Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Gicurasi 2026, ni bwo FERWACY yashyize hanze urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ku mwanya w’abagize komite nyobozi, komite ngenzuzi na komite nkemurampaka, mu matora ateganyijwe tariki ya 31 Gicurasi.
Nkurayija Ishimwe Jean Hubert wakurikiranaga ibikorwa byose bya Tour du Rwanda 2026, ari mu batanze kandidatire yo kuba Perezida wa FERWACY atanzwe na Bugesera CT, agasimbura Ndayishimiye Samson, utiyamamaje kuri iyi nshuro.
Undi wiyamamaje kuri uyu mwanya ni Nosisi Gahitsi Toussaint Paul watanzwe na Les Amis Sportifs, akaba na we atari ubwa mbere ageze muri iri shyirahamwe, dore ko yigeze kuba Umunyamabanga wa FERWACY.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere hatanzwe kandidatire ya Mpatswenumugabo Jean Bosco, n’iya Makuza Clement. Kuri Visi Perezida wa Kabiri ni Niyonzima Gildas na Umuhoza Ange Belyse.
Ruyonza Arlette wari Umunyamabanga wa FERWACY muri Komite icyuye igihe, yongeye gutanga kandidatire kuri uyu mwanya, ku w’Umubitsi hatangwa iya Bizimana Albert.
Batanu batanze kandidatire ku mwanya w’ubujyanama. Abo ni Karambizi Rabini-Hamim wari usanzwemo, Nsengumuremyi Florent, Mupenzi Christophe Rene, Ntembe Jean Bosco na Nsengiyumva Jean Claude.
Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi hazakirwa ndetse hanigwe ku bujurire bw’abakandida, hanyuma tariki ya 23 Gicurasi hatangazwe urutonde rwa burundu.
Kwiyamamaza bizatangira kuva kuri 24 kugeza kuri 30 Gicurasi, amatora abe ku itariki ya 31 Gicurasi 2026, hahite hanatangazwa abayobozi bashya ba FERWACY mu gihe cya manda y’imyaka itanu.
FERWACY yayoborwaga na Ndayishimiye Samson wari Perezida, Bigango Valentin nka Visi Perezida wa mbere, Kayirebwa Liliane wari Visi Perezida wa kabiri, Ruyonza Arlette wari Umunyamabanga Mukuru, Katabarwa Daniel wari Umubitsi n’Abajyanama babiri ari bo Bayisabe Irene na Karambizi Rabini-Hamin.
Komite Nyobozi icyuye igihe muri FERWACY yari yatowe mu Ugushyingo 2023 kugira ngo isoze manda yari yaratorewe komite yari iyobowe na Murenzi Abdallah.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!