Tariki ya 29 Ugushyingo 2025, muri Zaria Court Kigali hazabera ibirori byo guhemba abakinnyi bahize abandi mu mukino w’amagare muri Afurika, mu gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya mbere.
Abakinnyi 18 mu bagore ni bo bahataniye ibihembo, aba bakaba barimo Nirere Xaverine ukinira Team Amani wegukanye isiganwa rya Pupkewitz Megabuild Windhoek Women Tour ryabereye muri Namibia muri uyu mwaka.
Mugenzi we Ingabire Diane wari umwe mu bahagarariye u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali muri Nzeri, ari mu bazavamo uzahabwa igihembo.
Mu bazaba bahanganye na bo harimo n’Umunya-Mauritius, Le Court Kim, uherutse kwandika amateka yo kuba umukinnyi wa mbere w’amagare mu bagore ukomoka muri Afurika wegukanye ‘étape’ muri Tour de France. Iyi yayikurikije indi étape yatwaye muri Giro d’Italia mu 2024.
Abandi bahanganiye ibihembo ni Aleper Mary, Asgodom Hadush Merhawit, Bamogo Awa, De Marigny-Lagesse Lucie, Gerefiel Selam Amhа, Grove S Annara, Houili Nesrine, Keep Tiffany, Kiros Kahsay Tsige, Metoevi Charlotte, Moolman Pasio Ashleigh, Nsengiyumva Odette, Otto Taneal, Watango Taye Serkalem na Zoungrana Lamoussa.
Mu bagabo 21 bahanganiye ibi bihembo nta Munyarwanda n’umwe urimo. Eritrea na Algeria ni byo bihugu bifite abakinnyi benshi bagera kuri batandatu muri iki cyiciro.
Abanya-Eritrea bahanganye ni Girmay Biniam, Yemane Dawit, Maekele Milkiyas, Mulubrhan Henok, Tesfazion Natnael Na Zeray Nahом. Abanya-Algeria ni Reguigui Youssef, Mansouri Islam, Hamza Yacine, Lagab Azzedine, Assal Nadjib na Amari Hamza.
Abandi bakinnyi bari muri iki cyiciro ni De Bod Stefan, De Comarmand Aurelien, El Alduani Driss, Janse Van Rensburg Beinarot, Kamzong Clovis, Tientcheu Michel Boris, Mayer Alexandre, Munton Byron Na Sabbahi El Houcaine.
Mu bindi bihembo bizatangwa harimo Umunyarwanda mwiza w’umwaka mu bagabo uzava hagati ya Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Mugisha Moïse, Nsengiyumva Shemu, Ntirenganya Moïse, Nshutiraguma Kevin, Niyonkuru Samuel na Nkundabera Eric.
Mu bagore ni Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Liliane Uwiringiyimana, Mwamikazi Jazilla, Nirere Xaveline, Ntakirutimana Martha, Nyirarukundo Claudette na Yvonne Masengesho.
Amakipe ahanganiye ibihembo bya ‘Africa Cycling Excellence Awards [ACEA] 2025’ ni Algeria, Ethiopia, Burkina Faso, Mali, Cameroun, Mauritius, Côte D’ivoire, Eritrea n’u Rwanda.
Icyiciro cya nyuma kizahembwa ni abakinnyi batabigize umwuga muri Afurika gihanganyemo abagera kuri 17.
Abo ni Ande Kouadio Emmanuel, Assal Nadjib, Bouda Rassid, Bouda Wahabou, Cisse Isiakа, Diallo Tiemoko, Diallo Yaya, Diarra Sirikі, Diamouténé Tiemoko, Ilboudo Soumaila, Kamzong Clovis, Kieck Blaine, Ngueguim Steve Auriol, Quevauvilliers Samuel, Tientcheu Michel Boris, Janse Van Rensburg Reinardt na Daumont Paul.
Umusaruro uzashingirwaho mu gutanga ibi bihembo ni uw’amasiganwa y’amagare yo mu muhanda (Road Race), yabaye kuva muri Mutarama kugeza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!