Ibi bibuga byombi byubatswe mu Murenge wa Ntarama, byatashywe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Gashyantare 2023.
Uyu muhango wari witabiriwe na Ambadaseri wa Israël mu Rwanda, Dr Ron Adam; Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel; Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, abayobozi muri Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y'u Rwanda, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’Amagare (FERWACY), Israel-Premier Tech na Bugesera WCT.
Umwongereza Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye, ukinira iyi kipe yo muri Israël akaba yaranagize uruhare mu gukusanya inkunga yo kubaka iki kibuga, yitabiriye iki gikorwa arushanwa n’abakobwa bakinira Bugesera Women Cycling Team.
‘Pump track’ ikinirwaho hifashishijwe amagare amenyerewe mu guterera imisozi na ‘Race track’ ikinirwaho hifashishijwe amagare asanzwe yo mu muhanda, byombi byubatswe binyuze mu bufatanye bumaze gushinga imizi hagati ya Israel-Premier Tech n’Ikipe y’Abagore ya Bugesera Cycling Team ishamikiye kuri Gasore Serge Foundation.
Umwe muri ba nyiri Israel-Premier Tech, Sylvan Adams, yavuze ko impamvu bahisemo kubaka iki kibuga ari ukugira ngo bateze imbere umukino w’Amagare mu Rwanda rufite amateka ajya gusa neza n’ayabo.
Ati “Twahisemo kubaka iki kibuga kubera impamvu ebyiri: Iya mbere ni uko nk’Abayahudi twifuza gukora ibintu byiza ku Isi, turi hano uyu munsi kubera indangagaciro zacu n’umuco wacu. Turi mu Rwanda kubera ko mwanyuze mu bihe bikomeye mu Kinyejana giheruka, nk’uko byagenze no ku Bayahudi na bo bakorewe Jenoside.”
Yasabye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) ko mu mwaka utaha, isiganwa rya mbere rigufi (Prologue) rya Tour du Rwanda ryazakinirwa kuri iki kibuga bubatse.
Yongeyeho ko icyiciro cya mbere cyari ukubaka “pump track”, icya kabiri kikaba kuzuza neza “Race track” [bishobora kuba mu cyumweru gitaha] mu gihe icya gatatu kizaba kubaka amazu ya “académie” izahabwa abatoza, ikigishirizwamo igare abana baturutse hirya no hino mu gihugu.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye Israel-Premier Tech kuri iki kibuga cyubatswe, avuga ko kizagira uruhare rukomeye mu iterambere rya siporo y’Amagare mu Rwanda.
Ati “Uyu ni umunsi udasanzwe mu Rwanda, mu Ntara y’Iburasirazuba, wo gutaha ikibuga cy’umukino w’Amagare hano turi uyu munsi. Ni igikorwa kidasanzwe twizeye ko kizafasha mu cyerekezo cya siporo mu Rwanda, by’umwihariko ku marushanwa yo gusiganwa ku magare.”
Umushinga wo kubaka “The Field of Dreams” watangajwe tariki ya 18 Gashyantare 2022, nka kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza ubufatanye bw’impande zombi binyuze muri gahunda yiswe #RaceForChange (Gusiganwa ku bw’impinduka) igamije guteza imbere y’umukino w’amagare.
#RaceForChange ni gahunda yatangiye mu 2021 ubwo Israel Prem Tech [icyo gihe yari ikiri Israel Start-Up Nation] yahaga Bugesera Cycling amagare 60 mu byiciro bibiri hagati ya Gicurasi na Kanama, aho hanabaye umwiherero wo guhugura abana bakunda uyu mukino mu Bugesera.
Kubaka ibi bibuga byombi bifite intera ya kilometero imwe, byabarirwaga agera kuri miliyoni 40$. Byitezweho kuzafasha u Rwanda kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare ruzakira mu 2025.





















































Amafoto: Ntare Julius
Video: Ganza Kelly






Ibitekerezo 0