Agace ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Nyakanga 2024, kakiniwe mu bilometero 165,3 kuva mu mujyi wa Agen berekeza Pau, bakoresha amasaha atatu, iminota 23 n’amasegonda icyenda.
Umwanya wa kane wariho Umunya-Eritrea, Biniam Gilmay, wegukanye agace gaheruka mu gihe Tadej Pogačar wakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo yabaye uwa 10 anganya ibihe na bo.
Iyi ni inshuro ya kabiri Jasper Philipsen yegukanye agace muri iri siganwa kuko yabikoze ku ka 10 kakiniwe Orléans berekeza Saint-Amand-Montrond.
Tadej Pogačar kandi wambaye umwambaro w’umuhondo niwe mukinnyi mwiza mu kuzamuka kugeza ubu kuko ariwe ufite amanota menshi (36) akayanganya na Jonas Abrahamsen.
Umubiligi Remco Evenepoel w’imyaka 24 niwe mukinnyi ukiri muto uri kwitwara neza kuko ayoboye abarimo Carlos Rodríguez na Santiago Buitrago.
Agace ka 14 gakurikiraho kazakinwa abakinnyi baturuka Pau berekeza Saint-Lary-Soulan (Pla d’Adet), aho bazakora ibilometero 151.9 mu mihanda yiganjemo imisozi miremire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!