu byose ariko ntabeshye abana bacu ntabwo bakandagira igare n’imbaraga nyinshi nka Kudus (Merhawi) ufite ubushobozi bwo gukanda ‘watt’ 500 mu musozi.”

Ndayisenga wihariye amateka yo kuba ariwe wegukanye uduce twinshi (dutanu) muri Tour du Rwanda, yihaye intego yo gushaka uko we na bagenzi be bazashaka intsinzi begukana uduce ariko kwegukana umwenda w’umuhondo wo ngo biragoye.

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda y’umwaka ushize we yasabye abanyarwanda kudatatanya imbaraga ahubwo bagakomeza gukorera hamwe nubwo bazakina mu makipe atandatukanye, aho we aza aba ari muri Team Dimension Data for Qhubeka.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yagize ati “Njye nzaba ndi kumwe n’ikipe yanjye ariko ntabwo niteguye guhangana n’abanyarwanda. Nzakora akazi kanjye uko mbisabwa ariko ndifuza ko intsinzi yongera gutaha mu Rwanda kandi birasaba gushyira hamwe aho guhangana ubwacu.”

“Nidukoresha amayeri y’umukino nk’ayo twakoresheje mu myaka ishize tuzatsindwa bikomeye. Turasabwa amayeri mashya no gushyira hamwe, ibindi Imana izabikora.”

Mugisha ari ku rutonde rw’abakinnyi bafite inyota yo kwambara umwenda w’umuhondo muri iri siganwa kuko ari mu bawutamirije iminsi myinshi mu mateka (irindwi ) , aho akurikiye Valens Ndayisenga wawumaranye iminsi 12 na Nsengimana Jean Bosco wawukinanye iminsi umunani mu nshuro eshanu amaze gukina Tour du Rwanda.

Nsengimana we utavuga menshi yemeza ko mu makipe yo kwitondera harimo Benediction Excel Energy Club azaba akinira ariko yirinda kuvuga byinshi, ngo gahunda yo kwerekana ibyo bashoboye iri mu cyumweru gitaha.

Iki kigo cy’i Musanze bari gukoreramo umwiherero kinacumbikiye andi makipe abiri yamaze kugera mu Rwanda. Ayo ni Team Novo Nordisk yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Team Direct Energie yo mu Bufaransa.

Ni ikigo gisurwa kenshi n’abantu batandukanye barimo abayobozi b’uyu mukino n’abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda baba baje gutera imbaraga abakinnyi 12 b’abanyarwanda bitegura iri siganwa.

