00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingimbi z’u Rwanda zishimiye amasomo zungutse mu masiganwa zikubutsemo i Burayi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 August 2018 saa 11:37
Yasuwe :

Abakinnyi batandatu batarengeje imyaka 18 bakina umukino wo gusiganwa ku magare, bari bamaze ukwezi mu masiganwa atandukanye mu Bubiligi, bishimiye amasomo mashya bigiyeyo ndetse bahamya ko azabafasha kuzamura impano zabo no kuzakomeza guhagararira igihugu neza.

Aba bakinnyi barimo abakinira Fly Cycling Club y’uruganda rwa Skol, Les Amis Sports y’i Rwamagana na Benediction Club y’i Rubavu bakinnye amasiganwa 11 yose yabereye mu Bubiligi, amwe bagenda bitwara neza andi ababera amasomo bitewe n’abandi babaga bahanganye bo bakuriye mu makipe akomeye i Burayi.

Isiganwa rya nyuma iryitwa ‘Veldegem Race’ barikinnye ku Cyumweru tariki 29 Nyakanga aho ryari rigizwe no kuzenguruka inshuro 17 ahantu hareshya na kilometero 5.4 muri rusange bingana n’ibilometero 91.4 Habimana Jean Eric yasoje ari uwa 34 asizwe n’uwa mbere amasegonda 18.

Iyi kipe yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi bashimira Skol yabafashije kugira inararibonye mu gusiganwa ku rwego mpuzamahanga ndetse bashimangira ko ibyo bize bizabafasha gukabya inzozi zabo zo gukina nk’ababigize umwuga mu gihe kiri imbere.

Habimana Jean Eric wagiye witwara neza mu masiganwa atandukanye yagize ati “Twageze hariya dusanga imihanda itandukanye n’iyo mu Rwanda. Byabanje kutugora mu minsi ya mbere ariko twaje kumenyera dutangira no kwitwara neza."

Yakomeje agira ati “Nigiyeyo byinshi, mpakuye ubunararibonye. Ubu nzi uko nakwitwara mu gikundi, nzi uko nakwihisha umuyaga, uko binjira mu ikororsi ndetse no kurisohokamo kuko twarabyize byose. Ndizera ko mu minsi iri imbere tuzaba dukora ibirenze ibyo twakoraga.”

Aba bakinnyi barimo Jean Eric Habimana, Gahemba Barnabé, Hakizimana Félicien, Nzafashwanayo Jean Claude, Jean Baptiste Nsabimana na Nkurunziza Yves bagiye muri aya masiganwa n’urugendoshuri ku nkunga ya Skol, RwandAir, Ferwacy n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi.

Ingimbi z'u Rwanda ziri kumwe na Benurugo Emilienne Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Skol n'Umuyobozi wa Fly Cycling Team, Ntembe Jean Bosco bari babaherekeje
Iryo siganwa ryari rigizwe no kuzenguruka intera y'ibilometero 5,4 inshuro 17
Isiganwa ryatangiwe n'abakinnyi 72 risozwa na 55 gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages