Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira Tour du Sénégal iri ku rwego rwa 2.2 ku bipimo by’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yatangiye mu 2008, iza guhagarara imyaka irindwi mbere yo kwegurwa umutwe mu 2016.
Muri iri siganwa rireshya n’ibilometero 1097 muri rusange rizamara iminsi umunani kuva tariki ya 22 kugeza ku wa 29 Mata 2018, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi batandatu barimo Uwizeyimana Bonaventure, Hadi Janvier, Byukusenge Patrick, Munyaneza Didier, Ukiniwabo Jean Paul René na Uwiduhaye.
Mu kiganiro Hadi ufite amateka akomeye muri Afurika arimo kuba yaregukanye umudali wa Zahabu muri All African Games 2015 ariko akaba yari amaze imyaka irenga ibiri adasohokera igihugu kubera ibihano yari arimo, yavuze ko muri iri siganwa ajyanyemo intego ebyiri nyamukuru.
Yagize ati “Ni byiza ko nagarutse mu mukino ndetse nkaba nongeye gusohokera igihugu. Ntabwo byoroshye kuko urwego nariho mbere ubu sindabasha kongera kurugarukaho ariko ni cyo amasiganwa nk’aya akomeye azamfasha. Intego mfite ni ugufasha bagenzi banjye tukareba ko twakwitwara neza naho ku giti cyanjye nshaka kuryifashisha nkongera kuzamura urwego.”
Hadi yavuze ko kuba mu itsinda bajyanye harimo abakinnyi bakomeye nka Byukusenge Patrick na Uwizeyimana Bonaventure kimwe n’abana bato ariko bamaze kwigaragaza nka Munyaneza Didier na Ukiniwabo bimuha icyizere ko bashobora kuzasiga isura nziza muri Sénégal nk’iyo u Rwanda rumaze kugira kuri uyu mugabane yo gutsinda.
Aba bakinnyi bazahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kane bari kumwe n’Umutoza Sempoma Felix, Umukanishi Maniriho Eric n’Umuganga Ruvogera Obed.
Mu ikipe izakina aya marushanwa ntihagaragarano amazina amenyerewe nka Areruya Joseph kuko mu cyumweru gitaha agomba kwerekeza mu Bufaransa mu ikipe ye nshya ya Delko Marseille KTM kimwe na Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude bitegura kwerekeza mu ikipe nshya ya Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière (POCCL) nayo yo mu Bufaransa mu gihe Mugisha Samuel we ari kumwe na Dimension Data mu Butaliyani.



















TANGA IGITEKEREZO