Didier Munyaneza yavuze ko nta gitutu bafite ku buryo bashobora kwegukana iri siganwa
Didier Munyaneza yavuze ko nta gitutu bafite ku buryo bashobora kwegukana iri siganwa
Hari ubwo bisaba igitsure, aha Sterling Magnell yari aje gusaba abakinnyi kujya kuruhuka bakitegura imyitozo ibanziriza iya nyuma iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu
Hari ubwo bisaba igitsure, aha Sterling Magnell yari aje gusaba abakinnyi kujya kuruhuka bakitegura imyitozo ibanziriza iya nyuma iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu
Hakiruwizeye, Nsengimana na Ndayisenga bose bizeye ko Imana izabajya imbere mu mihanda izakoreshwa muri iri siganwa
Hakiruwizeye, Nsengimana na Ndayisenga bose bizeye ko Imana izabajya imbere mu mihanda izakoreshwa muri iri siganwa
Ikipe ya Team Direct Energie yo mu Bufaransa nayo icumbitse i Musanze
Ikipe ya Team Direct Energie yo mu Bufaransa nayo icumbitse i Musanze
Karadiyo w'uruti ruto ariko mu musozi aba yihuta
Karadiyo w'uruti ruto ariko mu musozi aba yihuta
Jean Claude Uwizeye na Valens Ndayisenga nibo bazaba bayoboye Team Rwanda
Jean Claude Uwizeye na Valens Ndayisenga nibo bazaba bayoboye Team Rwanda
Mugisha Samuel asanga kugira ngo u Rwanda rwegukane iri siganwa bisaba gukoresha amayeri mashya
Mugisha Samuel asanga kugira ngo u Rwanda rwegukane iri siganwa bisaba gukoresha amayeri mashya
Nubwo Mugisha Samuel atazakinira Team Rwanda ariko yizeye ubufatanye n'inama zivuye kuri Sterling Magnell uyitoza
Nubwo Mugisha Samuel atazakinira Team Rwanda ariko yizeye ubufatanye n'inama zivuye kuri Sterling Magnell uyitoza
Hakiruwizeye Samuel uzwi nka Cyihebe byavugwaga ko yabuze arahari kandi ariteguye
Hakiruwizeye Samuel uzwi nka Cyihebe byavugwaga ko yabuze arahari kandi ariteguye
Nubwo bategurirwa hamwe ariko abakinnyi baba bambaye imyenda y'amakipe bazakinira, Mugisha mu mwenda wa Dimension Data
Nubwo bategurirwa hamwe ariko abakinnyi baba bambaye imyenda y'amakipe bazakinira, Mugisha mu mwenda wa Dimension Data
Nyuma y'imyitozo, ubuzima ni ubusanzwe Ruberwa Jean Damascène na bagenzi be bavugana n'inshuti zabo kuri telefone
Nyuma y'imyitozo, ubuzima ni ubusanzwe Ruberwa Jean Damascène na bagenzi be bavugana n'inshuti zabo kuri telefone
Umutima uri ku kazi: Samuel Hakiruwizeye bita Cyihebe yiteguye umunsi wa mbere w'isiganwa
Umutima uri ku kazi: Samuel Hakiruwizeye bita Cyihebe yiteguye umunsi wa mbere w'isiganwa
Nta kindi baganira kitari amayeri bazakoresha mu isiganwa ryisumbuye ku yo bakinnye mu myaka ishize
Nta kindi baganira kitari amayeri bazakoresha mu isiganwa ryisumbuye ku yo bakinnye mu myaka ishize
Umutoza wungirije wa Team Rwanda, Nathan Byukusenge, afata amashusho y'urwibutso rwa buri munsi mu ibanziriza Tour du Rwanda
Umutoza wungirije wa Team Rwanda, Nathan Byukusenge, afata amashusho y'urwibutso rwa buri munsi mu ibanziriza Tour du Rwanda
Abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda barimo NAEB nibo basuye abakinnyi uyu munsi
Abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda barimo NAEB nibo basuye abakinnyi uyu munsi
Africa Rising Cycling Center, ikigo kiri mu Kinigi niho bacumbitse
Africa Rising Cycling Center, ikigo kiri mu Kinigi niho bacumbitse
Habarurema Ruben uyobora iki kigo cy'i Musanze abwira abakinnyi ko hari abashyitsi baje kubasura
Habarurema Ruben uyobora iki kigo cy'i Musanze abwira abakinnyi ko hari abashyitsi baje kubasura
Ndayisenga yavuze ko kuba umunyarwanda yakwegukana Tour du Rwanda uyu mwaka byaba ari ugutungurana. Ati "Birasaba imyaka nk'ibiri twiga urwego rushya"
Ndayisenga yavuze ko kuba umunyarwanda yakwegukana Tour du Rwanda uyu mwaka byaba ari ugutungurana. Ati "Birasaba imyaka nk'ibiri twiga urwego rushya"
Ubuzima bwa Valens Ndayisenga bufitanye isano ya bugufi n'igare, ni nawo mukufi yambara
Ubuzima bwa Valens Ndayisenga bufitanye isano ya bugufi n'igare, ni nawo mukufi yambara
Abasore babukereye nubwo bisaba imbaraga zirenze izo basanzwe bakoresha
Abasore babukereye nubwo bisaba imbaraga zirenze izo basanzwe bakoresha

Amafoto: Julius Ntare