Abasiganwa bahagurukiye mu Mujyi wa Rubavu, iwabo w’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda ari yo Benediction Club, babanza kuzenguruka muri uwo Mujyi wa Gisenyi, baza guhita berekeze mu Mujyi wa Musanze, usanzwe ucumbikira ikipe y’igihugu, bakaba ari ho basoreje, ku ntera y’ibirometero 65 na metero 400 (65.4km).
Abakinnyi batabiriye iri siganwa ni abo mu makipe atandatu abarizwa muri Ferwacy ari yo Benediction Club,Amis Sportifs y’i Rwamagana,Cine Elmay y’i Nyamirambo, Huye Cycling Club for All yo mu karere ka Huye, Fly y’i Gasabo na Kiramuruzi Cycling Club.
Nsengimana Jean Bosco wo mu ikipe Benediction Club, ni we wahembwe na COGEBANQUE nk’umukinnyi witwaye neza muri iri rushanwa kuko yaje ku mwanya wa mbere agahembwa amafaranga ibihumbi ijana by’amanyarwanda (100 000frw) akurikirwa na Patrick Byukusenge bakinana muri iyo kipe ya Benediction Club y’i Rubavu.
Akimara kwegukana iryo siganwa, uwo musore uvuka muri Rubavu yatangarije IGIHE ko bitamugoye kuryegukana kuko iyo mihanda ayimenyereye.
Northern Circuit ni isiganwa rya gatanu mu marushanwa agize Rwanda Cycling Cup 2015, amarushanwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda rifatanyije na Cogebanque, mu rwego rwo kongerera abakinnyi amarushanwa ndetse no gususurutsa abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda, hakazajya habaho byibuze isiganwa rimwe mu kwezi.
Nadir ukuriye ubucuruzi muri Cogebanque yatangarije IGIHE ko batera inkunga amarushanwa nk’aya muri gahunda yo gushyigikira imyidagaduro, ati: “irushanwa nk’iri rituma abantu barushaho kumenya serivisi zitangwa n’iyi banki, muri zo harimo mastercard ifasha abacuruzi mu kubikuza amafaranga aho ari ho hose ku isi.”
Nyuma y’amarushanwa yose ya Rwanda Cycling Cup (Tour du Rwanda ntibarizwa muri aya marushanwa) hazahembwa umukinnyi wa mbere mu Rwanda muri 2015 hagendewe ku manota atangwa muri buri siganwa.



















TANGA IGITEKEREZO